Month: <span>June 2015</span>

Gisenyi: Ku kigo cy’ishuri umwana yaguye muri WC amaramo iminsi

Mu karere ka Rubavu umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere ku kigo cy’amashuri abanza cya Gacuba II mu murenge wa Gisenyi yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane kidatwikiriye aho yaguye kuwa gatanu bikamenyekana kuwa mbere w’iki cyumweru. Umwe mu banyeshuri biga aha yabwiye Umuseke ko kuwa gatanu nimugoroba abana batashye uyu mwana ngo yavaga […]Irambuye

Igiciro cya Lisansi cyazamutse bigendanye n’ikigega gishya

Ni ibyasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ko igiciro cy’ibikomoka kuri Petrol kuva kuri uyu wa mbere Nyakanga 2015 gishyizwe ku mafaranga 935 kuri litiro imwe ya lisansi na mazutu. Nibwo bwa mbere mu mezi atatu ashize kizamutseho amafaranga agera kuri 95 ingunga imwe. Iki giciro kivuye ku mafaranga 840 kuri Litiro imwe. Minisiteri y’inganda […]Irambuye

Airtel ubu ni iya gatatu ku isi mu ma kompanyi

Kuri uyu wa 30 Kamena; ubuyobozi bwa Airtel mu Rwanda bwagaragaje umurongo iyi sositeyi y’itumanaho ihagazemo ubu iza ku mwanya wa gatatu mu kugira abafatabuguzi benshi ugereranyije n’andi ma kompanyi akora ubucuruzi bw’itumanaho ku isi. Nk’uko bigaragazwa n’imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe iby’itumanaho rya Telefoni; WCIS; Airtel yazamutseho umwanya umwe ku  rutonde rw’amakompanyi akora ubucuruzi […]Irambuye

Indonesia: 113 bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisirikare

Indege ya gisirikare Herulas C-130 yakoze impanuka kuri uyu wa kabiri ubwo yari ivuye ku kibuga cya Medan yerekeza ku kibuga cyaTanjung Pinang mu ntara ya Sumatra muri Indonesia, abari mu ndege bose uko ari 113 n’abandi batatu bari ku butaka bahasize ubuzima. Iyo ndege biravugwa ko yagize ikibazo igihaguruka ku kibuga cy’indege. Ubwo yahise […]Irambuye

Barasaba Leta ko Amarenga aba ururimi rwemewe n’Itegeko Nshinga

Rwanda National Union of Deaf (RNUD) ihuriwemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batangarije abanyamakuru ko kubera imbogamizi bahura nazo mu buzima basaba Leta ko yakongera ururimi rwabo rw’amarenga mu zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo nabo ntibasigare inyuma mu iterambere abandi bari kugeraho. Samuel Munana umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro yavuze ko abafite ubu bumuga mu […]Irambuye

Inteko Ishinga Amategeko uyu munsi yasuye inzibutso zo mu gihugu

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kabiri biremyemo amatsinda maze uyu munsi bawugenera gusura inzibutso za Bisesero, Murambi, Nyarubuye, Ntarama na Gisozi. Mme Donatille Mukabarisa uyobora umutwe w’Abadepite wari uyoboye itsinda ryasuye urwibutso rwa Gisozi yatangaje ko bateguye iki gikorwa bagamije kwigira ku mateka no kutazayasubiramo. Amatsinda y’Abadepite n’Abasenateri yahagurutse mu gitondo […]Irambuye

Peace Cup: Rayon Sports yageze kuri Final

Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa kabiri nimugoroba warangiye iyi kipe y’i Nyanza itsinze Isonga FC 4 – 0 ihita ijya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsinze ku giteranyo cy’ibitego bitandatu kuri kimwe mu mikino yombi. Itegereje kuri Final hagati ya APR FC na Police FC izatsinda ejo. […]Irambuye

Call Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo henshi mu gihugu

Iki kigo gifasha abaturage kubona no gukoresha neza service za telephone  yitwa Call Rwanda, ikomeje kugira ibiro byinshi mu gihugu mu rwego rwo gufasha abahatuye gukomeza kwishimira itumanaho mu buryo bworoshye. Hamwe mu hantu yibanda cyane ni ahari za mudasobwa nini zifashishwa mu guha abaturage service z’ikoranabunga hitwa Cybercafé. Mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda iki […]Irambuye

Ubwongereza: Bakoze imyitozo y’uko bazahangana n’ibyihebe

Mu mujyi wa London abapolisi nab a maneko bakoze imyitozo ikomeye yerekana  uko biteguye kuzahangana n’ibitero by’ibyihebe bishobora kuzibasira umwe mu mijyi y’Ubwongereza. Iyi myitozo yiswe Operaton Strong Tower yar igizwe n’imitwe ya ba maneko 999 yo mu Bwongereza ifatanyije na Police, igikorwa nyamukuru kikaba  ari ukureba uko bakwirinda ko icyihebe cyazinjira mu maduka ndetse […]Irambuye

Amahirwe angana, kutarobanura, uburenganzira…ni politiki tugenderaho – Kagame

Kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage b’i Mushaka mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, mu butumwa yabagejejeho yababwiye ko Politiki y’u Rwanda igomba gushingira ku kutarobanura, guha amahirwe angana buri wese, uburinganire bw’ibitsina byombi, gukora cyane ngo biteze imbere ndetse cyane cyane umutekano wo byose byubakiraho. Aha i Mushaka (Paroisse Mushaka) […]Irambuye

en_USEnglish