Month: <span>July 2016</span>

Unity Club Ivuga ko ntawe uzashimirwa kuba ‘Umurinzi w’Igihango’ atabikwiye

Mu biganiro byaraye bihuje Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba n’umuryango Unity Club, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango yavuze ko nta mpungenge ko hari umuntu washyirwa mu barinzi b’igihango atabikwiye kuko bazatoranywa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahorana n’abaturage umunsi ku wundi. Ni mu biganiro byo gusobanurira abayobozi bo ntara y’Uburengerazuba uko gahunda yo gutoranya Abarinzi b’Igihando […]Irambuye

Remera: Abaturage bagiye kujya bafatira mutuelle ku kagari

Mubera Prosper ukuriye Inama njyanama y’Umurenge wa Remera mu ijambo yagejeje ku batuye utugari tugize uriya murenge kuri uyu wa Gatanu bari bateraniye ahitwa kuri Mathias House i Remera yavuze ko amakarita y’ubwisungane mu kwivuza abaturage bazajya bayasanga ku kagari. Mubera Prosper yabwiy abaturage ko  ibi bahisemo kubikora mu rwego rwo kuborohereza kwishyura amafaranga no […]Irambuye

Ugurishije umutungo utimukanwa ashobora kujya asora 5% y’inyungu

*Ku isoko ry’imari n’imigabane, abanyamahanga n’Abanyarwanda bazajya basora angana Agaragariza Abadepite umushinga wo kuvugurura Itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro, kuri uyu wa 29 Nyakanga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete , yavuze ko muri uyu mushinga hashyizwemo ingingo nshya ivuga ko umuntu ugurishije umutungo utimukanwa azajya asora 5% ku nyungu akuye muri uwo mutungo, ngo u Rwanda […]Irambuye

UK: Umuryango ufite abana 16 wishimiye umwana wa 17 intego

Umuryango w’abana 16 bifotoje ifo bari kumwe n’ababyeyi babo, uyu muryango wo mu Bwongereza ni wo munini ugizwe n’abantu benshi muri icyo gihugu ngo bishimiye kwakira umwana mutoya wa 17 uheruka kuvuka kandi ngo kubyara ntibirangiye. Uyu muryango wa Noel na Sue Radford, utuye mu gace ka Morecambe, ahitwa Lancashire, bavuga ko bakeneye abana 20. […]Irambuye

Bénin: Derlin Zinsou wabaye Perezida yitabye Imana

Igihugu cya Benin cyongeye gupfusha Perezida nyuma ya Mathieu Kérékou, wapfuye mu mwaka ushize, Émile Derlin Zinsou, yatabarutse afite imyaka 98. Uyu mukambwe yavutse tariki 23 Werurwe 1918 mu gace ka Ouidah, yabaye Senateur mu Bufaransa muri Repubulika ya kane, nyuma aza kuyobora Benin igihe yitwaga République du Dahomey hagati ya 1968 kugeza mu 1969. […]Irambuye

Zimbabwe: Abakomeye mu bafashije Mugabe kugera ku butegetsi batawe muri

Igipolisi cyo muri Zimbabwe kiratangaza ko cyaraye gitaye muri yombi umwe mu bahagarariye abaagize uruhare mu rugamba rwo kurwanira ubwigenge bw’iki gihugu baherutse kwita Mugabe umunyagitugu udashaka kurekura ubutegetsi. Douglas Mahiya, uvugira ihuriro ry’aba ba ‘Ancient Combattants’ bafashije Mugabe kugera ku butegetsi, yatawe muri Yombi kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma y’aho mu cyumweru gishize yari […]Irambuye

Indonesia: AbanyaNigeria batatu bacuruzaga ibiyobyabwenge banyonzwe

Igihugu cya Indonesia cyanyonze abantu bane bahamwe no gucuruza ibiyobyabwenge muri bo batatu bari abanyamahanga. Umugabo umwe ukomoka muri Indonesia abandi batatu bo muri Nigeria barashwe urufaya n’itsinda ry’abasirikare mu gicuku, ubwo saa sita z’ijoro zari zikigera (17:00 GMT), muri gereza yo mu kirwa cya Nusakambangan. Abandi bantu 10 na bo byari biteganyijwe ko banyongwa […]Irambuye

Kigali Jazz Junction yatumiye Hope na Ben Kipeti

Tariki 5 Kanama 2016, muri Kigali Serena Hotel hazataramira abahanzi Hope Irakoze na Ben Ngabo Kipeti nk’abahanzi bakuru batumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Hope Irakoze asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bahanzi baririmba ‘Live Music’, kandi bivugwa ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse wabigaragaje yegukana irushanwa rya Tusker Project Fame Season 6. Ben Ngabo Kipeti we […]Irambuye

en_USEnglish