Month: <span>May 2014</span>

Ibitego 3 bya Birori Daddy bifashije Amavubi gusezereraye Libya

Nyuma y’imyaka myinshi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” idaha ibyishimo abanyarwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Gicurasi isezereye ikipe y’igihugu inayirusha ku bitego bitatu ku busa (3-0). Ibitego byose byatsinzwe na rutahizamu w’Amavubi ukina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Birori Daddy, byatumye Amavubi atera intambwe ya mbere mu rugendo rwo guhatanira itike […]Irambuye

PGGSS IV: Reba uko igitaramo cyagenze i Rwamagana

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ibitaramo byo kuzenguruka Intara zose zigize igihugu bigeze mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana. Icyagaragaye ni uko iyi Ntara ifite abakunzi b’abahanzi benshi bitewe n’uburyo bari bitabiriye. Mbere yo kujya k’urubyiniro abahanzi bose uko ari 10 bari mu irushanwa babanza gutombora uko bari bukurikirane, mu bindi bitaramo […]Irambuye

Mfite umugabo utanganiriza na rimwe kandi birambabaza cyane

Ndi umudamu w’imyaka 35 y’amavuko. Mfite umugabo n’abana 3 tumaze imyaka 8 dushakanye, ariko kuva namenyana nawe na mbere y’uko tubana yavugaga make nkagira ngo ni ukwitonda. Na nyuma y’uko tubanye ni uko yagumye kuburyo tudashobora kwicara ngo tuganire amenye ibyange nanjye menye ibye. Twabaho ntiturasangirira ku meza  na rimwe. Niyo turi kumwe aba acecetse […]Irambuye

Uko amakipe ubu akurikiranye mu gukusanya imifuniko ya Turbo. APR

Ku cyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa APR FC niyo yafashe umwanya wa mbere iwambuye Gicumbi FC mu irushanwa ryo gukusanya imifuniko y’amacupa y’iki kinyobwa cyateye inkunga shampiyona ishize, APR uyu munsi yerekanye imifuniko 7 632 iyayikurikiye kuri uyu wa 30 Gicurasi ni Etincelles yazanye imifuniko ya Turbo King 6 026. Ju cyumweru cya kabiri ikipe […]Irambuye

DRC: Abarwanyi 105 ba FDLR nibo bashyize intwaro hasi

Abarwanyi bagera ku 105 ba FDLR nibo bonyine bazanye n’imbunda zigera ku 100 bavuga ko bamashyize ibirwanisho hasi, umuhango wo kwakira aba barwanyi babereye ku ishuri ribanza rya Kateku hagati y’uduce rwa Walikale na Lubero muri Kivu ya ruguru. Uyu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bivugwa ko ubu ufite abarwanyi bagera ku 1 […]Irambuye

“Gukorera hamwe byafasha urubyiruko guhanga udushya”- Shyerezo Norbert

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Shyerezo Norbert arasaba urubyiruko gutinyuka rugahanga imirimo kandi rugakorera hamwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, ngo ibi byatuma habaho guhanga udushya nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi mu biganiro by’urubyiruko byabereye ku Kimisagara. Ibi biganiro byari byifujwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga rugize itorero ‘Indangamirwa’ n’urubyiruko ruhagarariye […]Irambuye

Burundi: Isoko rya Kayanza ryakongowe n’inkongi

Ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa gatanu nibwo umuriro wibasiye isoko ry’agateganyo rya Kayanza riri mu majyaruguru y’U Burundi nyuma yo kurasa kwabayeho kwahitanye umucuruzi muri iri soko wishwe n’abantu batamenyekanye. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Iwacu-Burundi aravuga ko ibibatsi by’umuriro byakwirakwiriye vuba vuba ahacururizwa hose abantu barebera barimo abacuruzi, abayobozi ndetse n’abashinzwe umutekano. Imodoka yo […]Irambuye

Inteko rusange ya Rayon Sports yabaye yemeje ibishya byinshi

Rayon Sports Basketball Club, Amakarita adasanzwe ku bafana ba Rayon Sports, ubuzima gatozi bwa burundu, kuba Rayon Sports itazigera iva i Nyanza na rimwe ni bimwe mu byigiwe mu Nteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa 30 Gicurasi ku Kimihurura i Kigali. Nyuma y’iyi nteko rusange y’umuryango mugari wa Rayon Sports ugizwe […]Irambuye

Alain Muku yasohoye indirimbo yise “Dupfa iki?” na “Turarambiwe”

Alain Mukurarinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane nka Alain Muku mu ndirimbo nka “Murekatere”, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi yabamurikiye indirimbo ebyiri nshya yasohoye, izo ni izo yise “Dupfa iki?” na “Turarambiwe” indirimbo zivuga cyane kuri politiki. Nkuko yabisobanuye mu ndirimbo “Dupfa iki?” Alain Muku avuga ko inyoko muntu […]Irambuye

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka imihanda ya kaburimbo ya kilometero

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014, hatangijwe ibikorwa byo kubakwa imihanda itatu mu Mujyi wa Kigali ireshya na kilometero icumi (10), izatwara amafaranga asaga Miliyari eshanu n’igice, ikazakorwa mu gihe kigera ku mezi icyenda. Iyi mihanda izubakwa harimo ibiri izubakwa mu Karere ka Gasabo nk’uva kuri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) kugera Nyarutarama; n’uva ku muhanda munini […]Irambuye

en_USEnglish