Month: <span>April 2016</span>

Volley: Bwa mbere ikipe yo mu Rwanda mu bagore igeze

Mu mukino wa 1/4 wabaye mu ijoro ryakeye muri Tunisia ahari kubera imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa mu bagore ikipe ihagarariye u Rwanda ya Rwanda Revenue Authority yaraye itsinze El Shams yo mu Misiri seti eshatu kuri imwe ihita ibona ticket ya 1/2. Nibwo bwa mbere iyi kipe igeze kuri uru rwego […]Irambuye

Abarwayi b’amaso bagenda baba benshi, ariko abaganga bayo mu Rwanda

Inzobere z’abaganga b’amaso ziri mu Rwanda ni icyenda gusa, nyamara ngo bigaragara ko indwara zo kutareba neza ibiri kure (Myopie),no kutabasha kureba ibikwegereye (Hypermetropie) zigenda ziyongera nk’uko byemezwa na Prof Dr Saiba Semanyenzi Eugene inzeobere mu kuvura amaso mu bitaro bya CHUK i Kigali. Aganira n’Umuseke uyu muganga yavuze ko ubwe yakoze ubushakashatsi mu bigo […]Irambuye

Ubu biroroshye kuba umuhanzi yamenyekana vuba- BIG DOM

BIG DOM umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane muri 2004 kubera zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘Ange orange’, ‘Igishwi cy’ikibinda’ n’izindi zakunzwe cyane mu Rwanda, avuga ko abahanzi b’ubu bafite amahirwe menshi yo kumenyaka mu muziki mu buryo bworoshye ugereranyije na mbere. Uyu muhanzi wasangaga indirimbo ze kenshi arizo ku maradiyo wasangaga abantu basaba cyane. Mu […]Irambuye

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i

I Rwamagana – Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Uburasirazuba, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda Leta yatanzeho amafaranga ngo bajye kwiga muri Israel bagaruka mu Rwanda bakanga gukora ibyo bize bijyanye n’ubuhinzi i Nasho muri Kirehe ngo ni mu cyaro. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu Burasirazuba bw’u […]Irambuye

Uganda: Ibimansuro bikabije bizajya bicibwa amande ya Miliyoni 10 Shs

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yatoye umushinga w’itegeko wemeza ko utubari tubyinirwamo imbyino  zikururura ubusambanyi abenshi bita ibimansuro tuzajya ducibwa amande ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda. Minisitiri w’itangazamakuru Jim Muhwezi yabwiye Daily Monitor ko iri tegeko rigamije  guca intege  abacuruzi bafite akamenyero ko gukoresha abakobwa mu kubyina indirimbo zirimo imvugo nyandagazi kandi zigamije kubyutsa […]Irambuye

Sena y’u Rwanda yize ku itegeko ry’ubufatanye bw’umuhoora wa ruguru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yateranye yemeza ishingiro ry’igihembwe kidasanzwe inemeza gahunda y’ibizasuzumwa muri iki gihembwe, bahise bahera ku mishinga y’amategeko irimo n’urebana no kwishyirahamwe kw’ibihugu bigize umuhora wa ruguru mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni. Ibihugu by’isi muri iki gihe byugarijwe n’impungenge zo kwiyongera kw’ubuhezanguni mu […]Irambuye

Karongi: Abahinzi baravuga ko batagishwa inama ahubwo babaturaho amategeko

Abahinzi batandukanye mu karere ka Karongi baravuga ko abashinzwe ubuhinzi mu karere no mu mirenge bibera mu biro igihe cyagera bakabaturaho gahunda n’amategeko ngo bagomba gukurikiza uko byagenda kose, ibi ngo ni ingaruka yo kuba nka politiki y’igihingwa kimwa igenda biguru ntege kuko batayigishijweho inama ngo banayisobanurirwe, bikavamo kuyikora nabi. Byagarutsweho mu kiganiro mpaka cyahuje […]Irambuye

Rwamagana: Umukecuru warokotse Jenoside agiye kubyaza umusaruro imirasire yahawe

Mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, umukecuru Mukarukiriza Vestine w’imyaka 56 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arishimira imirasire y’izuba yahawe na Kompanyi yitwa M.Power, ngo ubu akaba yiteguye kuba yanabyaza umusaruro uyu muriro ukomoka ku mirasire. Muri iki gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside […]Irambuye

Kigali – Abasilamu bahawe imodoka n’inzu byo gukoresha batunganya abapfuye

Kigali – Kuri uyu wa kane Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wakiriye inkunga y’umuryango nterankunga Al ‘Ihsaani Al ‘Khayiriya wo muri Arabia Saoudite inkunga igizwe n’imodoka ebyiri za Ambulance n’inyubako iherereye mu kagali k’Agatare Umurenge wa Nyarugenge igenewe gutunganyirizwamo imibiri y’abitabye Imana uko bikorwa mu myemerere ya Kislamu. Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bibiri bigari bigenewe gutunganya […]Irambuye

en_USEnglish