Month: <span>February 2014</span>

Muhanga: Kavumu College yabonye ubuyobozi bushya bw’abanyeshuri

Komite nshyashya yatowe  ihagarariye abanyeshuri biga mu ishuri nderabarezi rya Kavumu (KCE) yavuze ko  igiye gushyiraho gahunda yo kwigisha  abanyeshuri ibijyanye n’Ubuyobozi (Leadership) ngo kuko ari bo  bayobozi b’ejo hazaza  h’u Rwanda. Hashize igihe kingana n’umwaka umwe  mu ishuri nderabarezi hagiyeho komite igizwe n’abantu  batandatu bahagarariye abandi banyeshuri bagenzi babo. Komite icyuye igihe yavuze ko […]Irambuye

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yakiriye Miss w'u Rwanda 2014

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2014, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette ari kumwe n’Abayobozi b’Uturere, Abayobozi b’inzego z’umutekano, Abakozi b’Intara n’Abayobozi b’Imirenge bakiriye Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ndetse na Miss Popularity, Yvonne Mukayuhi bakomoka muri iyi Ntara. Uyu muhango wo kubakira wari ugamije kubashimira uburyo baheshejeishema Intara y’Iburasirazuba mu marushanwa ya Nyampinga […]Irambuye

Mukantaganda aheshwa ishema no kuba yararokoye umwana akamurera akamukuza

Mukantaganda Florentine utuye mu Kagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga yishimira ko yabashije gufata umwana w’umukobwa, akamurinda interahamwe zashakaga kumwica, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akamurera akamukuza kugera amushyingiye. Mukantaganda avuga ko  muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari  abatutsi umunani (8) bari bahungiye iwabo mu rugo, iwabo barabahisha ariko ngo bigeze aho baza […]Irambuye

Amategeko y’u Rwanda ntiyemera ubutinganyi – E.Kalisa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Eduard Kalisa avuga ko igihugu cy’u Rwanda kitemera ubutinganyi, yabibwiye abavuga rikijyana mu madini atandukanye mu Rwanda ubwo bari mu nyigo ya Politiki y’Umuco igiye kuzasohoka. Benshi mu batanze ibitekerezo bagarutse ku byagiye byangiza umuco Nyarwanda aho bibanze ku rurimi ndetse n’ikibazo gihangayikisije isi cy’ababana bahuje ibitsina ubu […]Irambuye

MTN yashyize hagaragara ishami rishya ryiswe “MTN Business”.

 Kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2014 MTN Rwanda  sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga  mu  Rwanda yatangije ishami rishya  rizajya ryita ku bibazo  by’abakiriya bayo  ryiswe “ MTN Business”.   MTN Rwanda  ivuga ko iri shami rizajya rireba cyane cyane abakiriya bayo  bafite ibigo, yaba  ibiciriritse cyangwa  n’ibikomeye.  Bavuga ko kandi iri shami   ryashyizweho kugira ngo ribashe kwegera […]Irambuye

Byose Yesu abikora neza, mwizere ubone imigisha

“Baratangara cyane bikabije baravuga bati ‘Byose abikora neza: Azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi” [Mariko 7:37]. Yesu byose abikora neza, kuko Imana ntigeragezwa n’ikibi cyangwa ngo igire uwo ikigerageresha. Aho Imana ikunyuza n’ubwo wowe wabona ari habi, ku iherezo uzasanga byose yabikoze neza. Iyo mibabaro azayihindura umunezero. Niba ibyo unyuramo atari ingaruka zo kutumvira Imana, ugire […]Irambuye

Kaminuza y’u Rwanda ikeneye ingengo y’imari ya Miliyari 68

Prof. James McWha, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda iherutse guhurizwamo Kaminuza n’amashuri makuru yose ya Leta aratangaza ko hakenewe nibura ingengo y’imari ya Miliyoni 100 z’Amadolari (ajya kungana na Miliyari 68 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa gahunda za Kaminuza neza. Ibi Prof. James McWha yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The […]Irambuye

Burkina Faso: Buri mwaka abasaga ibihumbi 100 bakuramo inda mu

Ubushakashatsi bwa kozwe na kaminuza yigisha ibirebana n’ubumenya muntu Mu gihugu cya Burukina faso bwagaragaje ko muri iki gihugu buri mwaka hagaragara inda zisaga ibihumbi 100 zikurwamo mu buryo butemewe n’amategeko. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka w’2012 hakuwe inda ibihumbi 105 mu buryo butemewe n’amategeko y’iki gihugu. Muri iki gihugu hari amabwiriza agenda gukuramo […]Irambuye

Kenya: Barashaka kurwanya inzara babika ibiribwa mu bikombe

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kurwanya inzara   buratangaza ko  bugiye  gutangiza gahunda izafasha igihugu kuzamura uburyo babikagamo ibiribwa bashishikariza aborozi kugurisha amatungo  ya bo cyane cyane inka kugira ngo zibagwe inyama zitunganywe neza bakazifunga mu bikombe . Agnes Ndetei, umuyobozi mukuru w’iki kigo avuga ko  igihugu cya Kenya kitazanye iyi gahunda kugira ngo kibike ibiribwa bizifashishwa mu […]Irambuye

Centrafrique: Ingabo z'u Rwanda zakoranye inama y'umutekno n'abaturage

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ngamba zo kunoza umutekano Bangui, kuwa 27 Gashyantare 2014 Ejo kuwa kane tariki 27 Gashyantare, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique  zakoranye inama y’umutekano n’abaturage bo mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui. Ingabo z’u Rwanda kandi zikomeje amarondo mu bice bya Miskine, Arondisoma ya […]Irambuye

en_USEnglish