Month: <span>July 2014</span>

U Rwanda n’Ubuyapani byigiye ku mateka yabyo byiteza imbere

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane cyahuje ikigo gitsura amajyambere cy’Ubuyapani JICA n’abanyamakuru, hagarutswe ku byo ibihugu by’uRwanda n’Ubuyapani byagezeho binyuze ku kwigira ku mateka yabyo hagamijwe iterambere rirambye. Muri iki kiganiro, hatangajwe kandi ko guhera kuwa 06 kugeza kuwa 10 Kanama, ku bufatanye bw’ibihugu byombi abakorerabushake b’Abayapani ba JICA bazamurika ibikorwa bateguye  bigamije […]Irambuye

Ubudage n’Uburusiya mu masezerano y’ibanga areba Crimea

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Mailonline kiremeza ko hari inama zabaye  hagati y’Ubudage n’Uburusiya bakemeranya ko kugira ngo ikibazo cya Ukraine kirangire mu mahoro, Uburusiya bwakwigarurira agace ka Crimea, hanyuma bukishyura Ukraine miliyari y’Amadolari y’Amerika. Angela Merkel na Vladimir Putin ngo bagiye babuzwa kenshi gukomeza ibiganiro hagati yabo byari bigamije kugeza ubwigenge kuri Ukraine ariko agace […]Irambuye

Claude Le Roy ngo aje mu Rwanda gusezerera Amavubi

u Rwanda na Congo biracakirana kuri uyu wa 02 Nyakanga mu mukino wo kwishyura mu gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2015 muri Maroc, ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville igeze i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga saa mbiri z’ijoro, umutoza wayo Claude Le Roy avuze ko aje mu Rwanda gusezerera Amavubi. […]Irambuye

Dr Binagwaho yahwituye abashinzwe ubuzima mu Majyaruguru

Gicumbi – Kuri uyu wa 31 Nyakanga i Gicumbi mu murenge wa Byumba Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yagiranye inama n’abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byo mu ntara y’Amajyaruguru, aho yabasabye kongera kunoza serivisi z’ubuzima baha ababagana. Muri iyi nama habanje gusuzumwa uburyo bukoreshwa mu gufasha abaturage kwirinda indwara, gushishikariza ababyeyi kwikingiza no gukingiza abana. Aha […]Irambuye

Kayonza: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we

Umugore witwa Francine Mukamfpizi ubu afungiye kuri station ya Polisi mu karere ka Kayonza kubera gukekwaho urupfu rw’umugabo we rwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nyakanga mu murenge wa Rukara Akagali ka Kawangire aho batuye. Gervais Ntirenganya, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara yabwiye umunyamakuru wa Umuseke mu Burasirazuba ko Mukamfizi ubu ariwe ukekwaho […]Irambuye

Polisi yamuritse igitabo cy’amateka yayo mu Rwanda

Kuri uyu wa 31 Nyakanga Polisi y’igihugu yamuritse igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda gikubiyemo ahanini amateka y’umutekano w’abaturage b’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside kugeza ubu ndetse n’icyerekezo gihari mu kurindira umutekano abatuye u Rwanda. Mu muhango Ministre w’Intebe mushya Anastase Murekezi yari ahagarariyemo Perezida Kagame, iki gitabo cyasobanuwe na Commissioner of Police […]Irambuye

Abari abanyeshuri ba Kaminuza barasaba Urukiko guca inkoni izamba

Urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 16 rumaze igihe ruburanishwa mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa kane iburanisha ryasorejwe ku itsinda ry’abantu umunani biganjemo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batanze imyanzuro yabo ya nyuma ku iburanisha, bose bakaba basaba ko Urukiko nirusanga mu byo bakoze harimo ibyaha rwazaca inkoni izamba. […]Irambuye

Imyubakire y’isoko rya Gikondo ikomeje gutera benshi impungenge

Kuva mu kwezi kwa Mutarama umwaka ushize wa 2013 nibwo habayeho kwimura abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Gikondo ryari mu kagari ka Kigarama bimurirwa mu kagari ka Karurira babwirwa ko hariya bahoze hagiye kubakwa isoko rishya rya kijyambere, icyo gihe bahawe amezi 15 ko isoko rishya rizaba ryuzuye, kugeza ubu inyubako iracyari hasi. Amezi 15 […]Irambuye

Kajuga Robert amaze umwaka atavuzwa imvune yagiriye mu Burusiya

Yibuka neza ko tariki 10/08/2013 ubwo yari ahagarariye u Rwanda muri Championat du Monde yo gusiganwa ku maguru mu Burusiya aribwo yavunitse ubwo yacikaga umutsi wo ku kirenge hejuru y’agatsinsino ntarangize isiganwa. Kuva ubwo avuga ko atigeze avurwa neza ngo asubire mu marushanwa kugeza ubu. Robert Kajuga ni umusore usanzwe ahagararira u Rwanda mu marushanwa […]Irambuye

37% by’abakatiwe igihano cya TIG ntibagikoze!

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza n’abagororwa (RCS) igaragaza ko mu bagororwa basaga ibihumbi 84 bakatiwe n’Inkiko Gacaca bagahanishwa gukora imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro “TIG”, abasaga ibihumbi 31 ntibigeze bitabira gukora ibihano byabo, mu gihe 1996 bacitse ibihano batabirangije. Raporo ya RCS igaragaza ko mu bagororwa 84.896 bakatiwe igihano cya TIG, abagera 53.366 aribo bagiye […]Irambuye

en_USEnglish