Month: <span>June 2014</span>

Umwana w’Ingagi yiswe bwa mbere na Jeannette Kagame nawe agiye

Mu bana b’ingagi 18 bazitwa amazina kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nyakanga, harimo n’umwana w’ingagi yitwa Byishimo yiswe mu myaka 10 ishize ubwo hatangiraga umuhango wo kwita izina, by’umwihariko ikaba ngo yariswe n’umufasha w’umukuru w’Igihugu Jeannette KAGAME. Iyi ngagi Byishimo ivuka ari impanga hamwe n’indi ngagi yitwa Impano, uretse kuba ifite ako gashya kuko […]Irambuye

Suarez yasabye imbabazi Chiellini anavuga ko atazongera kurumana

Mu buryo bwabaye nk’ubutunguranye, Luis Suarez yashyize asaba imbabazi myugariro w’Ubutaliyani Giorgio Chiellini kuba yaramurumye mu mukino Uruguay iheruka guhuramo n’Ubutaliyani mu gikombe cy’Isi, aya makipe yombi ubu yarasezerewe.  Kurumana kwa Suarez kwaravuzwe cyane ku isi y’umupira w’amaguru kurusha kuvamo kw’Ubwongereza n’Ubutaliyani, uyu mukinnyi yahanishijwe kumara amezi ane atagera ahari ibikorwa by’umupira w’amaguru ku Isi […]Irambuye

Gisozi: Abagabo 2 bafatanye 265 kg n’udupfunyika 1 163 by’urumogi

Urumogi, ikiyobyabwenge gikomeje kuyogoza mu rubyiruko n’abakuze, intambara yo kururwanya Polisi y’u Rwanda ivuga ko itazayitsindwa. Kuri uyu wa 30 Kamena ku Gisozi i Kigali Polisi yagaragaje abagabo babiri yafatanye ibiro 256 n’udupfunyika 1 163. Uru rumogi ni urwo bacururizaga aha ku Gisozi no mu nkengero zaho. Aba bagabo babiri bavuga ko bakoreshwaga na Ntawibyara […]Irambuye

Gutsimbarara ku butegetsi ntibiteza imbere Africa – Dr Mudacumura

Khadafi yishwe azira gutsimbarara ku butegetsi,Mugabe ngo yabutsimbarayeho,Paul Biya,ndetse n’abandi benshi bivugwa ko banze kuburekura. Iki ngo ni kimwe mu bibazo bikomereye umugabane w’Africa nk’uko bitangazwa na Dr Gedeon Mudacumura umwarimu muri Cheyney University of Pennsylvania, US. Ni mu nama iri guhuza impuguke zitandukaye muri Politiki n’imiyoborere zaturutse mu bihugu bitandukanye mu nama ku miyoborere […]Irambuye

Ku myaka 70 yifuza gushimira P.Kagame kurokora Abanyarwanda

Nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibikoresho binyuranye n’abakozi b’ibitaro bya Kibagabaga ndetse agasanirwa inzu, umukecuru Mukagatete Marthe w’imyaka 70 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atuye mu murenge wa Ndera avuga yifuza gushimira Perezida Paul Kagame uruhare rwe mu kurokora Abanyarwanda. Inkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo sima, inzugi z’ibyuma, amabati n’ibindi bikoresho nkenerwa by’ubwubatsi ni byo aba […]Irambuye

Arusha: Ubujurire nabwo bwemeje ko Bizimungu afungwa imyaka 30

Mu bujurire, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho guca imanza z’abakoze Jenoside mu Rwanda ruri Arusha kuri uyu wa mbere rwakatiye General Augustin Bizimungu gufungwa imyaka 30 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ubujurire bwashimangiye igihano cy’igifungu cy’imyaka 30 kuri Bizimungu wari wahamijwe ibyaha bya Jenoside muri Gicurasi 2011 agakatirwa gufungwa imyaka […]Irambuye

Ese habaho Demokarasi nta majyambere?

Kigali – Abafashe amagambo ku mu nama mpuzamahanga ya kabiri  kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza muri Africa, Asia ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati yatangirijwe i Kigali kuri uyu wa 30 Kamena 2013 bagarutse cyane ku ihuriro rya Demokarasi n’Amajyambere, abayirimo bungurana ibitekerezo banabazanya niba kimwe cyaba aho ikindi kitari ndetse n’uko byajyana byombi. Iyi nama ku nshuro […]Irambuye

Imurika gurisha ry’ubukerarugendo i Musanze. AMAFOTO

Kuva ku cyumweru tariki 29 Kamena, muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze harabera imurikagurisha ry’ibigo bifite aho bihurira n’ubukerarugendo bw’u Rwanda bitandukanye. Iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize no kwitegura umunsi wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.Kwita ingagi ku nshuro ya 10 biteganyijwe kuri uyu wa […]Irambuye

"Demokarasi mu Rwanda igomba gushingira ku mateka," Dr. Felicien Usengimana

Mu nama yabaye mu mpera z’iki cyumweru yahuje Ubuyobozi bw’ishuri Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), umuyobozi wungirije w’iki kigo, Dr Félicien Usengimukiza yavuze ko Demokarasi n’imiyoborere myiza nta tandukaniro bigira. Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga, igamije kwerekana itandukaniro riri hagati ya Demokarasi n’imiyoborere, ndetse n’inyungu abaturage bakuramo iyo bafite […]Irambuye

Amahoro Tennis Club yateguye imikino yo kwibohora

Amahoro Tennis Club yateguye irushanwa rya Tennis ry’umunsi wo Kwibohora kubufatanye na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) rigomba kumara iminsi umunani ,ryatangiye tariki ya 28 Kamena rikazasozwa tariki ya 6 Nyakanga 2014. Umuyobozi wa Amahoro Tennis Club,Twagiramungu Fabien avuga ko iri rushanwa ari umwihariko w’iyi kipe ari na yo mpamvu aribo baritegura aho kugira ngo […]Irambuye

en_USEnglish