Month: <span>November 2016</span>

Gicumbi: Imiryango 87 yasezeranye mu mategeko hasozwa Ukwezi kwahariwe umuryango

Mu Isozwa ry’Ukwezi kwahariwe Umuryango no gutangiza gahunda y’iminsi 16 igamije kurandura no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko mu murenge wa Cyumba hakunze kuvugwa ubuharike, habayeho gusezeranya abagore n’abagabo babana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu bikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, mu murenge wa Cyumba, abaturage babwiwe ko gusezerana imbere y’amategeko byabafasha kwiteza […]Irambuye

Bwa mbere nyuma yo kugaruka mu muryango, u Rwanda rwitabiriye

Perezida Kagame uyu munsi yitabiriye inama ya munani y’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Africa yo hagati (ECCAS) i Libreville muri Gabon. Niyo ya mbere u Rwanda rwitabiriye nyuma yo kongera kwemerwa muri uyu muryango umwaka ushize. Economic Community of Central African States (ECCAS) yatangijwe n’ibihugu 11; Angola, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Congo, DR Congo, […]Irambuye

Jimmy Mulisa yatangiye gutoza APR. Ati “ariko sindasinya amasezerano”

Nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa yakoresheje imyitozo ya mbere kuri uyu mugoroba. Nubwo yatangiye akazi, yatangaje ko atarabona byinshi yatangaza kuko atarasinya amasezerano. Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki APR FC yakoze imyitozo kuri stade ya Kicukiro iyobowe n’umutoza ayo […]Irambuye

DRC: Canada yiyemeje gutanga inkunga ya Miliyoni 3,5$ izakoreshwa mu

Canada yatangaje ko izatera inkunga amatora yo muri Congo Kinshasa ingana na miliyoni 3.5 z’Amadorali ya America.   Ambasaderi wa Canada muri Congo Kinshasa yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yahuraga n’umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Nangaa. Amb Ginette Martin yagize ati “Twateye inkunga igokorwa cy’amatoro azaba muri Congo Kinshasa, twabiganiriye na na komisiyo y’amatora, […]Irambuye

Amateka ya za pyramids zaranze ubuhangange bwa Misiri ya kera

Ni zimwe mu nyubako za kera zikiriho kandi zubakanywe ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru. Uretse kuba ari nini mu bugari no mu burebure ngo zikoranye n’ikoranabuhanga mu myubakire (construction engineering) ryo ku rwego rwo hejuru. Pyramids zo mu Misiri zimaze imyaka ibihumbi bine ziriho kandi ziracyakomeye. Nubwo hubatswe nyinshi, izizwi cyane kubera uburebure n’ubunini bwazo […]Irambuye

Abakobwa biga imyuga y’ingufu ni 18% gusa. Abayiga bagiye kuyikangurira

Umubare w’abakobwa bigaka kubaka, gukanika, kubaza, gusudira n’indi nk’iyi isaba ingufu z’ubwenge n’umubiri uracyari muto. Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubumenyi-ngiro (WDA) kuri uyu wa gatatu cyatangije ubukangurambaga bwo gukangurira abakobwa kwiga iyi myuga kuko ingufu isaba bazifite nka basaza babo. Marie Josee Umuhoza yiga gukanika imashini zo mu nganda, avuga ko kuba ari bacye […]Irambuye

Mu ruzinduko arimo i Kigali, Meya wa Lusaka ati “Twe

*Agereranya Kigali nka Cape Town… Wilson Kalumba uyobora umurwa mukuru wa Zambia, ‘Lusaka’ ari mu rugendoshuri mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo gusobanururirwa gahunda z’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali no kwihera amaso ibikorwa remezo biri muri uyu mujyi, yavuze ko ubuyobozi arangaje imbere bufite byinshi byo gukora kugira ngo umujyi wabo ushyikire uwa Kigali. Uyu muyobozi […]Irambuye

Akagunguru ka Petrol kavuye kuri 46$ kageze kuri 51$

* Utugunguru bacukura ku munsi twavuye kuri miliyoni 33,7 tugera kuri miliyoni 1,2 gusa * Igiciro cyahise kizamuka, gishobora no gukomeza kuzamuka UPDATED: Kuri uyu wa gatatu ku isoko mpuzamahanga igiciro cya petrol cyazamutseho 9% ni nyuma y’inama yari ihuje ibihugu bicukura nyinshi ku isi muri Autriche byumvikanye ku kugabanya cyane ingano ya Petrol byashyiraga ku isoko. Iyi […]Irambuye

Ivu rya Castro rirakora urugendo rw’iminsi itatu rijya gushyingurwa

Ivu ry’umurambo wa Fidel Castro uyu munsi mu gitondo rirahaguruka mu murwa mukuru Havana mu rugendo rurerure rw’icyubahiro rijye gushyingurwa ahitwa Santiago de Cuba aho amasasu ya mbere yarasiwe atangiza urugamba rwamuhaye intsinzi mu 1958. Castro wayoboye Cuba imyaka 50 kugeza mu 2008 yapfuye kuwa gatandatu afite imyaka 90, igihugu cyahise gitangaza icyunamo cy’iminsi icyenda. […]Irambuye

en_USEnglish