Month: <span>December 2015</span>

Breaking: Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda ko azakomeza kubayobora

Mu ijambo risoza umwaka wa 2015, ndetse ritangiza undi wa 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye icyifuzo yasabwe n’Abanyarwanda benshi cyo gukomeza kuyobora u Rwanda na nyuma ya 2017. Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu, Paul Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda bagaragaje ku buryo bwumvikana amahitamo y’ibyo bifuriza ejo […]Irambuye

Hatangijwe uburyo buzafasha inzego z’Ubutabera gutahura abagamije kuzibeshya

*Uburyo IECMS buzafasha abanyarwanda guhabwa ubutabera bwihuse bifashishije Ikoranabuhanga; *Ubu buryo buzatuma Inzego z’Ubutabera zihanahana amakuru mu buryo bworoshye kandi bwihuse; *Inzego z’Ubutabera zizakoresha ubu buryo gutahura abazigana batanga amakuru anyuranye n’ukuri. Atangiza ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga IECMS (Integrated Electronic Case Management) buzatuma imirimo yo mu butabera icungwa n’inzego zibishinzwe ikanakurikiranwa n’abaturage, ku gicamunzi […]Irambuye

Dianne Nkusi yateguye igiterane kizaha inyigisho zihariye abagore n’abagabo

Ku cyumweru tariki 03 Mutarama 2016, Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo bya Gikrisito Diane Nkusi Rebecca arategura igiterane kizaha inyigisho zihariye abagore mucyo yise “women and destiny” n’abagabo binyuze mucyo yise “ Men God power”. Aganira n’UM– USEKE, Dianne Nkusi yavuze ko muri icyo giterane abagabo n’abagore bazahura bakaganira ku nsanganyamatsiko yiswe “commitment” bishatse kuvuga “Kwiyemeza” tugenekereje mu […]Irambuye

Itike y’imikino ya CHAN iciriritse ni amafaranga y’u Rwanda 500

Komite ishinzwe gutegura imikino ya CHAN 2016 izabera mu Rwanda yatangaje ibiciro byo kwinjira kumikino izabera kuri Stade Amahoro, Stade Umuganda, iya Kigali n’iya Huye, igiciro gito ni amafaranga y’u Rwanda 500. Komite ishinzwe gutegura imikino ya CHAN izaba hagati y’amatariki 16 Mutarama – 07 Gashyantare 2016 yatangaje ko yagerageje kumanura ikiguzi cy’Itike kugira ngo […]Irambuye

“Abanyarwanda nibo bagomba guha agaciro abahanzi babo”- Konshens

Garfield Delano Spense umuhanzi wo muri Jamaica uzwi ku Isi ku izina rya Konshens waraye aje mu Rwanda, yatangaje ko abanyarwanda aribo bafite umuti mu biganza byabo wo gutuma muzika nyarwanda imenyekana ku rwego mpuzamahanga. Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2015 cyabereye muri Grand Legacy Hotel […]Irambuye

SCANDAL: Akarere kasohoye ‘results’ ebyiri z’abatsinze ikizami cy’akazi, abatsinze bisanga

Mu bizamini by’akazi ku myanya itandukanye byakoreshejwe na RALGA mu karere ka Kamonyi ku itariki ya 14/8/2015 (icyanditse) na tariki 26/11/2015(interview). Ibyavuye mu bizamini bya nyuma (final results) byoherejwe na RALGA ku karere mu ibaruwa Nº032/15/Y.B.N/f.b yo ku itariki 18 Ukuboza 2015 iherekejwe n’urutonde rw’abatsinze, abatsinze ku mwanya wa ‘Finance and Administration officer’ bari 11 […]Irambuye

Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abarundi rwagaragaje ko rubabajwe n’ibibera mu Burundi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza, urubyiruko rw’Abarundi n’urw’Abanyarwanda rurenga 100 rwagaragaje akababaro rutewe n’akavuyo gakomeje guhitana benshi mu Burundi, binyuze mu cyitwa “Spoken Word Rwanda”, bagasaba ko Isi itakomeza kurebera.   Iyi nkera y’imivugo n’ibisigo izwi nka “Spoken Word Rwanda” kuri iyi nshuro yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Stand for […]Irambuye

Kutoroherezwa kubona amakuru ni kimwe mu bituma abafite ubumuga babura

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga ryitwa “Uwezo Youth Empowerment” bwamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu bugaragaza ko hari abafite ubumuga benshi bize amashuri makuru na za kaminuza ariko badafite akazi, kubera ko ngo batoroherezwa kubona amakuru avuga uko akazi kaboneka n’uburyo bagapiganirwa. Bahati Omar ukuriye “Uwezo Youth Empowerment” yavuze ko ubu bushakashatsi babukoze bagamije kureba […]Irambuye

Igitangaza cy’u Rwanda gusa: Abishe n’abiciwe babaye inshuti zitumirana

Muhanga – Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka mabi cyane akomeye yabayeho mu Rwanda, amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge ni andi mateka meza cyane nayo ariho ubu mu Rwanda, ariko kuba imwe mu miryango irimo abishe Abatutsi ubu ibanye neza isangira kandi itumirana n’abarokotse yiciye abantu bayo byo ni igitangaza kihariwe n’u Rwanda. Francois Ngirabatware wagize uruhare mu […]Irambuye

en_USEnglish