Month: <span>August 2015</span>

Abadepite barasaba ko ‘Bourse’ yajya itangwa hashingiwe cyane ku manota

Mu mpaka ku mushinga w’itegeko rizagenga ibyo gutanga inguzanyo ya ‘Bourse’ ku banyeshuri biga mu mashuri makuru, abadepite barasaba ko hazajya hashingirwa cyane ku manota y’umunyeshuri kugira ngo bizamure guhangana, Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri na we ntari kure y’ibyifuzwa ariko avuga ko uburemere bw’amasomo akenewe mu gihugu buzagira uruhare rukomeye. Ibisobanuro ku mushinga w’iri […]Irambuye

DRCongo: Abasirikare BATANDATU baguye mu gico

Abantu bitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateze igico itsinda ry’abasirikare bashinzwe gucungera umutekano w’umukuru w’igihugu, batandu muri bo bahita bahasiga ubuzima, abandi barakomereka. Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya DRCongo, ngo abo basirikare bashinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu bari munzira bajya gufata amafunguro, baza kwisanga imodoka barimo yaguye mu gico cy’abantu bafite […]Irambuye

Rwanda: Mu mijyi ibiciro byazamutseho 2,3% hagati y’ukwa 07/2014 –

Icyegeranyo kigaragara ku rubugaga rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) kikaba kigereranya uko ibiciro bihagaze hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2014 na Nyakanga 2015, kirerekana ko ibiciro byazamutseho 2,3% mu mijyi na 0,4% mu byaro. Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 2,3% mu kwezi kwa Nyakanga 2015 ugereranyije na Nyakanga 2014, mu gihe muri Kamena 2015 byari byazamutseho 2,8%. Bimwe […]Irambuye

Inzara ikomeye kuyogoza muri Somalia

Umuryango w’abibumbye ONU uvuga ko imirire mibi ndetse n’ibura ry’ibiribwa ari ari ikibazo gikomeye cyane kiri mu gihugu cya Somaliya. Umuryango w’abibumbye wavuze ko imibare y’abantu bafite ikibazo cyo kubura ibyo kurya yiyongereye ku kigero cya 30% mu gihe cy’amezi atandatu ashize. ONU kandi yavuze ko iki kibazo gishobora kuzakomeza cyiyongera kubera ko imvura ikomeje […]Irambuye

Umwana watemye mwalimu ngo yavuze ko hari ‘IBYO YARI ARAMBIWE’

*Uruhande rwareze uyu mwana narwo rwagize icyo ruvuga…… *Umwana ngo yize muri Paroisse ya Karoli Lwanga (irimo ishuri rya St. André) kuva muri ‘maternelle’ *Umubyeyi we asigaranye (nyina) ari mu gahinda gakomeye kubw’ibyakozwe n’umwana we *Uruhande rwamureze ngo rubona gutema umwalimu bidashingiye ku manota *Ijambo rya mbere umwana yabwiye umu ‘counselor’  ngo ni “NARI MBIRAMBIWE” *Ababyeyi […]Irambuye

U Rwanda na Turukiya bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

Guverinoma z’u Rwanda na Turukiya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hongerwa imbaraga mu by’umutekano usanzwe urangwa hagati y’ibi bihugu byombi. Uyu muhango wabereye, i Ankara mu murwa mukuru w’igihugu cya Turukiya, mu mpera z’icyumweru gishize, igihugu cy’u Rwanda kikaba cyari gihagarariwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u […]Irambuye

EAC mu gushyiraho ihuriro rigamije gukemura ikibazo cy’Amashanyarazi

Kuri uyu wa mbere, i Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya mbere igamije gutangiza umugambi wo gushyiraho ihuriro rimwe rihuza u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Burundi, rigamije gusangira ubumenyi n’ubushobozi mu gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi zikiri nkeya mu karere. Iri huriro rishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu ishami ryawo ry’ubukungu “United Nations Economic Commission for […]Irambuye

Kureba televiziyo igihe kirekire bishobora guteza urupfu

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’abahanga ngo bo muri Kaminuza ya Osaka  mu Buyapani ngo  kumara amasaha guhera kuri atanu gusubiza hejuru wicaye ureba televiziyo ngo bishobora guteza  ibyago byinshi byo kwicwa n’indwara Pulmonary Embolism, iyi ikaba ari indwara yo kwifunga kw’imiyoboro y’amaraso ndetse bigatuma amaraso avurira mu mwijima. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iyo ndwara yo kwifunga […]Irambuye

Abana b’ingagi 24 bazitwa amazina harimo agafite amezi atatu gusa!

RDB yatangaje amafoto y’abana 24 b’ingagi bazitwa amazina kuwa gatandatu tariki 05 Nzeri mu Birunga. Muri aba bana b’ingagi umuto ni uwavutse tariki 29 Gicurasi ufite amezi atatu gusa. Uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 11. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, gitegura uyu muhango wo Kwita Izina kivuga ko aya matariki iki gikorwa ajyanye n’ibihe […]Irambuye

China: Havutse ingurube ifite imitwe ibiri

Akabwana ka rwamuturagarakubijumba kabonetse ahitwa Tianjin ntabwo kabasha guhagarara kuko kavukanye imitwe ibiri. Gusa kabasha kurya no guhuma nk’intamati. Aka kabwana kagaragaye cyane nyirako yakazanye hafi y’urusengero rw’AbaBudhiste muri ako gace. Nyirako avuga ko akagaburira akoresheje inkongoro isanzwe iherwamo abana b’abanti ibyo kunywa. Avuga ko ahangayikishijwe no kuba katabasha guhagarara ku maguru n’amaboko yako kubera […]Irambuye

en_USEnglish