Hejuru ya 70% by’abaturage b’u Rwanda ni urubyiruko, umubare utageze kuri miliyoni imwe ni uw’abantu bashaje. Kuri iyi ya mbere Ukwakira Isi irizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mpuzamahanga wa bene aba. Abo mu Rwanda baganiriye n’Umuseke bagaragaza ibibazo mu buzima bwabo bugoye, insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti “Nta wusigaye inyuma: tuzamure umuryango wa twese”. […]Irambuye
Hasigaye ukwezi ngo imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga irangire ariko bamwe mu baturage batangaje ko amasambu yabo yatangiye kurengerwa n’amazi y’urugomero, kandi imitungo yabo ikaba kugeza ubu itarigeze ibarurwa. Mu ruzinduko Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda( Rwanda Energy Group) Mugiraneza Jean Bosco yagiriye […]Irambuye
30 Nzeri 2014 – Mu nama ngarukagihembwe ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri, ubuyobozi bwa BNR bwatangarije itangazamakuru ko imibare y’ubukungu bw’u Rwanda yerekana ko bumeza neza. Abayobozi ba BNR bamaze ko impungenge abaturage ku kibazo cy’uko mu mezi atatu asigaye ngo uyu mwaka urangire, ibiciro bishobora kuziyongera […]Irambuye
Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Charles Bandora urengwa n’ubushinjacyaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 30 Nzeri, umutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha yumvikanye ashinjura uregwa atangaza ko kuba ubuhamya yatanze mbere bwaramushinjaga ari uko yabutanze ku gahato nyuma yo kwizezwa kuzagabanyirizwa ibihano. Kuva kuwa mbere tariki 29 Nzeri, Urukiko rukuru rwatangiye […]Irambuye
Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rwategetse ko Col Tom Byabagamba, (Rtd)Brig Gen Frank Rusagara wasezerewe mu ngabo ndetse n’umushoferi wa Rusagara witwa Francois Kabayiza na we wasezerewe ngabo z’u Rwanda bafungwa iminsi 30 by’agateganyo mbere y’uko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi, icyemezo cyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri 2014. Uyu musirikare mukuru, Col […]Irambuye
Mu ihuriro ryitwa RW-IGF (Rwanda Internet Governance Forum), abaririmo barasuzuma uburyo Internet yakoreshwa neza mu Rwanda bigafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu ngo kuko hari amafaranga menshi Abanyarwanda batakaza bakoresha Internet akigira kubaka America. Ibiganiro bifungura iri huriro ryatangijwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, wavuze ko aho isi yerekeza kuri ubu ari ku bukungu bushingiye […]Irambuye
Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko mu ijoro ryakeye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Emmanuel Bahizi yaraye atawe muri yombi kubera impamvu zitaratangazwa. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi yemejwe n’Umuyobozi w’aka karere, Rutsinga Jacques mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Umuseke, Muhizi Elisee ukorera mu Ntara y’Amajyepfo ariko yamutangarije ko na […]Irambuye
Mu nama iri kubera mu Mujyi wa Kigali ihuza abanyamakuru bo mu karere k’Ibiyaga bigari, RGB, RMC na MHC bigira hamwe uko inzego zitandukanye zakorana ngo itangazamakuru rikorere abaturage mu bwisanzure, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) Prof Anastase Shyaka yasabye abayobozi kutishisha itangazamakuru ariko buri rwego rugakurikiza itegeko. Abanyamakuru bari muri iyi nama nabo banenze […]Irambuye
Abakinnyi babiri bizwi ko baguzwe n’ikipe y’i Nyanza Mutuyimana Musa na Sina Jerome bavanwe mu ikipe ya Police FC muri uku kwezi kwa cyenda ngo bombi ntibaragera i Nyanza, Mutuyimana Musa we ntibirarangira neza nk’uko ubuyobozi bwa Rayon sport bwa bitangarije Umuseke. Umuyobozi mukuru w’ungirije mu ikipe ya Rayon Sports Gakumba Charles yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Uyu mukinnyi wo hagati mu ikipe ya Newcastle United afite abagore babiri, umwe iwabo muri Cote d’Ivoire, undi mu bwongereza aho akora ubu, aba bombi barashakanye, ndetse n’inshoreke imwe babyaranye umwana. Ibi kuri we nk’umusilamu ngo ni ibintu bisanzwe. Uyu musore uhembwa £45,000 mu minsi irindwi yashakanye na Laeticia Doukrou mu ntangiriro z’uku kwezi […]Irambuye