Month: <span>March 2015</span>

Huye: Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yasohoye imfura zayo 901

Abanyeshuri 901 bigaga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara, no ku i Taba mu karere ka Huye, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atanu anyuranye, Musenyeri Philippe Rukamba yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe bahindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki […]Irambuye

Abadepite banenze ibisobanuro bya Dr Binagwaho, bamwe ngo ‘BIRATEKINITSE’

31 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kabiri nimugoroba ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yitabaga Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite ngo atange ibisobanuro ku bibazo yabajijwe byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’iya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu. Ibisobanuro yatanze  ntabwo byinshi byanyuze abagize Inteko, kumubaza ntibyarangiye iyi gahunda ikazakomeza kuri uyu […]Irambuye

Buhari yatsinze Goodluck mu matora nka Perezida wa Nigeria

Ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Nigeria bimaze gutangazwa kuri uyu wa kabiri nimugoroba na Komisiyo y’amatora.  Muhammadu Buhari niwe uje imbere n’amajwi agera kuri miliyoni 15,4 imbere ya Goodluck Jonathan wari Perezida wagize amajwi miliyoni 13,3. Goodluck Jonathan yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse yifurije amahirwe uwamutsinze nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique. Nibwo bwa […]Irambuye

Miliyoni zirenga 400 zanyerejwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitarenze 70

*Muri miliyari imwe Leta yatanze miliyoni 400 zarabuze *I Rusizi abayobozi b’amashuri banditse abanyeshuri n’abarimu ba baringa *Amafaranga anyerezwa ni imisoro y’abaturage agenewe kuzamura ireme ry’uburezi Mu  gikorwa cyo guhemba  ibigo by’amashuri byakoresheje neza ingengo y’imari bigenerwa , imitwaririre no gutsindisha neza muri rusange, umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda […]Irambuye

Gicumbi: Umugabo yishe umugore we amukubise ifuni

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 mu murenge wa Ruvune Akagali ka Rebero II umugabo witwa Evariste Habyarimana yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, avuga ko yakoze ibi nyuma y’uko umugore we ngo yari yabanje kumuzirika nawe yakwizitura akihimura. Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Umuseke ko uru rugo rwahoragamo intonganya aho umugore […]Irambuye

Rubavu: Mu rubanza uwari Noteri yavuze ko yatumwe ruswa na

31 Werurwe 2015  – Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwatangiye iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Judith Kayitesi wari Noteri wa Leta muri aka karere bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa. Uyu wari Noteri yemeye icyaha avuga ko ruswa yari yayitumwe n’uwari umuyobozi we Bahame. Urubanza […]Irambuye

Ubuyobozi bwa Goodrich TV bwahamijwe guhohotera abanyamakuru

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwatangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 ko Abanyamakuru babiri Ndabarasa John ukorera Sana Radio na Ndahayo Obed ukorera Radio Amazing Grace ikirego cyabo cy’uko bahohotewe n’umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha gifite ishingiro. Uyu muyobozi aba banyamakuru bamubazaga amakuru y’uko yirukanye abakobwa batatu yakoreshaga bamushinja ihohotera, maze aba bamubazaga barakubitwa. […]Irambuye

Kirehe:Abahinzi b’ibigori bababajwe cyane n’igiciro gito bagurirwaho

Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bibumbiye muri koperative yitwa KOVAMIS bavuga ko bababazwa cyane n’igiciro bari kugurirwaho umusaruro wabo bejeje muri ‘season’ aho 1Kg imwe y’ibigori bahabwa amafaranga 178 umusaruro wageze ikigali ariko umuhinzi akagerwaho n’amafaranga 130 ku kilo. Aba bahinzi bavuga ko imbaraga bashora mu buhinzi atarizo babona […]Irambuye

Jay Polly akoresheje impano ye aratangiza ibikorwa byo gufasha abapfakazi

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yatangarije Umuseke ko yateguye igikorwa kigamije gufasha abapfakazi b’incike ba Jenoside batishoboye akoresheje impano ye ya muzika. Ibi bikorwa atangira hagati mu kwezi gutaha azabifatanyamo na Touch Records inzu itunganya muzika bakorana. Hashize iminsi havuzwe ibibazo hagati y’inzu itunganya muzika ya Touch Records n’umuraperi Jay Polly, impande zombi ubu […]Irambuye

en_USEnglish