Month: <span>January 2016</span>

Amafoto: Bye bye vacances umusi waranzwe n’ibirori bikomeye

Kimisagara – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, hasojwe igikorwa kizwi ku izina rya bye bye vacance (gusoza ibiruhuko), iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi cyane, cyaranzwe no gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe. Urubyiruko rukina imikono itandukanye rwasusurukije benshi, haba mu mbyino, kugendera ku nkweto z’imipine ndetse n’imikino ngororamubiri ya Accrobatie. Joel Murenzi […]Irambuye

Karongi: Abajura bibye SACCO ya Gitesi banica umuzamu

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Karongi Umurenge wa Gitesi, abajura bateye SACCO Gitesi bica umuzamu uyirinda batwara umutamenwa ubikwamo amafaranga wa Banki. Kugeza ubu ntabwo barafatwa. Umuzamu bishe banize yari umugabo Anatole Mbarushimana w’imyaka 48 wari usanzwe aba no mu mutwe w’Inkeragutabara. Ubuyobozi muri uyu murenge buvuga ko bamusanze […]Irambuye

Sharifa Umuhoza niwe uyoboye abandi mu gutora Miss Rwanda 2016

Kugeza kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 mu gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS) Sherifa Umuhoza niwe ufite amajwi menshi (1 218) kurusha abandi 25 bahatanye, akurikiwe na Jolly Mutesi arusha amajwi 31. Amatora muri ubu buryo yatangiye kuva kuwa mbere tariki 25 Mutarama. Amatora ku butumwa bugufi akurikiye ikiciro cyo guhitamo abazahagararira Intara n’umujyi wa […]Irambuye

Airtel yashyize igorora abafatabuguzi bayo muri ibi bihe bya St

Mu gihe Abanyarwanda batangiye kwitegura kwizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka “St Valentin/ Valentine’s Day” , Airtel Rwanda yahaye impano abafatabuguzi bayo, aho izajya iha inyongera ya 100% umufatabuguzi wese uguze internet (internet bundles). Iyi mpano ya Airtel ikaba yaratangiye gutangwa tariki 27 Mutarama kugera 15 Gashyantare 2016. Iyi nyongera ikazajya ihabwa buri mufatabuguzi uguze […]Irambuye

MINEDUC igiye gutanga mudasobwa nk’inguzanyo ku biga Kaminuza

Ni bimwe mu byatangajwe na Dr Celestin Ntivuguruzwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa kane i Rulindo muri gahunda yo guha ibigo imashini zavuguruwe zari zishaje zikaba nshya bikozwe n’ikigo cya IPRC-North. Ku bw’uruganda Positivo ruteranyiriza za mudasobwa mu Rwanda, Leta ngo yatangiye kuzigura kugira ngo izihe abanyeshuri bibafashe kwiga neza. Mu mashuri […]Irambuye

Nyaruguru: Imiryango 65 imaze amezi 4 iba mu byuma by’amashuri

Mu mezi ane ashize, ubwo hagwaga imvura ndetse n’umuyaga ukabije, mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Ngera honyine, Akagari ka Nyamirama hasenyutse inzu 10 ndetse n’ibyumba by’amashuri bitatu (3) byo ku ishuri rya G.S. Riba, abaturage basizwe iheruheru n’ibyo biza bakaza gucumbikirwa mu byumba by’amashuri n’ubu ntibarafashwa kubona amacumbi. Muri rusange imiryango igera kuri […]Irambuye

Amatora y’Ibanze: Abakandida 2 068 barahatanira imyanya 832 ya Njyanama

*Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu NEC yahagaritse burundu kwakira ‘Candidatures’ *Abahatanira imyanya mu bajyanama rusange ni 1 233,  89.5% ni abagabo, 10.5% ni abagore, *Abahatanira 30% by’abagore muri njyanama z’uturere ni 835, *NEC ivuga ko hari abiyamamaje bararangije manda bagenerwa n’amategeko ‘candidatures’ zabo zigasubizwa inyuma Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mutarama […]Irambuye

CAR: Ingabo z’u Bufaransa ziravugwaho gufata ku ngufu abana

Kuri uyu wa Gatanu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ryemeje ko hari abandi abasirikare bUbufaransa bari muri Repubulika ya CentrAfrica bavugwaho gufata abakobwa ku ngufu. Aba basirikare hamwe n’abandi bakomoka mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi bari muri kiriya gihugu kugarurayo amahoro bavuzweho gukora biriya bikorwa ku nshuro ya kabiri. Abakobwa bane bari mu […]Irambuye

Indwara z’umutima zica benshi ariko Abanyarwanda ntibazipimisha – Dr Kagame

*Indwara z’umutima zica abantu miliyoni 17 buri mwaka *Abanyarwanda 30% bajya kwa muganga baba bafite hypertension *Abafite Hypotension bakaba ari 1% ku bagiye kwa muganga Dr Abel Kagame umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bitaro bya Kigali bya Kaminuza, yaganiriye n’Umuseke kuri uyu wa gatanu ku bijyanye n’indwara z’umutima. Avuga ko hari umubare munini […]Irambuye

Gikondo: UmunyeCongo akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 9

Umusore w’imyaka 21 witwa Masheka ukomoka muri Congo Kinshasa akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka icyenda mu kagali ka Kanserege Umurenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro. Uyu musore ngo yakoze aya mahano kuwa gatatu nimugoroba nk’uko Sylvere Muhoza utuye hafi y’uyu muryango yabitangarije Umuseke. Umwana w’umukobwa wahohotewe agafatwa ku ngufu yahise ajyanwa ku bitaro […]Irambuye

en_USEnglish