Month: <span>June 2016</span>

Gatsibo: Umusore yaraye yiciwe mu gishanga cya Kanyonyomba

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuseke ko mu gishanga cya Kanyonyomba ahitwa ‘barrage’ mu kagali ka Rwarenga, umurenge wa Remera muri Gatsibo bahasanze umurambo w’umusore wishwe ariko ngo abakekwaho kumwica ntibarafatwa ngo bavuge icyo bamujijije. IP Kayigi avuga ko aho nyakwigedera yiciwe ari mu gishanga kirimo akayira nyabagendwa ariko ngo […]Irambuye

Ernest Sugira, watsinze igitego i Maputo ashobora kutazakina na Mozambique

Ikipe y’igihugu, Amavubi ishobora gukina na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, idafite rutahizamu Ernest Sugira, wavunikiye mu mukino wa Senegal. Kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Kamena 2016, ikipe y’igihugu Amavubi, izakina umukino wo mu itsinda ‘H’ ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017. Amavubi akomeje imyitozo bitegura uyu mukino, […]Irambuye

Ishuri rya Nyundo rigiye gusohora imfura z’abanyamuziki

Abanyeshuri bari hagati y’imyaka 15 na 30 nibo bagiye kurangiza amasomo yabo muri iri shuri rifatwa nk’ishoramari mu buhanzi buzateza imbere igihugu mu minsi iri imbere bushingiye kukuzamura injyana gakondo ifatwa nk’umwihariko wa buri gihugu. Mu myaka ibiri iryo shuri ritangiye, nibwo bwa mbere rigiye gushyira hanze ikiciro cya mbere cy’abanyeshuri baryizemo. Ibi ngo bikaba […]Irambuye

Menya imihanda 15 mishya muri Kigali. AMAFOTO

Kigali iragenda itera imbere, abayituye bariyongera buri munsi aba bose imihanda iri mubyo bakeneye, ikugira ngo bagendagende muri Kigali bakora ibyabo. Ku mihanda myinshi imenyerewe amasaha amwe n’amwe yo kujya mukazi no gutaha uhasanga umubyigano ukabije w’imodoka, ariko usanga hari indi mihanda yubatswe ishobora kwifashishwa ikagabanya umubyigano, bamwe mu batuye Kigali ntibarayimenya yose. Evode Mugunga, […]Irambuye

en_USEnglish