Month: <span>February 2016</span>

Abana bavutse bafatanye imitwe ibiri bamaze kwitaba Imana

Abana b’abakobwa bavukanye imitwe ibiri mu bitaro bya Kirehe mu cyumweru gishize bamaze kwitaba Imana bari mu bitaro bya CHUK aho bari barazanywe gukurikiranwa byisumbuyeho. Saida Isabelle nyina w’aba bana yabwiye Umuseke ko bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Aba bana bari bamaze iminsi itandatu bavukanye uburwayi bwa Dicephalic parapagus isobanurwa nko […]Irambuye

Rehoboth Ministries!! Iracyahari kandi ngo iracyakomeye

Mu myaka nka 10 ishize nibwo yamenyekanye bikomeye kuri Alum yabo bari bise “Imana ni byose”. Yamenyakanye cyane kandi mu ndirimbo nka Rehoboth “Uri uw’igitangaza Yesu”, “Kumusaraba”, “Tuzahimbaza” n’izindi… Kuri iki cyumweru iyi chorale ihimbaza Imana yataramiye ku Kagugu muri Gasabo. Umuyobozi wayo yabwiye Umuseke ko chorale yabo igikomeye. Hashize imyaka itandatu (2010) Rehoboth Ministries […]Irambuye

Amasaha y’ibitaramo bigomba gutangiriraho akwiye kujya yubahirizwa- J.Habineza

Joseph Habineza wahoze ari minisitiri w’urubyiruko umuco na siporo, yasabye abahanzi nyarwanda cyangwa abategura ibitaramo kujya bagerageza kubahiriza amasaha baba bavuze ko ibitaramo biri butangirireho. Avuga kandi ko ari nayo nzira yonyine yo gutuma abanyarwanda barushaho gukunda abahanzi babo ndetse n’ushaka kuba yabashyigikira akaba neza ko abo agiye gukorana nabo bubahiriza igihe aria bantu batica […]Irambuye

Izindi mpapuro mvunjwafaranga zizashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ejo

Mu cyumweru gishize, Leta y’u Rwanda yacuruje impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (Treasury Bonds) za Miliyari 15 mu gihe cy’imyaka itanu, zi mpapuro zikaba zizandikwa ku isoko ry’imari n’imigabane ku wa kabiri w’iki cyumweru. Itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) riravuga ko abifuje kuguriza Leta binyuze mu kugura ziriya mpapuro bazamutse bakagera ku kigero cya 226.12%. Nyuma […]Irambuye

Cambodia: Kipson Atuhaire niwe uyoboye ba rutahizamu

Kipson Atuhaire rutahizamu wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC na Police FC kuva mu kwa munani umwaka ushize ari gukina muri Asia mu gihugu cya Cambodia. Ku munsi wa kabiri gusa wa shampionat yaho amaze gutsinda ibitego bine, niwe uri imbere. Kipson akinira ikipe ya Svay Rieng FC mu kiciro cya mbere cya shampionat […]Irambuye

Nigeria: Hatahuwe abakozi 24 000 bahembwa na Leta batabaho

Leta ya Nigeria yakuye abantu babarirwa ku 24,000 ku rutonde rw’imishahara nyuma y’igenzura ryakozwe ryagaragaje ko abo bantu batabagaho ndetse batigeze bakorera Leta nk’uko bivugwa na Ministeri y’Imari. Aba bakozi baringa batwaraga Leta ya Nigeria asaga miliyoni 11,5 z’amadolari ya America buri kwezi. Igenzura ni imwe mu ntwaro Perezida Muhammadu Buhari, yavuze ko azifashisha mu […]Irambuye

Bruce Melodie ari mu biganiro na Kiss Daniel byo gukorana

Anidugbe Oluwatobiloba Daniel umuhanzi ukomoka muri Nigeria umaze kwamamara cyane ku izina rya ‘Kiss Daniel’ muri Afurika ndetse no ku isi, mu minsi iri imbere ashobora kumvikana mu ndirimbo y’umunyarwanda Bruce Melodie. Kiss Daniel akunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Woju’ yakoranye na Davido, Goodtime, Laye, Shoye ndetse n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye muri […]Irambuye

Nyamirambo: Umwana watemye mwarimu yakatiwe umwaka umwe

Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo muri iki gitondo, rwakatiye igifungo gisubitse cy’umwaka umwe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 17 wahamwe no gukomeretsa ku bushake mwalimu we umwigisha mu ishuri rya St André i Nyamirambo. Tariki 25/08/2015 nibwo uyu mwana w’umukobwa yatemye mwalimu we akoresheje ikintu kimeze nk’umupanga amukomeretsa mu mutwe. Havuzwe byinshi ku mpamvu […]Irambuye

en_USEnglish