Digiqole ad

2016: Umwaka warijije Abanyarwanda, utwara abakomeye n’Umwami Kigeli V

 2016: Umwaka warijije Abanyarwanda, utwara abakomeye n’Umwami Kigeli V

Abo mu muryango wa Hon Sen Jean de Dieu Mucyo bamusezeraho bwa nyuma n’abaje kubatabara

Uyu mwaka abahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko ari wo washyushye cyane ugereranyije n’iyawubanjirije. Impera z’uyu mwaka zabaye agahinda ku Banyarwanda uhinyuza Intwari utwara abakomeye mu Nteko Nshingamategeko, n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye ishyanga.

Abo mu muryango wa Hon Sen Jean de Dieu Mucyo bamusezeraho bwa nyuma n’abaje kubatabara

Wari umwaka w’amayobera, imvura yabaye nke, ahenshi mu gihugu hatera amapfa cyane mu Burasirazuba. Ni umwaka wabayemo imfu z’amayobera zirimo iz’Abanyepolitiki babiri barimo Senateri n’Umudepite, ndetse n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye muri America.

Imfu zitunguranye mu Rwanda:

Inkuru mbi y’urupfu rwa Sen Jean de Dieu Mucyo, wanabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, rwatangiye gusakara mu masaha y’igitondo ku wa mbere tariki 3 Ukwakira 2016, yapfuye by’amarabira ubwo yanyereraga kuri ‘escaliers’ zo mu Nteko Nshingamategeko agiye mu kazi.

Urupfu rw’uyu Musenateri rwababaje benshi haba mu bo mu muryango we n’abandi yagiriye neza, umuhango wo kumushyingira wabaye ku wa gatanu tariki 7 Ukwakira 2016, ndetse mu banyacyubahiro wamuherekeje barimo na Nyakubahwa Madame Jeanette Kagame.

Hon Nyandwi Desire yitabye Imana tariki ya 14 Ukwakira 2016 hashize icyumweru gusa, Hon Sen Mucyo Jean de Dieu yitabye Imana. Urupfu rwe rwababaje benshi barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wavuze ko Hon Ndwi Desire wanabaye Prefet wa Gitarama na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari umuntu witanga.

Yashyinguwe n’imbaga y’abantu mu irimbi rya Rusororo tariki ya 17 Ukwakira 2016 umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu.

Muri ibyo byumweru bibiri gusa, tariki ya 10 Ukwakira 2016 ni bwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’Umunyemari Venuste Rwabukamba, bivugwa ko yapfuye yirashe mu rugo rwe i Rwamagana.

Rwabukamba yashyinguwe na we mu irimbi ry’i Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, na we urupfu rwe rwababaje benshi bamushimira ko yitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Undi munyemari witabye Imana muri uyu mwaka ni Makuza Bertin uzwi cyane i Kigali nka Rwandafoam, kubera ko ari we washinze uru ruganda rukora matelas, ndetse akaba yari yujuje inzu y’akataraboneka yitwa M.Peace Plaza.

Yitabye Imana tariki 2 Ugushyingi 2016, mu Bitaro byiriwe Umwami Fayisal, ashyingurwa tariki 7 Ugushyingo 2016.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umunyemari Milimo Gaspard yitabye Imana tariki 12 Gicurasi 2016 azize uburwayi mu bitari by’i Nairobi muri Kenya.

Urundi rupfu rwavuzweho byinshi n’uyu munsi ni Umwami Kigeli V Ndahindurwa wabatijwe akitwa Jean Baptiste, yatangiye muri America tariki 17 Ukwakira 2016, nyuma urupfu rwe rwakuruye ubwumvikane buke hagati y’abo mu muryango we, bamwe bifuza ko atabarizwa mu Rwanda abandi bifuza ko atabarizwa muri America.

Amakuru ahari ni uko Umugogo we wabaye utabarijwe muri America mu gihe hagikomeje ibiganiro mu bo mu muryango we.

Mu bandi bazwi cyane bapfuye ni Prof Stanislas Kanyandekwe wari umuhanga mu mibare muri Kaminuza ya Kabgayi na Sana Maboneza wari umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri UN, yitabye Imana tariki 2 Ukuboza 2016.

Abapfuye ahandi muri Africa:

-Umuhanzi Papa Wemba, wamaye cyane muri Congo Kinshasa.

-Umukinnyi w’umupira w’amaguru Laurent Pokou.

-Umunyamakuru ufotora wo muri Mali witwaga Malick Sidibé.

-Umuhanzikazi wo muri Cameroun Anne Marie Nzié.

-Umunyabugeni wo muri Senegal witwa Ousamane Sow n’umukinnyi wiruka n’amaguru wo muri Ethiopia witwa Miruts Yifter.

Hirya y’Africa na ho Urupfu rwatwaye ab’ingenzi:

-Boutros Boutros Ghali wayoboye UN mu gihe cya Jeniside yakorewe Abatutsi muri 1994.

-Umukinnyi w’iteramakofe Muhamad Ali.

-Umwanditsi wo muri USA witwa Elie Weisel.

-Umunyapolitiki wo muri Israel witwa Shimon Peres.

-Umunyapolitiki Fidel Castro.

-Umukinnyikazi wa filime zisekeje wakinanaga na Louis de Funes witwa Claude Gensac.

-Umuhanga mu bumenyi bw’ikirere wo muri USA witwaga John Glenn.

-Abahanzi nka David Bowie, Prince, Umwanditsi w’Umutaliyani Umberto Eco.

-Umukinnyi wa Football Trifon Ivanov.

-André Rousselet washinze Canal+ n’uwahoze ayobora FIFA wo muri Brazil witwa Joao Havelage.

Aba bose n’abandi Imana yashimye guhamagara muri uyu mwaka tubifurije iruhuko ridashira.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Umwanditsi w’inkuru ngo “ni umwaka wabayemo imfu z’amayobera zirimo iz’Abanyepolitiki babiri barimo Senateri n’Umudepite, ndetse n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye muri America”. KUKI SE MWUMVA KO IZO MFU ARI IZ’AMAYOBERA?

  • Wanditse Inkuru nziza Urakoze cyane. Ndi Madame Kanyandekwe Stanislas. Dufite ibyiringiro by’umuzuko.

Comments are closed.

en_USEnglish