Month: <span>August 2016</span>

Ubufatanye buracyenewe cyane mu gukurikirana ibyaha bidasanzwe – Kagame

Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu yafunguye inama ya 18 ya “Eastern Africa Police Chiefs’ Cooperation Organization Annual General Meeting (EAPPCO-AGM) aho yibukije ko ubufatanye bw’abashinzwe umutekano bukenewe cyane mu gukurikirana ibyaha bigezweho ubu usanga bidasanzwe (complex crimes). Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center ihurije hamwe abayobozi ba Police n’ababahagarariye bavuye mu bihugu […]Irambuye

Gicumbi: Abamamyi b’amata barashinjwa kwangiza umwimerere wayo

Bamwe mu borozi b’inka bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko abaza kurangura amata mu buryo butemewe n’amategeko ari bo bangiza umwimerere w’amata kuko abayabagemurira bayazana bayashyizemo amazi ntibabyiteho kuko baba baje bitwikiriye ijoro. Aba borozi batunga agatoki bagenzi babo banze kugemura amata ku makusanyirizo yemewe, bavuga ko abenshi muri aba baza kurangura mu buryo […]Irambuye

Ibiro by’abinjira n’abasohoka bitanga service neza…Service Poll

Mu igereranya ritora rimaze amezi atatu rikorwa k’Umuseke, abatora benshi bagaragaje ko Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bitanga serivisi nziza ku kigero cya 88% by’abatoye.  Ibigo bya RURA na REB biracyafite ibyo kunoza ngo abatora bishimire serivisi zabo. Ubu ni ubushakashatsi buto Umuseke ukora mu bawusura hagamijwe kwerekana uko Abanyarwanda bakira serivisi bahabwa. Abantu bagera ku […]Irambuye

U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku murage n’umuco mu 2017

*Imiti gakondo irimo, imiravumba, ibisura, imyenya, n’indi ngo iri gucika Abayobozi b’ingoro ndangamurage zikomeye ku Isi n’ibigo bifite aho bihuriye n’umuco bateraniye mu karere ka Karongi guhera ku wa mbere, barungurana ibitekerezo ku uko umurage n’umuco bihagaze ku Isi, mu myiteguro y’Inama Mpuzamahanga kuri ibyo izaba ku nshuro ya gatatu ku Isi, bwa mbere muri […]Irambuye

Mani Martin arerekana impinduka za gi-star…

Ngo nta gihoraho nk’impinduka, ibi ni ukuri, umuhanzi Mani Martin umuheruka mu myaka itanu ishize ubu yakwibaza ko yabaye ‘rock star’. Agaragara nk’umuhanzi ugezweho rwose, kurusha uko byari mu minsi ishize. Mani Martin, kimwe n’abandi bahanzi nka Christopher, DJ Zizou, abasore bagize Active, Urban Boys, Gabiro the Guitar n’abandi…nawe yari yaje kureba umuhanzi WizKid i […]Irambuye

Ku muhanda ‘Nyanza-Karongi’, iteme rimaze umwaka n’igice ripfuye

Mu muhanda mukuru (Route National) uva mu mugi wa Nyanza werekeza mu karere ka Karongi, Ikiraro cya mpanga giherereye mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza kimaze umwaka n’igice gipfuye nyuma yo kwangirika, abaturage bakoresha uyu muhanda barimo abacuruzi, bavuga ko byabateye igihombo kuko hashize igihe kinini rifunze. Umuhanda wa Nyanza-Karongi ukunze kurangwa n’urujya […]Irambuye

Massamba agiye gushyira hanze album ya 10 iriho indirimbo 30

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016 muri Mille Collines, Massamba Intore yasobanuye ko yamaze gutunganya indirimbo 30 zirimo iza kera n’inshya yahurije kuri album yise ‘Inganzo ya Massamba Intore Icyogere’. Iyo album akazayimurikira abantu ku itariki ya 30 Werurwe 2017 icyo gihe akazabihuza n’umunsi umuryango we wibukiraho Mzee […]Irambuye

Karongi: umukozi wo mu rugo aremera ko yasambanyije umwana w’

Umusore w’imyaka 24 wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kabuga Akagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 30 Kanama abaturage baramufashe bamushyikiriza station ya Police kuko nawe yemera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itatu wo mu rugo ruturanye n’abo yakoreraga. Byukusenge nyina w’umwana wasambanyijwe yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Ngendahimana yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 22 awushakisha

*Yabuaranye n’ababyeyi be afite imyaka itatu gusa mu nzira bahunga bajya muri ‘Zaire’ *Ngo yisanze hafi y’umupaka wa Angola, atoragurwa n’umuryango unamuha amazina mashya *Uyu munsi nibwo yabonanye n’umuryango we, byari amarira y’ibyishimo kubona se *Hashize imyaka irenga 15 CICR imushakira umuryango we Ngendahimana w’imyaka 25, yatandukanye n’ababyeyi be mu 1994 afite imyaka itatu gusa […]Irambuye

en_USEnglish