Month: <span>November 2016</span>

Abakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza biyongereyeho 16%

Abana barangije amashuri abanza kuri uyu wa kabiri batangiye ibizamini bya Leta, imibare y’abakoze yiyongereho 16% ugereranyije n’umwaka ushize nk’uko byemezwa na Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye. Abana ubu batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 194 679, umwaka ushize bari 168 290. Abakobwa bari gukora ibizamini […]Irambuye

Urubyiruko rwa ‘EAC’ mu biganiro mpaka kuri Demokarasi mu matora

Kuri uyu wa mbere, muri Kaminuza yigenga ya ULK  hateraniye urubyiruko rw’abanyeshuri rwaturutrse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ruri mu biganiro mpaka ku bijyanye na Demokarasi mu matora, ndetse n’uruhare rwabo muri gahunda z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Muri ibi biganiro mpa “debate”, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba yavuze ko ari […]Irambuye

Nahimana Shasir yatunguwe n’imiterere ya shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi mushya Rayon Sports yakuye muri Vital’O FC y’i Burundi avuga ko yatunguwe n’imiterere ya shampiyona y’u Rwanda, gusa yemeza ko ikomeye kurusha iy’i Burundi aho akomoka. Tariki 24 Nyakanga 2016 Rayon sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyo wo hagati w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Nahimana Shasir, uyu yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’i Burundi umwaka […]Irambuye

Indirimbo ‘Yamungu’ ya Alpha yakozwe na Dangfilms ikorera Davido

Alpha Rwirangira uri muri Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Yamungu’ ikozwe na company ikomeye ku isi izwi nka ‘Dangfilms’ isanzwe ikorera ibyamamare birimo na Davido wo muri Nigeria. Avuga ko ari akazi katari kamworoheye kuba yahabwa umwanya wo kwitabwaho n’iyo company. Ariko ashima Imana yatumye umushinga we ukorwa kandi ukitabwaho nkuko yabyifuzaga. Mu […]Irambuye

Nyagatare: Mine yaturikanye abantu batanu irabica

Iburasirazuba – Mu kagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa mbere nimugoroba mine yaturikanye abahungu batanu bose irabahitana. Aba bishwe na mine bari baragiye inka mu ishyamba rihana imbibi n’ubutaka bw’ikigo cya gisirikare cya Gabiro. Abo iyi mine yahitanye ngo bariho bayihondagura bagerageza kureba neza icyo cyuma batoraguye icyo […]Irambuye

Uwungirije Ban Ki-moon ari mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Jan Eliasson ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho ari bugirane inama zinyuranye n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Republika Paul Kagame, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’imari n’ingenamigambi, Minisitiri wo gukumira ibiza no gucyura impunzi, umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko, umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere(RGB) n’abandi. One UN, Impuzamiryango y’amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu […]Irambuye

Unyurwa ute n’imitangire y’akazi mu Rwanda? 73% banyurwa n’amanota ya

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo abantu mu Rwanda banyurwa n’imitangire y’akazi, abagera kuri 73% mu babajijwe ngo banyuzwe n’amanota atangwa mu kizamini cyanditse, 53% ari na wo mubare muto cyane banyurwa n’uko abatsinze bashyirwa mu myanya y’akazi. Ikibazo unyurwa ute n’imitangire y’akazi? Ni cyo cyayoboye ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 1 […]Irambuye

en_USEnglish