Month: <span>December 2015</span>

Police y’u Rwanda yatangaje Abapolisi 2 bayo biciwe muri Haiti

Abapolisikazi babiri b’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Haiti basanze bishwe barashwe mu nzu yabo kuwa gatatu mu gitondo (kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yo mu Rwanda) nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa MINUSTAH ubutumwa bwa UN muri iki gihugu. Abo ni Assistant Inspectot of Police (AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimee Nyiramudakemwa. […]Irambuye

Konshens yageze i Kigali

Garfield Delano Spense umuhanzi ukomoka muri Jamaica uzwi ku Isi ku izina rya Konshens yaraye ageze i Kigali ahagana saa yine z’ijoro kuri uyu wa gatatu, aje mu gitaramo cyo gusoza umwaka cyateguwe na East African Promoters. Uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera muzika ikunzwe ya Dancehall, indirimbo ze nka “Do Sum’n“, “Simple Song“, “Couple up” […]Irambuye

Abaturanyi, DR Congo na Uganda biteguye bate CHAN 2016?

Tariki 16 Mutarama, mu Rwanda hazatangira imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Iyi CHAN kandi niyo izitabirwa n’amakipe menshi yo muri aka karere, dore ko uretse u Rwanda ruzayakira, Uganda na DR Congo nazo zizayitabira, ese zo ziteguye gute? Les Leopards […]Irambuye

Pastor Jean Uwinkindi akatiwe n’Urukiko gufungwa BURUNDU

Kimihurura – Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rwashyiririweho kuburanisha ibyaha by’aboherejwe n’amahanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ruhamije Pasitoro Jean Uwinkindi icyaha cya Jenoside, kwica n’ibyaha byibasiye inyoko muntu maze rumukatira gufungwa burundu. Umucamanza yavuze ko nk’uko byemejwe n’Abatangabuhamya batandukanye, Pasitori Uwinkindi yagiye ajya mu bitero bitandukanye byahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari komini […]Irambuye

Mbarushimana yabwiye Urukiko ko mubo ashinjwa ko yishe hari ukiriho

*Mbarushimana uregwa Jenoside avuga ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvika, ngo gisubirwemo; *Urutonde rwa ba ‘victims’ (abagizweho ingaruka n’ibyo akurikiranyweho) ngo ntirusobanutse; *Akeneye icyemezo gikuraho igihano cya Burundu y’umwihariko yakatiwe n’Inkiko Gacaca, bitabaye ibyo ngo yaba ari kuburanishwa inshuro ebyiri; *Akomeje gusaba Urukiko gushyiraho abantu bigenga bazakora iperereza rimushinjura. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana […]Irambuye

Kicukiro: Umugabo yemeye mu rukiko ko yacuze umugambi wo kwica

Emmanuel Nyanga akaba umugabo wa Ernestine Mugwaneza bamaranye imyaka irindwi babyaranye kabiri, yemereye imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ko we na bagenzi be babiri bacuze umugambi wo kwica umugore we. Aba babiri nabo bakaba bemeye icyaha. Uko ari batatu bakaba basabye Urukiko kurekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze. Nyanga w’imyaka 33 washakanye byemewe n’amategeko na Mugwaneza […]Irambuye

‘Perezida Mobutu’ yagaragaye mu irahira rya Perezida Roch Kaboré

Abantu ngo basa ntacyo bapfana, ariko uwagaragaye kuri uyu wa kabiri mu irahira rya Perezida mushya wa Burkina Faso bamwe bibajije ko ari Perezida Joseph-Desiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wazutse akaba yitabiriye imihango yo kurahira k’uyu Perezida mugenzi we. Kuri Ouaga2000 ahantu hagenewe imikino niho habereye irahira rya Perezida Roch Marc […]Irambuye

Umukinnyi Robert Ndatimana yagaruwe imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa gatatu i Nyamirambo ku rukiko rwisumbuye Robert Ndatimana umukinnyi wa Police FC wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yagejejwe imbere y’ubutabera ku cyaha cyo gufata ku ngufu agatera inda umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Urukiko rukuru nirwo rwoherejwemo uru rubanza kubera uburemere bw’icyaha. Uyu munsi yari agiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Robert Ndatimana uzwi […]Irambuye

Allioni yarokotse impanuka yari imuhitanye

Buzindu Uwamwezi Aline cyangwa se Allioni izina rizwi cyane muri muzika, yarokotse impanuka y’ikamyo yari imuhitanye ubwo yerekezaga mu myiteguro y’igitaramo cya East African Party. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015 ahagana saa mbiri z’ijoro ‘20h00’, nibwo uyu muhanzikazi yari ahitanywe n’impanuka. Iyi mpanuka yabereye mu gace k’i Nyamirambo, […]Irambuye

en_USEnglish