Month: <span>August 2016</span>

Amavubi 18 atarimo Ndoli na Djihad niyo ajya aguhangana na

Amavubi atozwa na Jimmy Mulisa atangaje  urutonde rw’abakinnyi 18 bazakina na Ghana tariki 3 Nzeri 2016 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017 (nubwo amahirwe y’u Rwanda yarangiye). Mu bakinnyi 24 bari mu mwiherero w’Amavubi barimo kapiteni Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans, Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia, Mugiraneza Jean […]Irambuye

Uganda, S. Africa ni byo bigira umusaruro munini w’amata  muri

Mu gutangiza imurikagurisha mpuzamahanga ku mata n’ibiyakomokaho riri kubera I Kigali kuva kuri uyu Gatatu, bagarutse ku mukamo ugenda uboneka mu bihugu bigize umugabane wa Afurika aho Uganda na Afurika y’Epfo byagaragajwe nk’ibiyoboye ibindi mu mukamo munini. Muri iri murikagurisha ryahawe insanganyamatsiko igira iti “African dairy begin here”, abashakashatsi ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi […]Irambuye

Mu bana 2 189 bakiriwe n’imiryango, 65 gusa ni bo babaye

* Imyaka 4 irashize gahunda ya ‘Tubarere mu muryango ‘ itangiye, *Intego yari uko mu myaka ibiri nta mwana wari kuba akirererwa mu kigo cy’imfubyi, *Abana 1 184 baracyari muri ibi bigo… Hashize imyaka ine mu Rwanda hatangijwe gahunda ya ‘Tubarere mu muryango’ igamije gukura abana barererwa mu bigo by’imfubyi bakajyanwa mu miryango, mu bana 2 […]Irambuye

Africa ikeneye kwiyobora ubwayo – Perezida Talon na Kagame

Parerezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Benin Patrice Talon bagaragaje ko Africa ikeneye kwiyobora ubwayo biturutse ku bushake bw’abaturage, aha basubizaga ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Patrice Talon uheruka gutorerwa kuyobora Benin, abakuru b’ibihugu bombi bahurije ku kuba Africa igomba kwiyobora biturutse ku bushake […]Irambuye

Dutemberane muri Parike y’Ibirunga, dusure INKIMA ziri gucika ku Isi

*Ubushize twatemberanye muri bimwe mu bice nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba; *Ubu twasubiye mu Majyaruguru kuko naho si ubwa mbere tuhasuye; *Uyu munsi twasuye umuryango w’INKIMA 120, zimwe mu nyamanswa ziri gucika ku Isi. Parike y’Ibirunga ibarizwa mu gace k’ibirunga gahuriweho n’u Rwanda, Uganda na DR Congo, kakaba kabarizwamo ubwoko bw’inyamanswa nyinshi, gusa izihazwi cyane ni Ingagi […]Irambuye

Nyamasheke: Ishyamba rya 5Ha rimaze iminsi 3 rishya…

*Mu gice kimwe, umuriro ngo wavuye mu bavumvu bahakura ubuhura *Umwana watwikaga icyocyezo yatwitse ikindi gice bihurira hagati Ishyamba ry’ibiti bya Pinus riri mu midigudu itatu ya Gisenyi, Mitango na Kagari mu kagari ka Karengera Umurenge wa Kirimbi rimaze iminsi itatu ririmo inkongi y’umuriro abaturage n’inzego z’umutekano bagafatanya kuwuhashya ariko ntirirazima. Iri shyamba rihana imbibi […]Irambuye

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kirwanya ibyaha by’ikoranabuhanga

Uyu munsi, ku kicaro cya Police y’u Rwanda ku Kacyiru hashyizwe ibuye fatizo ahagye kubakwa ikigo cyo kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga (Cyber-crimes) mu karere, ikigo kizuzura gitwaye miliyoni 1,5$. Umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana avuga ko u Rwanda rwiyemeje kubaka iki kigo ni biba ngombwa hakagira n’abaterankunga barufasha kubaka iki kigo […]Irambuye

‘Lucy’ ivugwaho kuba inkomoko ya muntu ngo yaba yarazize guhanuka

Mu mwaka wa 1974, afatanyije n’itsinda yari ayoboye, umuhanga mu byataburuwe mu matongo, Prof Donald C. Johanson bavumbuye amagufa y’igisabantu (primate) bise Lucy (kuko ngo cyari ikigore) muri Ethiopia. Abahanga bamaze iminsi biga ku cyaba cyarahitanye iki gisabantu gifatwa nk’inkomoko ya muntu, bavuga ko amagufa yacyo agaragaza ko cyaba cyaravunitse gihanutse mu giti. Aba bahanga bavuga […]Irambuye

Gabon: Perezida Bongo niwe watowe, hakurikiye imyigaragambyo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Gabon Pacôme Moubelet-Boubeya amaze guhabwa amajwi na Komisiyo y’amatora maze atangaza ko Perezida Ali Bongo Ondimba yatsinze amatora n’amajwi  49.85% naho Jean Ping agira 48.16%. Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo, mu gitondo cyo kuwa kane byavuzwe ko abantu babiri bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo ibahanganishije n’abashinzwe umutekano. Ali Bongo ngo yatowe n’abaturage 177 722 naho Jean Ping […]Irambuye

Umusore yishwe no kurumwa (Love bite) n’umukobwa bakundana

Umusore w’imyaka 17 yahinduwe amererwa nabi cyane ubwo yari ku meza afata ifunguro rya nijoro n’umuryango we mu mujyiwa Maxico City, Meque, nyuma y’uko ijoro ryabanje yari yarimaranye n’umukobwa bakundana w’imyaka 24, iwabo bahise batabaza ariko umusore apfira aho mu rugo nk’uko ibinyamakuru byabo bibyemeza. Uyu musore yitwa Julio Macias Gonzalez, abaganga bavuga ko kumuruma […]Irambuye

en_USEnglish