Month: <span>April 2016</span>

Mu muganda, Kagame yavuze ko gushyira imbaraga hamwe byakwihutisha iterambere

*Kagame yavuze ko abana bose bagomba kwiga, abadafite ababyeyi igihugu kikabababera, *Yasabye abaturage kwirinda guha abana urwagwa, no kureka ibiyobyabwenge nka waragi, *Yababwiye ko umuhanda Kagitumba – Rusumo ugiye gusanwa bundi bushya, *Umuturage yavuze ko Kagame afite ubwenge nk’ubwa Salomon uvugwa muri Bibiliya. I Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, Perezida Paul Kagame n’umugore we Jeanette Kagame […]Irambuye

2016-2019 ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhura n’ingorane – Min.Gatete

*Guverinoma yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka 3; *Igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda; *Guverinoma yashyizeho ingamba zigamije guhangana n’iki kibazo ariko umusaruro wazo ushobora gutinda; *U Rwanda rwatangiye gusaba IMF ikigega cy’ingoboka. Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete mu kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari […]Irambuye

Umuganga wafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano ngo yabifashijwemo n’umukozi muri MINEDUC

Nyamasheke – Kuri uyu wa gatanu, Umuganga mu bitaro bya Bushenge witwa Kabalisa Kalisa watawe muri yombi akekwaho kwinjira mu kazi akoresheje ibyangobwa by’ibihimbano, ngo yabibone abifashijwemo n’umukozi muri MINEDUC. Kalisa warangije amasomo y’ubuganga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ngo yakoresheje ‘Equivalence (icyangombwa abantu bize ubuganga n’ubuforomo mu mahanga basabwa […]Irambuye

Kenya: Bane bahitanywe n’imvura ikaze

Imvura ikomeye yateje imyuzure mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi kugeza ubu amakuru akaba avuga ko abantu bane bamaze kuhasiga ubuzima. Iyi mvura ikaze yaguye mu bice binyuranye bya Kenya, ariko iteza imvuzure yahitanye abantu ndetse ikangiza byinshi muri Nairobi. Abantu bane bavugwa bamaze gupfa, ngo bagwiriwe n’igikuta cy’inzu cyasenyutse kikabagwaho. Umuryango mpuzamahanga urengera imbabare […]Irambuye

Theodor Obiang Nguema yongeye gutorerwa kuyobora Guinnée

Komisiyo  y’igihugu y’amatora muri Guinée Equatoriale yemeje ko ibyavuye mu matora byerekana ko Theodor Obiang Nguema wari usanzwe ayobora kiriya gihugu ariwe watsindiye kongera kukiyobora. Kugeza ubu uyu muyobozi niwe ufatwa nk’umuyobozi umaze igihe kirekire ayobora igihugu muri Africa. Amatora yerekana ko uyu mugabo yatsinze ku manota angana na 94% akaba yari ahanganye n’abandi ba  […]Irambuye

Ben Kayiranga yashyize akorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi Kayiranga Benjamin wamamaye cyane muri muzika ku izina rya Ben Kayiranga kubera indirimbo ye yakunzwe cyane yise ‘Freedom’, yashyize yakoranye na The Ben indirimbo bise ‘Only You’ bagiye gushyira hanze nyuma y’igihe kinini abyifuza. Mu minsi ishize nibwo Ben Kayiranga yari yatangaje ko yasezeye muzika ndetse n’ibifite aho bihuriye muziki byose. Kubera iyo mpamvu […]Irambuye

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni uburozi butagombera ubwinshi – Min Uwacu

Ubunyarwanda ngo nicyo gishoro cyunguka kurenza ubuhutu, ubututsi n’ubutwa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu kigo cy’ubwishingize SONARWA habaye umuhango wo kwibuka abantu 9 bari abakozi b’iki kigo bazize genocide Jenocide yakorewe abatutsi. Minisitiri wa siporo n’umuco Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru yavuze ko nta munyarwanda numwe wungukiye muri jenoside kandi ngo buri […]Irambuye

Ingengo y’Imari 2016/17: Amafrw agenewe ibikorwa by’iterambere azagabanuka kubera inkunga

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta mu myaka itatu iri imbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yavuze ko amafaranga yagenerwaga ibikorwa-remezo agiye kugabanuka kubera igabanuka ry’inkunga z’amahanga. Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatete yabwiye Inteko ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu bibazo kubera igabanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse […]Irambuye

Tumenye ibintu bine bishobora kwangiza amaso yacu

Ijisho ni urugingo ngirakamaro cyane ku mubiri w’umuntu ariko abantu batari bacye ntibasobanukiwe neza uko bakwiye kuririnda kwangirika no kurifasha gukora neza, ntibazi neza ibishobora kurigiraho ingaruka zikomeye urugero nk’isukari ikoreshejwe nabi. Ibi ni ibintu bine bishobora kwangiza imikorere myiza y’amaso nyamara bamwe ntibazi ko bishobora kuyangiriza. Ibi ni ibyo twabasomeye ku binyamakuru bitandukanye bivuga […]Irambuye

en_USEnglish