Month: <span>October 2014</span>

Muhanga: Ibura ry’amashanyarazi nimugoroba riteye ikibazo

Hashize igihe kigera ku umwaka mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo umuriro w’amashanyarazi uburira amasaha amwe na mwe cyane nimugoroba, abaturage bakibaza impamvu ikigo gishinzwe ingufu kidahinduranya aya masaha ahubwo bigaharirwa gusa aka karere. Ubusanzwe ikibazo cy’ibura ry’umuriro gikunze kuvugwa mu duce dutandukanye tw’igihugu,   ariko abaturage ba Muhanga bavuga ko ibura ry’umuriro mu […]Irambuye

Umutangabuhamya ushinja Mugesera yabuze urubanza rurasubikwa

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2014 urubanza rwa Leon Mugesera rwari gusubukurwa nk’uko byari biteganyijwe, nk’uko bisanzwe umutangabuhamya n’ababuranyi bari kuhagera saa mbili n’igice, aba bahageze ariko umutangabuhamya arabura. Urukiko rutegeka ko bamutegereza kugeza ahagana saa tatu n’igice ataraza maze rutegeka ko urubanza rusubitswe. Urukiko rwabanje kubaza impande zombie icyo zibivugaho. Ubushinjacyaha buvuga ko kuba […]Irambuye

Bashyingura ba nyirasenge ba Massamba, Gakondo group yahamirije

Kuri uyu wa kabiri bwo basezeraga bwa nyuma  abakecuru Mukabaryinyonza Cansilda na Umulinga Mariya, bakaba ba   nyirasenge ba Masamba Intore, bitabye Imana mu masaha 42, itsinda rya Gakondo Group ryaririmbye rirahamiriza, ibintu bitamenyerewe cyane mu mihango yo gushyignura mu Rwanda. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nzeri 2014 nibwo uwo muhango wabaye, ubera ku […]Irambuye

USA: Bwa mbere Ebola yagaragaye hanze ya Africa

Umuntu utatangajwe amazina n’undi mwirondoro we, wari warigeze gutemberera mu gihugu cya Liberia yashyizwe mu bitaro muri leta ya Texas mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe za America. Amasuzumiro (laboratoires) menshi ku munsi w’ejo hashize, mu bizamini byakozwe yagaragaje ko uyu muntu afite ibimenyetso bya Ebola. Ni ubwa mbere hanze y’umugabane wa Africa umuntu atahuweho […]Irambuye

Leta ya California yabaye iya mbere muri USA mu gice

Jerry Brown  Guverineri wa Leta ya California muri America kuwa kabiri tariki 30 Nzeri yasinye ibwiriza ribuza gukoresha amashashi kubera uburyo ahumanya ndetse aziba imiyoboro y’amazi. Impuzamashyirahamwe y’inganda zikora amashashi ariko yahise itangaza ko isaba ko habaho referendum abaturage bagatora niba koko amashashi yacika cyangwa yagumaho. Aya matora ngo ashobora kuba muri Nyakanga 2015. Iri […]Irambuye

Kenya: ICC yanze icyifuzo cya Kenyatta cyo kwigizayo urubanza

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC  rwanze icyifuzo cya President wa Kenya , Uhuru Kenyatta cy’uko uru rukiko rwakwigizayo urubanza rwe rwari ruteganyijwe ku italiki 8, Ukwakira, 2014, kubera impamvu z’akazi kenshi azaba afite muri ariya mataliki. Uyu muyobozi ahakana ibyaha aregwa byo kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abantu 1200 bwabaye nyuma y’amatora yo muri 2007, […]Irambuye

Rwamagana: Minisitiri Kanimba yahembye abitwaye neza muri EXPO

Mu imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryaberaga mu karere ka Rwamagana, ryasojwe kuri uyu wa mbere tariki 29 Nzeri 2014, Minisitiri François Kanimba w’Ubucuruzi n’Inganda akaba yahembye ibigo birimo Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) na BRD kuba byaritwaye neza mu imurikagurisha. Iri murikagurisha ryatangiye tariki 18 Nzeri 2014, ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 145 harimo […]Irambuye

en_USEnglish