Month: <span>May 2014</span>

Amiss Cedric turacyamukeneye muri Rayon – Ntampaka Thèogene

Nyuma y’iminsi bivugwa ko rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Amissi Cedric yaba agiye gukina muri Tanzaniya, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Ntampaka Thèogene  yavuze ko Rayon igikeneye Amissi kandi ko bavuganye n’ikipe ye ya Prince Louis ikababwira ko bigishoboka ko bamugumana. Amissi Cedric akina muri Rayon Sports nk’umukinnyi w’ikipe ya Prince Louis y’i Burundi ari […]Irambuye

Uwateye umuneke Dani Alves yari mu batoza ba Villarreal

Polisi yo mu gihugu cya Espagne yataye muri yombi uwateye umuneke myugariro wa  FC  Barcelona Dani Alves ari mu kibuga, uyu basanze yarahoze mu batoza ba Villarreal nkuko bitangazwa na delmundosports. Igipolisi cyo mu gihugu cya Espanye cyavuze ko cyataye muri yombi umusore w’imyaka 26 y’amavuko  witwa David Campayo Lleo amashusho yagaragaje ko ariwe wateye […]Irambuye

Dr Anita Asimwe yanenze umwanda ukabije yasanze mu bitaro bya

Urugendo Umunyamabanga wa Leta mrui Ministeri y’Ubuzima Dr Anita Asimwe yagiriye ku bitaro bya Kabgayi ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata, rwarangiye ahagana saa mbili z’ijoro. Nyuma yo kuzenguruka ibi bitaro n’inama yagiranye n’ubuyobozi bw’ibitaro, Dr Anita yanenze bikomeye umwanda yasanze mu bitaro. Dr Anita yamaze amasaha abiri azunguruka mu byumba n’ahandi hose […]Irambuye

Ibiro bya Radio 1 na TV 1 byatewe n’insoresore

Muhima – Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Gicurasi ahakorera TV1 na Radio1 hatewe n’insoresore zishaka kugirira nabi umwe mu bakozi ba TV1 akizwa no gukinga inzugi n’amadirishya. Byari bikurikiye umurimo we yari amaze gukora imbere y’akabari Club Next ahari habonetse umurambo w’umuntu bivugwa ko yari avuye muri ako kabari. Angelbert Mutabaruka umunyamakuru wa […]Irambuye

PGGSS IV: Jay Polly na Senderi umwe arasaba undi kumurekera

Jay Polly ukora injyana ya Hip Hop, Senderi International ukora Afro beat bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya PGGSS ya kane, ubwabo nabo barabyemeza, ariko buri umwe yabwi Umuseke ko yumva mugenzi we akwiye kuvana amerwe mu isaho ko igikombe ari icye. Kuwa mbere tariki 28 Mata nibwo numero abakunzi bazatoreraho abahanzi 10 […]Irambuye

Jules Sentore asanga Bralirwa yarakuye urujijo mu bakunzi ba muzika

Jules Sentore umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, ku nshuro ye ya mbere agiye muri iri rushanwa asanga Bralirwa yarakoze akazi katoroshye ko kuba ubu noneho abakunzi ba muzika nyarwanda bazi icyo iri rushanwa rizagenderaho, mu gihe ayandi yaribanjirije wasangaga batumva neza icyakurikijwe ngo umuhanzi yegukane icyo gikombe. […]Irambuye

en_USEnglish