Month: <span>November 2015</span>

Africa ikeneye ijwi rimwe mu nama y’i Paris ngo idatsikamirwa

Kuba Afurika yohereza 4% by’ibyuka bihumanya ikirere ariko niyo igerwaho n’ibyago biterwa nabyo(ibyuka), niyo mpamvu ngo uyu mugabane ukeneye kugira ijwi rimwe kugira ngo wivuganire bityo abawutuye bo kuba ibitambo by’ibihugu bikomeye bihumanya ikirere. Mu nama y’isi yiga ku mihindagurikire y’ikirere yatangiye kuri uyu wa mbere i Paris, u Rwanda ruhagarariweyo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, […]Irambuye

Senateri Tito arasaba abahanzi no guhanga ku mateka n’umuco

Senateri Tito Rutaremara wabaye depite mu nteko ishingamategeko y’inzibacyuho mu 1995-2000, akaza kuyobora komisiyo yo gushyiraho itegeko nshinga mu 2000-2003 akaba Umuvunyi mukuru 2003-2011, yasabye abahanzi kwibuka no kujya bakora ibihangano bivuga ku mateka ndetse n’umuco. Kuba abahanzi nyarwanda bakora indirimbo zigakundwa, ni uko ngo hari icyo abanyarwanda bababonamo. Senateri Tito Rutaremara asanga kuba abahanzi […]Irambuye

Urubyiruko rurasaba kugira ijambo rifatika mu Nteko ya EALA

*Urubyiruko rugize 63% by’abatuye ibihugu bigize EAC, rugasaba ko ruhagararirwa mu Nteko, *U Rwanda rwonyine nirwo rufite umudepite uhagarariye urubyiruko muri EALA, *Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Uganda, Hon Shem Bageine asanga urubyiruko kuruha ijambo muri politiki nta burambe rufite hari abanyepolitiki barukoresha, *Dr Richard Sezibera we asanga rubyiruko kuba rwahagararirwa muri EALA nta […]Irambuye

Mu cyumba cy’iburanisha…ukuri, ibimenyetso n’amategeko hatsinda iki?

*Urega n’uregwa; amahirwe yo gutsinda angana ate? *Ibimenyetso n’ingingo z’amategeko ngo byombi ni iby’agaciro mu rubanza, *Ukuri buri gihe siko gutsinda urubanza Ngo “Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana”, mu rubanza nta baburanyi bagwa miswi, ubutabera buberaho kumenya uwigiza nkana, urubanza ni nk’intambara, mu cyumba cy’iburanisha harebwa byinshi, ibimenyetso bigashyirwa imbere, igingo z’amategeko zigashingirwaho, […]Irambuye

Allioni yinjijwe muri muzika na P. Priscilla

Buzindu Uwamwezi Aline cyangwa se Allioni izina rizwi cyane muri muzika, ngo ntiyegeze akura yumva ko azaba umuhanzi, ahubwo yabikundishijwe na mugenzi we Pricess Priscilla ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubusanzwe yakuze ashaka kuzibera umuganga. Ariko kuba inshuti cyane na Priscilla ndetse banigana mu ishuri, byaje gutuma yiyumvamo ububasha bwo kuba yakora indirimbo […]Irambuye

“Kujya mu kabari si icyaha, icyaha n’icyo ugakoreramo”- T.Bosebabireba

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Théogene umenyerewe cyane ku izina rya ‘Bosebabireba’ yakuye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane, avuga ko kujya mu kabari gacuruzwamo inzoga cyangwa kukaririmbamo atari icyaha ahubwo icyaha ari icyo uhakoreramo. Ibi yabitangaje nyuma yo kwitabira igitaramo cya Senderi International Hit cyo kumurika album ye ya gatatu yise ‘Tekana’ yakoreye mu […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 20 muri NBA, Kobe Bryant yasezeye

Kobe Bryant uzwi ku kazina ka “The Black Mamba”, mu myaka 20 amaze akinira ikipe ya Los Angeles Lakers akayifasha gutwara ibikombe bitanu bya Shampionat ya NBA kuri iki cyumweru yatangaje ko asezeye. Yanditse ati “iyi sizeni (saison) niyo nsigaje kubahamo ibyo mfite.” Mu nkuru isa n’umuvugo yanditse ku gitangazamakuru y’abakinnyi ba NBA kitwa ‘The […]Irambuye

UmuTanzania yabonye igihembo cya Africa’s Person Of the Year cya

Forbes Magazine yahaye igihembo Africa’s Person Of the Year umuherwe w’umucuruzi wo muri Tanzania witwa Mohammed Dewji hagendewe ku kuba ari umwe mu bantu bafite inkuru itangaje yo kugera kuri byinshi mu buzima nk’uko bitangazwa na TheGuardian. Dewji ni umuyobozi mukuru wa Mohammed Enterprises Tanzania (MeTL) yatsindiye iki gihembo ahigitse Mme Nkosazana Dlamini Zuma, Perezida […]Irambuye

Musanze: Abacuruzi baciritse barasaba ibisobanuro kuri ‘TIN Number’

Nyuma y’uko amahoro y’isuku yahabwaga uturere yeguriwe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bikaba ngombwa ko buri wese uyatanga ahabwa numero y’umusoreshwa kugira ngo abone uko azajya ayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga, benshi babyumvise ukundi bahitamo gufunga imiryango batinya ko basoreshwa ayo badakorera. Mu kiganiro na bamwe mu bakorera mu isoko ry’imyenda rya Musanze bagaragaza ko buri wese yagiye […]Irambuye

Rwamagana: Abagize ikimina Imanzi muri IPRC East boroje abakene amatungo

Mu muganda w’igihugu wo kuri uyu wagatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi b’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) bifatanyije n’abaturage mu karere ka Rwamagana, nyuma y’umuganda boroza amatungo magufi kuri bamwe batishoboye. Amatungo magufi yatanzwe ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda  500 000, zahawe abaturage […]Irambuye

en_USEnglish