Month: <span>May 2015</span>

Ubukerarugendo bw’urukererezabagenzi ku muhanda Kigali-Musanze

Aha hari urugendo rw’amasaha abiri mu modoka itahagaze umwanya munini, kuva Nyabugogo kugera mu mujyi wa Musanze. Ni agace k’ubukerarugendo ku muntu wese ukunda kureba ibyiza nyaburanga by’ibidukikije. Ubukerarugendo bivuze, kuva ahantu ukajya ahandi mu buryo bwo gutembera ugamije kwishimisha no kumara amatsiko wari ufitiye aho hantu ndetse no kureba ibyiza by’ibidukikije. Musanze – Kigali, […]Irambuye

Ikipe y’igihugu ya Basket U16 yatsinze Ethiopia 69-52

Kuri iki cyumweru umukino waberaga kuri Stade nto i Remera warangiye u Rwanda rutsinze Ethiopia ku manota 69 kuri 52.  Ni mu mikino y’akarere ka gatanu y’amakipe y’ibihugu atarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball. Uyu mukino ni uwa kabiri u Rwanda rukinnye muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa ubanza na DRCongo. Muri uyu mukino […]Irambuye

Safi (Urban Boys) yafunzwe azira gutwara imodoka ‘yasinze’

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umuhanzi Safi Niyibikora wo mu itsinda rya muzika Urban Boys yatawe muri yombi na Police mu ijoro ryo kuwa gatandatu akurikiranyweho kwitambika imodoka z’abanyacyubahiro ndetse no gutwara imodoka yanyoye ibisindisha ku kigero cyo hejuru. Uruhande rw’uyu muhanzi rwo ruvuga ko atari yasinze ndetse yaje kurekurwa kuko basanze yagendeye nabi imodoka […]Irambuye

PGGSS 5: Ab’i Karongi bagaragaje ibyishimo ku buryo butangaje. AMAFOTO

Mu irushanwa riri kuba rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu bigaragara ko abanyarwanda muri iki gihe banezerewe cyane umuziki w’abahanzi b’imbere mu gihugu. Muri iri rushanwa niho bikunze kubonekera, muri iri rushanwa ubu rimaze kunyura Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga kuri uyu wa gatandatu i Karongi abaturage bagaragaje ibyishimo […]Irambuye

Dr Biruta yabwiye abaseminari b’i Ndera ko kwibuka ari ukureba

Gasabo – Mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abarezi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga muri Seminari Nto ya Ndera kuri uyu wa 30 Gicurasi 2015 abanyeshuri basobanuriwe ibyabaye mu Rwanda kuko abahiga ubu baribataravuka. Babwiwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta ko kwibuka binagamije kwereka urubyiruko aho rukwiye kwerekeza igihugu. Abenshi mu banyeshuri biga muri […]Irambuye

Tuzi neza ko FDLR yagiye gutanga umusada i Burundi-Sayinzoga

Sayinzoga Jean uyobora Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo (RDRC) yabwiye Radio Rwanda kuri iki cyumweru ko bazi neza ko hari icyo yise ‘igikundi’ cy’abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 50 na 60 bagiye i Burundi guha umusada Imbonerakure (Umutwe w’urubyiruko w’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza). Muri iki kiganiro cyari kigamije […]Irambuye

Uganda Kobs U 23 yatsinze Amavubi 2-0 ahita asezererwa

Mu mukino wahuje Amavubi atarengeje imyaka 23 na  Uganda Kobs warangiye Uganda itsinze Amavubi ibitego bibiri ku busa  kuri stade  ya Nakivubo. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ibitego byagiyemo mu gice cya kabiri. Mu mukino wabanje wabereye i Kigali warangiye Uganda Kobs itsinze u Rwanda bibiri kuri kimwe. Amavubi y’abatarengej […]Irambuye

Abanyeshuri bo muri IPRC/Kigali basabwe kugira ubutwari nk’ubwa RPF

Ejo ubwo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga IPRC Kigali riherereye ku Kicukiro ryibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’ikigo bwasabye abanyeshuri kuzagira ubutwari nk’ubw’ingabo za RPF zabohoye u Rwanda igihe rwari mu icuraburindi mu 1994. Muri iki gikorwa bakoze urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro nyuma baragaruka bibukira kuri sitade […]Irambuye

Muhanga: Ubuhinzi bw’ibigori bwazamuye imibereho y’abahinzi

Abanyamuryango 87%  ba Koperative y’iterambere ry’abahinzi n’abarozi ba Makera (IABM) bemeza ko Umusaruro bakura mu buhinzi bw’ibigori ufasha  imiryango yabo kurya  inshuro ebyeri  ku munsi. Mu muhango wo kumurikira bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyi koperative, barimo Umuryango wo Gushyigikira Amakoperative (UGAMA), n’ishyirahamwe ry’amakoperative yo muri Canada, (CCA) bimwe mu bikorwa by’ingenzi iyi miryango yagiye ifashamo iyi […]Irambuye

‘Beauty for Ashes’ bazaririmbira abakunzi babo Live ku cyumweru

Itinda ry’abasore batanu, ryitwa ‘Beauty for Ashes’ riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, ryateguye igitaramo cy’imbona nkubone (Live concert) kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2015 muri Kigali City Tour. Olivier Kavutse umwe mu batangije iri tsinda, avuga ko igitaramo cyabo kizashingira kuri Premier DVD yafashwe Live, ikaba iriho indirimbo 10. Muri iki […]Irambuye

en_USEnglish