Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa mbere rwahamije icyaha cyo kurandura imyaka y’abaturage, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu François Uhagaze, na bagenzi be babiri runabategeka kwishyura arenga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, hiyongreyeho amahazabu n’amagarama by’urubanza. Hashize imyaka itanu ikibazo cyo kurandura imyaka y’abaturage kiregewe mu rukiko n’abanyamuryango ba Koperative TERIMBERE yari ifite ubuhinzi bw’ikawa mu […]Irambuye
Itangazo ryasohowe na Miniteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ryashyizweho umukono na Minisitiri muri iyi minisiteri, Francois Kanimba rigaragaza ko igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori cyagabanyijwe kiva ku mafaranga y’u Rwanda 888 gishyirwa kuri 874 kuri Litiro. Iyi MINICOM ivuga ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2015 mu Mujyi wa Kigali gusa; iri tangaza […]Irambuye
*Urubyiruko rutinya gusanga abantu mu iduka “ndetse ngo hari igihe haba harimo umubyeyi we”, *Gutinya gusekwa bituma biyambaza abakuze bakabatuma agakingirizo, *Isoni zabo zituma bamwe ‘bashoka kizimbabwe’ (gukora imibonano idakingiye). Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari bamwe mu rubyiruko bagiterwa ipfunwe no kujya mu iduka kugura agakingirizo, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina […]Irambuye
Umugabo witwa Musabyimana Emmanuel, utuye mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi avuga ko yatekewe umutwe n’abantu biyita ko Imana yabatumye bamubwira ko bazasengera umugore we wari urwaye agakira, ariko bamuca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65; Nyamara ararenga arapfa. Abo banyamasengesho ngo bamutekeye umutwe we nk’uko abyita, ngo bafite icyumba cy’amasengesho […]Irambuye
*Umutekano i Burundi ngo uhagaze neza kuri 90% *Hafashwe imbunda 614 *Abapolisi baguye mu biri kuba i Burundi ngo ni 34 Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko muri uyu mwaka, ubura ukwezi kumwe ngo urangire, abantu 6229 ari bo bamaze gutabwa muri yombi. Imibare ivuga ko […]Irambuye
Ku matariki 21-22 Ukuboza 2015, ku nshuro ya 13 hazaba Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izahuza abayobozi bose kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, Diaspora, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bantu banyuranye. Iyi ni inama ngaruka mwaka iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 168. Mu myanzuro 20 y’inama […]Irambuye
Kicukiro – Mu mpera z’icyumweru gishize Umuseke wasuye ahari gukorwa ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda Inyange Industries, ibikorwa bisa n’aho byakorwaga mu gice cy’igishanga kiri hagati y’umusozi wa Kabuga na Masaka binyuranyije n’amabwiriza yo kurengera ibidukikije n’ibishanga by’umwihariko. Ibi bikorwa byahagaritswe nyuma gato. Umunyamakuru w’Umuseke amaze kubona ibi bikorwa by’ubwubatsi biri gukorwa yagerageje kwinjira mu ruganda Inyange […]Irambuye
Papa Francis kuri uyu wa mbere yinjiye mu musigiti i Bangui, mu ijambo yahavugiye yavuze ko Abasilamu n’abakristu ari abavandimwe nta ukwiye kwica undi cyangwa kugambirira kumugirira nabi ashingiye ku kwemera. Aha niho yanasoreje uruzinduko yari arimo muri Africa. Papa Francis nk’uko byari biteganyijwe yasuye Quartier PK5 ya Bangui ifatwa nk’izingiro ry’ubugizi bwa nabi i […]Irambuye
Ibihugu by’u Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafricaine, Tanzanie, Uganda na Ethiopie byo ku mugabane wa Afurika biri mu bihugu 10 ku Isi byitezweho kugira igipimo cy’izamuka ry’imibare y’abagenzi b’indege byakira kugera mu mwaka wa 2034. U Rwanda, Malawi, Sierra Leone, Centrafricaine, Tanzanie, Uganda, Ethiopie, Serbie, Nouvelle-Guinée na Vietnam nibyo bihugu 10, urugaga rw’ibigo bitwara abantu […]Irambuye
Umusirikare mukuru mu ngabo z’U Burundi, Major Salvator Katihabwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru cyashize yarasiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana ahita ahisaga ubuzima. Iki gikorwa cyabereye mu kabari k’umugabo wa Visi Perezidante wa Sena y’U Burundi, nyirakbari na we akaba yakomerekejwe n’isasu nk’uko BBC Afrique ibitangaza. Urupfu rw’uyu musirikare rukurikiye igitero cyagabwe ku modoka […]Irambuye