Month: <span>February 2015</span>

Ba rwiyemezamirimo bakora imirimo iciriritse barahamagarirwa gusora

Mu mahugurwa ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyahaye abakora imigati, ibinyobwa, ibikoresho bikoze mu byuma, mu mpu, ibyumba bugosheramo bakanatunganya imisatsi (Salon de coiffure) no muri za garage kuri uyu wa 27 Gashyantare yabasobanuriye ko buri wese ufite igikorwa cyunguka agomba kugira uruhare mu gutanga umusoro kandi bakanitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kazi […]Irambuye

Musanze: ILPD yatangije amasomo y’umwuga w’ubucamanza mu Majyaruguru

Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and development, LPD) ryatangije amasomo ku bacamanza, abunganira abandi mu mategeko n’abashinjacyaha biganjemo abo mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kubaha ubumenyi buhagije mu mwuga wabo mu gihe cy’amezi 15. Abazarangiza aya masomo bazahabwa icyangombwa (diploma) kibemerera gukora umwuga w’ubucamanza mu Rwanda n’ahandi ku isi.   […]Irambuye

Itegeko Nshinga si ibuye ridahinduka – Karugarama

Muri Gicurasi 2013 nibwo Tharcisse Karugarama wari Minisitiri w’Ubutabera yasimbujwe Johnston Busingye. Havuzwe byinshi mu itangazamakuru ku mpamvu zo kuvanwa kuri iyi mirimo yari amazeho imyaka igera ku munani, icyo kuba atari ashyigikiye ko Perezida yongererwa mandate nicyo cyagarutsweho cyane. Mu kiganiro kuri Contact FM kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015 yatangaje ko ibyavuzwe byari […]Irambuye

Nyobozi na Njyanama ntibavuga rumwe ku igurishwa ry’isoko rya Gisenyi

Rubavu, 28 Gashyantare 2015 – Nk’uko byatangajwe mu nama Njyanama yabaye mu cyumweru gishize abajyanama bo mu karere ka Rubavu batunguwe no kumva bagejejweho raporo y’uko Komite Nyobozi yagurishije isoko rya Gisenyi kuri Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu makumyabiri n’eshanu (1.325.096.228Frws) ndetse bakongeza rwiyemezamirimo  ahagombaga kuzubakwa gare ubu hakorera isokon risanzwe. Abagize Inama Njyanama […]Irambuye

Liga Muçulmana de Maputo yaba yifuza Olivier Kwizera

Francisco Miocha umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Liga Muçulmana yo muri Mozambique yatangarije Umuseke kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015 ko ikipe ye yashimye cyane imikinire ya Olivier Kwizera, umuzamu w’ikipe ya APR FC, ndetse ubu ngo ishaka uko yazamugura. Uyu mukinnyi uri kumwe na bagenzi be bageze i Kigali aho baje gukina umukino wo […]Irambuye

Karongi: Umuyobozi wa Koperative yatawe muri yombi imbere y’abanyamuryango

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015, nyuma y’inama rusange y’abanyamuryango bagize Koperative KOPAKAKI-DUTEGURE itunganya umusaruro wa Kawa mu murenge wa Rubengera, Edgard Gakindi wari umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi yayo yahise atabwa muri yombi na Polisi y’ u Rwanda ashinjwa icyaha cyo kunyereza amafaranga asaga miliyoni 34. Ubugenzuzi bwa bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), muri bwagaragaje […]Irambuye

Umuhanzi Kizito Mihigo yahanishijwe imyaka 10 y’igufungo

Yavuguruwe ku isaha ya saa 17h50, 27 Gashyantare 2015: Urukiko ruhanishije umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo za Kiliziya, Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kumuhamya ibyaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Urukiko rumuhaye igihano gito (ugereranyije n’abo bareganwa) kuko ngo yaburanye yemera ibyaha. Abo bareganwaga hamwe, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25. Dukuzumuremyi […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe yemeye amakosa yabayeho mu kwambura abazungu ibikingi

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yashyize yemera bwa mbere ko hari amakosa yabaye mu kwambura abazungu ubutaka (ibikingi) mu mwaka wa 2000, icyo gihe abahinzi b’abazungu birukanywe shishitabona mu bikingi bahingagamo bakoresheje imashini, iryo tegeko ritavuzweho rumwe ryatumye ubukungu bwa Zimbabwe bugwa hasi. Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Televiziyo y’igihugu, umukambwe Mugabe w’imyaka 91, yagize ati […]Irambuye

Rafiki n’itsinda TNP nibo basimbuye Urban Boys muri PGGSS 5

27 Gashyantare 2015 – East African Promoters na BRALIRWA bafatanya gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star batangaje kuri uyu wa gatanu ko itsinda rya muzika rya TNP hamwe n’umuhanzi Rafiki ari bo basimbuye Urban Boys iherutse gusezera mu irushanwa rya PGGSS ya gatanu. Abategura iri rushanwa batangaje ko Rafiki na TNP binjiyemo icya […]Irambuye

Musanze: Abakozi b’uruganda rwa sima ngo batanze amakuru barirukanwa

Nyuma yo gutabaza itangazamakuru bakagaragaza ikibazo cyo kudahembwa kimaze imyaka irenga ibiri, abakozi babiri bakoraga akazi k’ubuzamu mu ruganda rukora sima (Great Lakes Ciment Factory, GLC) i Musanze baratangaza ko byabaviriyemo kwirukanwa, ubuyobozi bw’uru ruganda bwo bukavuga ko bazize guta akazi. Aba bakozi bavuga ko mu gihe batari bari ku kazi babimenyesheje umuyobozi wabo nk’uko […]Irambuye

en_USEnglish