Month: <span>September 2015</span>

Tanzania iratangira guhana abakwirakwiza Porno, ibihuha no gusebanya

Kuva kuri uyu wa 01 Nzeri muri Tanzania baratangira mu ngiro itegeko rihana ibyaha bifashishije ikoranabuhanga birimo cyane cyane gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, iterabwoba ryifashishije ikoranabuhanga. Gusa abo mu by’uburenganzira bwa muntu bakavuga ko ari ibintu bibangamiye ubwisanzure bwa rubanda mu gutanga ibitekerezo muri iki gihe cyegereje amatora muri Tanzania. Saidi Kalunde wo […]Irambuye

Peter Otema arahakana ibyo kuva muri Rayon Sports

Peter Otema, rutahizamu wifuzwa n’amamkipe ya Musanze FC, Sunrise na Bugesera aravuga ko nta gahunda afite yo kuva muri Rayon Sports. Itegeko rya FERWAFA ribuza amakipe yo mu Rwanda kurenza abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 11 babanza mu kibuga. Rayon Sports yaguze Mussa Mutuyimana na Davis Kasirye baza biyongera kuri Pierrot Kwizera na Peter Otema. Bose […]Irambuye

Umuyobozi wa REG yafunzwe azira gusuzugura Umuvunyi

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri azira gusuzugura Urwego rw’Umuvunyi. Nkurunziza Jean Pierre, umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yabwiye Umuseke ko Mugiranzeza Jean Bosco yafashwe kubera iperereza urwo rwego rurimo gukorwa ku birebana n’iyinjiza ry’abakozi muri REG na WASAC. Yagize ati “ni mu rwego rw’iperereza Urwego […]Irambuye

USA irasaba Ubushinwa kutazakira Bachir

Umuvugizi w’Umunyamabanga wa Leta wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga Mark Toner yasabye Ubushinwa kutazakira President Omar El Bashir wa Sudani uteganya kuzifatanya n’Abashinwa kwizihiza ku nshuro ya gatatu batsinze Ubuyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. USA ivuga ko nta gihugu cyagombye gutumira cyangwa ngo cyakire Bashir kubera impapuro mpuzamahanga zo kumufata yashyiriweho na ICC. Minisitiri […]Irambuye

Karongi : Imodoka yaguye mu Kivu irimo umushoferi

Imodoka yo mu bwoko bwa Haval 5 Great Wall yaguye mu kiyaga cya Kivu ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 01 Nzeri 2015 mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi. Kugeza ubu inzego z’ingabo na Police bakorera mu kiyaga ziracyashakisha iyi modoka yarimo umushoferi wayo. Iyi modoka umushoferi ngo yari ayizanye mu kinamba cy’ahitwa Bupfune. […]Irambuye

Ghana, yatsinze 2 – 3 Congo kuri uyu wa kabiri

Nyuma y’umukino wa gishuti bakinnye na Congo Brazzaville kuri uyu wa Kabiri Ghana ikabatsinda bitatu kuri bibiri,  ikipe ya Black Stars yatangaje ko izagera i Kigali kuwa Kane tariki 3 Nzeri mbere y’umukino n’Amavubi tariki 05 Nzeri 2015. Ghana yitwaye neza muri uyu mukino kuko yatsinze Congo iwayo i Brazzaville ibitego bitatu byinjijwe na Harrison Afful na Richmond Boakye-Yiadom […]Irambuye

El Niño bavuga igiye kuduteza akaga n’ibiza bikaze, iterwa n’iki?

Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Africa yo mu Burasirazuba, EALA, baherutse guhurira i Kampala, Uganda,  basaba buri gihugu kigize uyu muryango gufata ingamba zatuma abaturage barindwa ingaruka zizaturuka ku bihe by’ikirere bibi mu minsi iri imbere kubera kwangirika kw’ikirere ndetse n’icyo abahanga bita  El Niño.  Abadepite bemeza ko amakuru bahawe n’inzobere mu bumenyi […]Irambuye

Tanzaniya: 38 bakekwaho iterabwoba batawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Tanzaniya zatangaje ko zataye muri yombi abantu 38 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Abafashwe kandi bavugwa uruhare mu bitero byibasiye inzego za Polisi ya Tanzaniya mu minsi ishize. Abo batawe muri yombi bafatanywe imbunda 10, amasasu 387, gerenade ndetse n’ibindi bikoresho  bya gisirikare. Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya Suileman Kova yeretse abanyamakuru ziriya […]Irambuye

Gisozi: Inzu y’umuturage yakongotse n’ibirimo

Gasabo – Mu gitonodo cyo kuri uyu wa 01 Nzeri 2015 ahagana saa mbili za mugitondo inzu y’umuturage iherereye mu murenge wa Gisozi  Akagali ka Musezero Umuduhudu wa Marembo yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birakongoka kuko abatabazi bazimya umuriro babuze uko bahagera vuba bitewe n’aho inzu iri. Abaturage batuye hafi aha y’Agakinjiro ka Gisozi, nibo […]Irambuye

Igiciro cya Lisansi cyamanutseho 15Rwf

Itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ryo mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama rivuga ko igiciro cy’ibikomoka kuri Petrol kuva kuri uyu 01 Nzeri 2015 gishyizwe ku mafaranga 920 kuri litiro imwe ya lisansi na mazutu. Iki giciro kimanutseho amafaranga 15 nyuma y’uko mu mezi abiri ashize cyari cyazamutseho amafaranga agera kuri 95. Minisiteri […]Irambuye

en_USEnglish