Month: <span>August 2014</span>

Zaza: IPRC East n’abaturage bubakiye abirukanywe muri Tanzaniya

Mu gikorwa cy’umuganda wakorewe mu karere ka Ngoma kuya 30 Kanama 2014, abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East), bafatanyije n’abaturage kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagifite ikibazo cyo kutagira inzu zo guturamo. Icyi gikorwa cyabereye mu murenge wa Zaza, akagari ka Ruhinga, kikaba cyaritabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, abakozi […]Irambuye

Birori Daddy imbere ya CAF yavuze ko yahawe iri zina

Urukurikirane rw’ibibazo, umukinnyi Taddy Agiti Etekiama yabibajijwe n’akanama ka CAF mu rwego rwo kumenya izingiro riri hagati y’ikibazo cyazamuwe na Congo Brazzaville, ibisubizo bya Etekiama wiswe Birori Daddy kugira ngo akinire ikipe y’igihugu Amavubi ni byo byatumye u Rwanda rufatirwa imyanzuro yo guhagarikwa. Iri bazwa ryabaye tariki ya 11 Kanama 2014, Taddy Etekiama akaba yaravuze […]Irambuye

Huye: 44% y’ingengo y’imari azakoreshwa mu cyaro

Miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda akarere ka Huye gateganya gukoresha mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, 44% azashyirwa mu bikorwa biteza imbere icyaro, asigaye akazajya mu zindi nkingi igihugu cyubakiyeho. Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Muhanga, tariki ya 28-29 Kanama 2014 wahuje abafatanyabikorwa na komite nyobozi y’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, […]Irambuye

Batanu (5) bakekwaho kwiba Miliyoni 580 muri UNDP batawe muri yombi

Kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje tariki ya 29 Kanama Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu (5) bakekwaho uruhare mu iyibwa ry’amafaranga  arenga  Miliyoni 580 zibwe mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP) rikorera mu Rwanda nyuma yo guhimba imishinga ya baringa itabaho. Umuvugizi wa  Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) […]Irambuye

Jay Polly niwe wegukanye PGGSS4

Mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda batari bacye cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Kanama, umuraperi Jay Polly niwe wegukanye igihembo cya “Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 4” giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24. Ni nyuma y’amezi akabakaba arindwi abahanzi icumi (10) b’ibyamamare mu Rwanda bahatanira igihembo […]Irambuye

Ubujurire bw’Amavubi bwanzwe

Kuri uyu wa gatandatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF yanzuye ye ko ubujurire bw’u Rwanda ku cyemezo cyo kuruhagarika mu marushanwa yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu nta shingiro bufite. Ni umwanzuro wari umaze amasaha agera kuri 72 utegerejwe cyane nyuma y’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuwa gatatu […]Irambuye

Ngoma: Umuyobozi arashinjwa gukubita umubyeyi utwite akabyara umwana imburagihe

Iburasirazuba – Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakarambo mu kagali ka Mutsindo mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma araregwa n’umubyeyi witwa Liliane Murebwayire hagati mu cyumweru ko yamukubise inkoni mu mugongo atwite inda y’amezi arindwi maze nyuma y’iminsi micye bikamuviramo kubyara akana katagejeje igihe cyo kuvuka. Uyu mubyeyi ubu ari ku bitaro bikuru bya Kibungo […]Irambuye

Umukobwa na musaza we bafungiye gusambanira imbere y’urusengero

Umukobwa witwa Christopher Buckner w’imyaka 20 na musaza we Timothy Savoie w’imyaka 25 bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bakurikiranyweho gukora imibonano mpuzabitsina mu modoka ihinga hafi y’urusengero rw’ababatista. Igitangaje ni uko aba bombi ari abavandimwe ikiyongereyeho ni uko iyi ngo ari inshuro ya gatatu bafatiwe aha imbere ya kiliziya bakora ibi bikorwa aho abantu […]Irambuye

Libya: Abagize Guverinoma beguye

Guverinoma ya Libye yari iyobowe na Abdallah Al-Theni yeguye nyuma yo kubona ko itari ifite ubuyobozi bwubashywe mu gihugu gikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’imidugararo ikorwa n’imitwe y’abarwanyi. Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 28 Kanama, ubwegure bwa Guverinoma ya Libye bwashyikirijwe ndetse bunemezwa n’inteko ishinga amategeko nshya yatowe kuwa 25 Kamena kugeza ubu ifatwa nk’urwego […]Irambuye

Indege z’ikompanyi “flydubai” zigiye gutangira ingendo i Kigali

Ubuyobozi bw’Ikompanyi y’indege yo muri Dubai, mu bihugu byiyunze by’Abarabu (United Arab Emirates) yitwa “flydubai” bwatangaje ko bugiye gufungura imirongo itatu mishya muri Afurika y’Iburasirazuba harimo n’inzira nshya ya Kigali mu Rwanda, Bujumbura mu Burundi na Uganda, ingendo z’izi ndege zikazatangira tariki 27 Nzeli 2014. Izi ngendo eshatu nshya z’izi ndege zije ziyongera ku zindi […]Irambuye

en_USEnglish