Month: <span>September 2016</span>

U Rwanda rwatangije Urwego rwo koroshya ubucuruzi ndengamipaka

Nk’uko biteganywa n’amasezerano ku bucuruzi mpuzamahanga yiswe “Bali Package” yasinyiwe i Bali muri Indonesia mu Ukuboza 2013, u Rwanda rwatangije kuri uyu wa gatanu urwego rushinzwe koroshya ubucuruzi ndengamipaka. Uhagarariye Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi yatangaje ko u Rwanda ari urwo gushimirwa umuhate n’ubushake mu kunoza no koroshya ubucuruzi. Amaserano ya “Bali Package” yasinywe n’ibihugu 189 ku […]Irambuye

Mubyara wa Mbarushimana akaba n’umuhungu we muri Batisimu yaje kumushinja

*Yanze gutanga ubuhamya mu ruhame kuko ngo abo mu muryango wabo bazamutototeza, *Ngo Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 5…Na muramu we bamwishe arebera, *Mbarushimana yasabye ko avugisha umuhungu wari umaze kumushinja… Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 30 Nzeri, Umutangabuhamya urindiwe umutekano  akaba […]Irambuye

Amb. Mugambage ubu ni nawe Ambasaderi w’u Rwanda muri S.Sudan

I Juba, Ambasaderi Frank Mugambage yashyikirije Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo impuro zo guhagararira u Rwanda muri Sudan y’Epfo. Sudan y’Epfo ni igihugu ubu kiri mu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, ni igihugu kigaragaza ubushake mu gukorana n’ibindi nubwo muri iyi minsi cyaranzwe n’amakimbirane ashingiye ku kurwanira ubuyobozi. Sudan y’Epfo ni igihugu gikungahaye cyane […]Irambuye

Episode ya 15: Eddy agiye gutegura Anniversaire ya Fille….

Kuko nari nahumirije cyane, numvaga ahari atarijye uri gusoma message nabonaga kuri screen ya Telephone !! Ubwo nananiwe gusinzira nkomeza gutecyereza niba ibyo nsomye arijye byagenewe cyangwa message iyobye!! ariko agatima kakagarurwa nuko nabonagaho izina eddy !! Ubwo nakomeje gutecyereza gusubiza ari nako nibutse amagambo Fille wa James yambwiye numva nkomeje gutecyereza byinshi cyane , […]Irambuye

Icyumba Facebook ibikamo amakuru yacu yose kingana n’ibibuga 6 bya

Mark Zuckerberg yemereye abanyamakuru gusura ikigo abikamo amakuru yose Isi ikoresha yifashishije Facebook, iki cyumba kikaba kirimo ibyuma bita servers bibikwamo ibyo twandika, amafoto, amashusho n’amajwi bishyirwa kuri Facebook ku Isi hose. Aba Engineers bakora muri kiriya cyumba bemeza ko ari kinini cyane k’uburyo bakoresha moto zabugenewe kugira ngo babashe kugera aho bifuza. Amashanyarazi akoreshwa […]Irambuye

Abayobozi benshi ku isi bashyingura Shimon Peres, Mushikiwabo nawe ari

Abayobozi benshi ku isi bari i Jerusalem mu muhango wo gushyingura Shimon Peres, umuntu wa nyuma mu bashinze Leta ya Israel uherutse kwitaba Imana. Peres yabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Israel, yabaye kandi impirimbanyi y’amahoro.  Ku myaka 22 gusa yashimwe na David Ben-Gurion wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel unafatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu, we […]Irambuye

MINEDUC na MINAGRI bizakoresha miliyoni 10 Euro mu kuvugurura ubuhinzi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Celestin Ntivuguruzwa yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kwifashisha ubumenyi bufite ireme hagamijwe guteza imbere ubuhinzi n’iterambere muri rusange ko Leta y’U Buholandi yatanze miliyoni 10 z’ama Euro azakoreshwa mu kongerera abanyeshuri ubumenyi mu buhinzi bugamije gusagurira isoko. Aya mafaranga akaba azacungwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi ibigo bya Leta. Aya mafaranga […]Irambuye

UNIK: Abanyeshuri 1 910 bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro

Kuri uyu wa kane, abanyeshuri 1 910 bashoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree) mu mashami atandukanye yo muri Kaminuza ya Kibungo “UNIK” iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngoma bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku mugaragaro. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kibungo, kuri Stade Cyasemakamba, aho abanyeshuri bagera ku 1 910 […]Irambuye

Mbarushimana: Umutangabuhamya ngo yamubonanye ubuhiri n’imbunda

*Ngo mbere ya Jenoside ntiyari azi ko Mbarushimana yakora ibikorwa by’ubugome, *We avuka ko i Kabuye haguye abasaga ‘Miliyoni’ *Yanyuzagamo akabwira uwo ashinja kumwibutsa kuko ngo abizi kumurusha… Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 29 Nzeri, Umutangabuhamya w’Ubushinajcyaha witwa Kayumba Theophile yavuze ko rimwe yabonye uregwa […]Irambuye

en_USEnglish