Month: <span>February 2016</span>

Congo Brazza: Abanyarwanda babayo bakiriye Dr.Habyalimana nka Ambasaderi mushya

*Dr Habyalimana Jean Baptiste ahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandatu byo muri Africa yo hagati, *Congo Brazzaville ibamo Abanyarwanda benshi harimo n’abahunze mu 1994, ngo icyo azakora ni ukubunga, *Mu byo yavuze byamujyanye harimo no gushishikariza Abanyekongo gushora imari mu Rwanda. Ni umuhango wabaye ku wa gatandatu tariki 30/1/2016 mu mujyi wa Brazzaville, aho Diaspora […]Irambuye

Umutare G yasabiye imigisha Ally Soudi n’abana be ku Mana

Gaby Umutare ni umuhanzi umaze kwerekana ko igihe cyose afite icyo yahindura muri muzika nyarwanda. Ni n’umwe mu bahanzi bakora injyana zose umuntu akumva ntaho ategwa. Yishimiye byimazeyo uburyo Ally Soudi n’abana be bakiriye indirimbo ye nshya yise ‘Urangora’. Mu kiganiro yagiranye na Umuseke nyuma yo kubona amashusho ‘Video’ Ally Soudi yashyize hanze arimo kuririmba […]Irambuye

Gisa Cy’Inganzo arasaba urukundo mu bahanzi

Uyu muhanzi azwiho ubuhanga mu miririmbire ye, benshi mu bakurikirana n’ibihangano bye bemeza ko ari umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite. Avuga ko kuba nta rukundo abahanzi bagirirana nta naho muzika y’u Rwanda yazagera. Gisa Cy’Inganzo umaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri ebyiri mu kwezi kumwe, mu minsi ishize yari yatangarije Umuseke ko umwaka […]Irambuye

Burundi: Ibyemezo bya Addis Ababa byanyuze Leta kurusha abatavuga rumwe

Willy Nyamitwe yabwiye abanyamakuru ko ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu byahuriye mu nama rusange y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabereye Addis Ababa mu mpera z’iki cyumweru gishize byanyuze Leta y’u Burundi yari ahagarariye. Ingingo y’ingenzi yishimira yemejwe n’abakuru b’ibihugu bari Addis Ababa ni uko mu Burundi hatakoherezwayo ingabo mpuzamahanga zo kujya hagati y’abashyamiranye kuko ngo nta mpande […]Irambuye

Ku nshuro ya kabiri mudasobwa 229 zasanwe n’ishuri rya Tumba

Ikigo kigisha ikoranabuhanga, Tumba College of Technology cyongeye gusana ku nshuro ya kabiri mudasobwa zari zifite ibibazo bidakabije ku buryo zajugunywa. Gusana mudasobwa 229 zaturutse mu bigo bitanu  byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ibyo bigo ni: Nyange Girls Secondary School, GS Gishanda, GS Buhabwa, GS Nyarusange na ES Bugarama. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Kagali Mechack […]Irambuye

Amakipe 4 azakina 1/2 cya CHAN yamenyekanye

Amakipe ane (4) arimo atatu yo mu burengerazuba bwa Afurika yabonye itike ya ½ cy’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihu byabo, CHAN 2016, irimo kubera mu Rwanda. Ibi bihugu ni Côte d’Ivoire, Mali, Guinea Conakry, na DR Congo. Les Aigles du Mali, ikipe y’igihugu ya Mali yabonye tike ya ½ nyuma yo gusezerera […]Irambuye

en_USEnglish