Month: <span>February 2015</span>

Rwanda:Abantu 60 b’Indashyikirwa mu kunga Abanyarwanda bagiye guhembwa

Nyuma y’imyaka 21 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangarije Umuseke ko hagiye gutoranywa abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije kunga Abanyarwanda, bakazagenerwa ibihembo. Dr Jean Baptiste Habyarimana, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ibi ku wa gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2015. Dr Habyarimana avuga ko […]Irambuye

Umwiherero w’abayobozi usanze 30% by’imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2015 nibwo abayobozi bakuru 300 bafata ibikapo byabo bakurira imodoka berekeza i Gabiro mu mwiherero wabo ku nshuro ya 12. Uyu mwiherero nk’uko byatangarijwe abanyamakuru ngo uzibanda kuri gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’abaturage ariko uje usanga 30% by’imyanzuro 42 yari yemejwe itarashyirwa mu bikorwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri […]Irambuye

Ubujiji bwa bamwe mu banyarwanda buteye inkeke

Mwaramutse  bayobozi b’ikinyamakuru Umuseke,  ndabakunda kandi nkunda gusoma inyandiko n’ibitekerezo binyura k’Umuseke. Mbakundirako nanone ko ntawe uniganwa ijambo mukinyamakuru cyanyu, none nkaba mbanidkiye ngira ngo mbasabe muhitishe iyi nyandiko yanje nandikanye agahinda bitewe n’imyumvire iteye inkeke nsigaye mbona mubanyarwanda bamwe nabamwe kandi batari bake, iyo myumvire ikaba ntaho itandukaniye niyo muri middle age! burya aho […]Irambuye

Rubavu: Abarenga 700 bakoze ikizamini cy’akazi abatsinze batangazwa bukeye!!

Abakoze ikizamini cy’akazi k’igihe gito ko kwinjiza muri za mudasobwa amafishi y’ibyavuye mu ibarura ry’ibyiciro by’Ubudehe bavuga ko habayeho uburiganya mu gutanga aka kazi kuko ngo ntibyumvikana uburyo abantu barenga 700 bakoze ikizamini ku mashini bakosowe mu masaha atagera kuri 24, ndetse ngo abenshi mu bakoze bagahabwa zero (0) mu kizamini mu gihe bo bavuga […]Irambuye

Korea y’Epfo yakuyeho itegeko rihana ubusambanyi

Nubwo bwose ingeso y’ubusambanyi ngo izakomeza gufatwa nk’ikintu kidakwiye ariko ngo amategeko ntabwo azakomeza wkivanga mu buzima bwite bw’abantu nk’uko byatangajwe n’Urukiko ku mpamvu zo guca itegeko rihana ubusambanyi ryari ririho kuva mu 1953, rikaba ryari rimaze imyaka 25 ryigwaho ngo ribe ryavaho. Mu bushakashatsi bwakozwe na Korean Women’s Development Institute (KWDI) ibyabuvuyemo bigatangazwa tariki […]Irambuye

Musanze: Amashuri arasabwa kugaragara umumaro w’ibyo yigisha abayaturiye

Amashuri agomba kugaragaza icyo ibyo yigisha bimariye abanyarwanda bayaturiye mu kugeza impinduka nziza mu mibereho yabo ya buri munsi. Ni ibyashimangiwe mu muhango wo kumurika bimwe mu bikorwa by’urugerero rw’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ubworozi ,ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo ishami rya Busogo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015. Abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango bagarutse […]Irambuye

Umutoza wa Rayon mbere y’umukino na Panthere yasabye imbabazi

Ku myitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane kuri stade ya Muhanga Sosthene Habimana umutoza wa Rayon Sports mbere y’umukino na Panthere du Nde yo muri Cameroun yasabye imbabazi abafana b’ikipe atoza kubera gutsindwa ibitego 4-0 na mukeba APR FC nk’uko yabitangarije Umuseke. Nyuma y’imyitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, […]Irambuye

Iburasirazuba: Barinubira gutinda guhabwa ibyangombwa by’ubutaka

Bamwe mu baturage mu Ntara y’Ibirasirazuba banenga Ibiro bishinzwe ubutaka n’impapuro mpamo muri iyi Ntara ko guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bitinda cyane ndetse ngo hari ubwo bifata amezi. Ubuyobozi bw’ibi biro bwo bukavuga ko akenshi biterwa n’abaturage baba batujuje ibisabwa. Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko babona ibi byangombwa bibaruhije abandi bakavuga ko bamaze igihe kinini n’ubu […]Irambuye

en_USEnglish