Month: <span>March 2016</span>

Bugesera FC yaguze umukinnyi wa Rayon sports, yirukana abandi 9

Kubera umusaruro mucye, Bugesera FC yirukanye abakinnyi icyenda (9) bayikiniraga. Ibasimbuza abandi batatu (3) mbere yo gutangira ‘retour’. Umuseke, amakuru ukesha umutoza w’iyi kipe yo mu karere ka Bugesera, Ally Bizimungu, ni uko Bugesera yahisemo gusimbuza abadatanga umusaruro, kandi ngo arashaka Bugesera nshya mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda. Ati “Turi ikipe nto […]Irambuye

U Rwanda rurasaba ibisobanuro U Burundi ku rupfu rwa Amb.Bihozagara

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, rivuga ko tariki ya 31 Werurwe, 2016 Leta y’u Rwanda yamenyeshejwe ku wa Gatatu iby’urupfu rwa Ambasaderi Jacques Bihozagara wanabaye Minisitiri. Rivuga ko ibyo u Rwanda rwamenyeshejwe ko urupfu rwa Bihozagara rwabaye giturumbuka mu buryo budasobanutse “suddenly in unclear circumstances”, tariki ya 30 Werurwe 2016. […]Irambuye

CAR: Ingabo z’u Bufaransa ziraregwa guhatira abana gusambana n’imbwa

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye bwatangaje ko harimo gukorwa iperereza ryimbitse ku birego bishya bishinja ingabo za UN zikomoka mu Bufaransa zikorera muri Centrafrica guhohotera abana b’abakobwa bakabahatira gusambana n’imbwa. Si ubwa mbere ingabo z’u Bufaransa zikorera muri Centrafrica zishinjwe guhohotera abana. Mu mwaka ushize zavugwagaho gufata abana 69 ku ngufu kandi bagakorerwa  n’ibindi bikorwa by’ihohotera bikozwe […]Irambuye

Senderi adindijwe na Guma Guma gushaka umugore

Kubera amabwiriza n’impinduka zagaragaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu bigatuma Senderi adashobora kuryitabira, ngo gushaka umugore bishobora kumubana ingume. Ni kenshi uyu muhanzi ukunze kugaragaraho udukoryo twinshi mu bikorwa bye bijyanye n’umuziki yagiye avuga ko umunsi yegukanye iryo rushanwa azahita ashaka umugore. Imwe mu mpinduka yagaragaye […]Irambuye

Breaking News: Col Tom Byabagamba ahanishijwe imyaka 21, Gen Rusagara

*Col Byabagamba yahamijwe ibyaha bine, akatirwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za Gisirikare, *BrigGen Rusagara na we wahamijwe ibyaha byose, Umushoferi we Kabayiza ahanagurwaho icyaha kimwe. *Umucamanza yemeje ko amagambo asebya Leta n’Umukuru w’igihugu yavuzwe,  *Umucamanza yavuze ko aba basirikare barenze imbibi z’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. *Col Tom yagaragaraga nk’ukomeye anamwenyura …bamwe mu bo mu […]Irambuye

Ugafata iby’umuntu utanafite icyo kurya ku munsi? Nta soni, nta

Kuri uyu wa kane, Perezida Kagame asoza amahugurwa y’abayobozi ku nzego z’uturere, umujyi wa Kigali, urubyiruko n’abagore yaberaga i Gabiro mu kigo cy’imyotozo ya gisirikare mu ijambo rye yihanangirije abayobozi bashaka kwikwizaho ibyagenewe abaturage bakennye ngo bibafashe kwiteza imbere, yagarutse kandi ku mikorere ikwiriye umuyobozi, ku bibazo by’abana batiga n’inshingano z’ababyeyi n’abayobozi. Abibutsa ko amahugurwa […]Irambuye

Adrien Niyonshuti ikitegererezo mu mukino w’amagare mu Rwanda

*Niwe munyaRwanda wa mbere wakinnye umukino w’amagere nk’uwabigize umwuga. *Niyonshuti yashinze ishuri ritoza abana uyu mukino, hazamukiramo benshi bahesha ishema u Rwanda. Adrien Niyonshuti ni muntu ki? Adrien Niyonshuti yavutse tariki 2 Mutarama 1987 mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga ukinira ikipe ya ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika […]Irambuye

Azam TV yamanuye Dekoderi zayo kugira ngo mwirebere Shampiyona y’u

Azam TV ni ikigo gikorera mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Africa kizwi ku izina rya Azam. Azam TV ubu ibafitiye Dekoderi (decodeur/decoder) ikugezaho imiyoboro ya Televiziyo “Channels” zirenga 140, kuri bouquet zayo zitandukanye. Azam TV itanga bouquet zitandukanye, harimo iy’icyongereza ifite ‘Channels’ zirenga 80, harimo Azam One and Two, Sinema Zetu, Citizen, KBC, KTN, […]Irambuye

Karongi: Imiryaango 8 y’Abasigajwe inyuma n’amateka iba mu nzu ishaje

Karongi  – Imiryango umunani y’Abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Bubazi Umurenge wa Rubengera ituye mu kizu gishaje cyahoze ari depot y’ibikoresho cyera, nta bwogero, nta bwiherero, nta gikoni, nta murimo bafite ubu bakora, bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, umudugudu bari barubakiwe washenywe n’imvura ntibasanirwa. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ikibazo […]Irambuye

en_USEnglish