Month: <span>April 2015</span>

Huye: Biyemeje gutabara ishyamba ry’Ibisi bya Huye

Mu nama y’umutekano yaguye yahuje inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Huye, yabaye kuri uyu wa 29, Mata, abayitabiriye biyemeje ubufatanye mu kubungabunga ishyamba ry’Ibisi bya Huye ryugarijwe no gusenyuka kubera imvura nyinshi ituma inkangu irimbura ibiti kandi bifitiye akamaro ibidukikije n’abantu by’umwihariho. Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, urwego rw’ingabo mu karere na […]Irambuye

Mu myaka 6 Jolis Peace akora muzika yakuyemo isomo

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi batangiye kumvikana kera muri muzika nyarwanda ubwo yakoraga indirimbo zirimo ‘Mpamagara, Nakoze iki?’ ndetse n’izindi mu mwaka wa 2009-2010. Ngo mu myaka igera kuri itandatu hari icyo amaze kwiga gikomeye kizamuha no kugera kure hashoboka muri muzika ye. Nyuma yo kugenda akora indirimbo zimwe na zimwe zikamenyekana cyane izindi […]Irambuye

Gakenke mu kwezi kw’imiyoborere yakemuye ibibazo byinshi, ni yo yambere

Ku wa gatatu tariki 29 Mata 2015 mu gusuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho n’ibitaragezweho mu kwezi kw’imiyoborere, akarere ka Gakenke ni ko kagaragayeho umubare munini w’ibibazo kurusha utundi turere, bigera kuri 275. Muri uku kwezi kw’imiyoborere kurangiye, hibanzwe cyane mu gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage, kugaragaza ibibakorerwa, imikoranire na sosiyete sivile, kurwanya ihohoterwa ndetse no kwimakaza […]Irambuye

Rutsiro: Icyayi cyabateje imbere kubera Kagame bityo ngo baracyamushaka

Inteko rusange igize koperative y’icyayi ya RUTEGROC mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango,  kuri uyu wa 29 Mata 2015 ubwo bagira inama yo kungurana ibitekerezo ku buhinzi bw’icyayi bagamije kurushaho gushaka umusaruro ushimmishije, bishimiye aho bamaze kugera mu mibereho maze baheraho bavuga ko byose babikesha umukuru w’igihugu bityo batanga icyifuzo cy’uko abadepite bahindura ingingo […]Irambuye

Ingabo z’Ubufaransa ziraregwa kwangiza abangavu muri Centrafrique

Ikinyamakuru The Guardian, kiremeza ko Umuryango w’Abibumbye wagerageje kuzimiza raporo yaregaga abasirikare b’Ubufaransa bagiye mu bikorwa byo gucunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique kuba barahohoteye abakobwa b’abangavu. Kubw’amahirwe ariko ngo Umuryango ufasha imbabare witwa Aids Free World wabashije kubona iyi Raporo uyishyikireiza The Guardian nayo irayisohora. Kubera ibirego biremereye bikubiye muri iriya raporo, Minisiteri yubutabera […]Irambuye

Dukundane Family igiye kwibuka ku nshuro ya 9 abajugunywe mu

Nyuma yuko Dukundane Family isuye inzibutso zitandukanye maze ikabona ko nta rwibutso abantu bibukiramo abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguye igikorwa ku nshuro yayo ya cyenda kizaba tariki ya 09 Gicurasi 2015 mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Mageragere, Akagari ka Kavumu mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo bivugwa ko hiciwe […]Irambuye

Kirehe: Ubuzima Abarundi babayemo mu nkambi ya Mahama

Ni 7 287 bari mu nkambi ya Mahama kuva ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 29 Mata, nimugoroba ubwo twavaga kubasura imodoka zatundaga abandi 1 001 bavuye mu nkambi y’agateganyo mu karere ka Bugesera n’abandi 875 bavuye mu karere ka Nyanza, bose hamwe baragera ku 9 000 mu nkambi ya Mahama hafi y’umugezi w’Akagera. Aba […]Irambuye

Mzee Rutayisire wasuye Perezida Kagame, ari mu minsi ya nyuma

Ati “Izabukuru ni umwanzi, urabona ko ndi mu minsi ya nyuma. Ariko ngiye neza kuko nsize igihugu kiza, igihugu kiyobowe neza mu myaka yose nakibayemo. Ndishimye.” Gervais Rutayisire utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango yakabije inzozi ze, mu kwezi kwa gatanu 2013 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke mu Ruhango ko natabaruka atabonanye na Perezida […]Irambuye

Gukundwa no gukunda ni iki k’ingenzi kurusha ikindi?

Ese abantu iyo bavuga ko bakunda abandi baba bashaka kuvuga iki? Iyo bavuga se ko bafite abakunzi baba bashaka kuvuga bande? Ese nturavuga ngo runaka akundana na runaka? Ese burya washakaga kumvikanisha ko babanye bate? Muri kamere muntu habamo gushaka cyangwa kwifuza gukundwa. Ibi ni ibintu twarazwe n’abo twakomtseho. Mu yandi magambo ibi biba mu […]Irambuye

Uwari uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yishimiwe ibyo asigiye u Rwanda

Asezera kuri ministiri w’intebe kuri uyu gatatu Amb. Kazuya Ogawa wari uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, yashimiwe byinshi byagezweho ku bufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye by’umwihariko ikiraro cya rusumo gihuza u Rwanda na Tanzania cyubatswe ku bufatanye bw’Ubuyapani. Umubano w’Ubuyapani n’u Rwanda nubwo umaze imyaka irenga 50, muri iki gihe ushingiye […]Irambuye

en_USEnglish