Month: <span>January 2014</span>

Urubyiruko rukeneye guhurira mu biganirompaka byubaka

Ikiganirompaka gishyushye cyahuje urubyiruko ruturutse mu matsinda ya Never Again mu mashuri anyuranye, impaka zikaba zari zishingiye ku nsanganyamatsiko igita iti ‘Hari uburyo buhagije bwo gushyigikira urubyiruko kujya mu myanya ifata ibyemezo ?’ Byagaragaye ko urubyiruko rurangaye bityo hakaba hakwiye uburyo buhamye bwo kurugarura mu murongo. Nk’uko bisanzwe mu mpaka ndende habaho uruhande ruhakana n’urwemera, uruhakana […]Irambuye

Minisiteri y’ubuzima yahaye ibitaro bya Kinihira imbangukiragutabara

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Mutarama 2014, Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye na BTC ((Belgian Development Agency) bahaye ibigo nderabuzima amapikipiki 30 yagiye asaranganywa mu Turere twose 30 tw’Igihugu, n’imbangukiragutabara imwe yahawe ibitaro bya Kinihira mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere ya buri munsi. Mu kiganiro ya giranye n’abanyamakuru, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima […]Irambuye

Muhanga: Abahinzi b'umuceri barinubira igiciro bagurirwaho umusaruro wabo

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga wizihirijwe mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatanu tariki 31 Mutarama, abahinzi b’umuceri beruye bavuga ko badashimishijwe n’agaciro k’amafaranga bahabwa  ku kilo cy’umuceri iyo bejeje kuko ngo bibateza igihombo.   Muri uyu muhango, abahinga umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ya mbere, kiri hagati y’Umurenge wa Nyamabuye, Shyogwe […]Irambuye

Musanze: Igisimba cyari kimaze iminsi gikomeretsa abantu cyishwe

Mu minsi ishize mu karere ka Musanze mu Mirenge ya kimonyi, Cyuve, Muhoza na Gashaki hataye igikoko abantu bavugaga ko batazi ubwoko bwacyo maze gitangira gukomeretsa abaturage aho kuri uyu wa kabiri cyari kimaze gukomeretsa abantu 17. Abaturage bamaze kubona ko gikomeje kuruma abantu umunsi ku munsi baragihize bashirwa bavumbuye bitatu. Nsengiyumva Jean Bosco, Umuyobozi […]Irambuye

2014: Ubukungu bw'u Rwanda buziyongera kuri 7,2%

Raporo nshya ya Banki y’Isi yasohotse kuwa kabiri iraha amahirwe menshi ubukungu bw’u Rwanda ko buzakomeza kwiyongera ku kigereranyo cya 7,2 %, ikigereranyo gitanga icyizere ku bukungu bw’u Rwanda. Iyi raporo igaragaza ko umwaka ushize wa 2013, ubukungu bw’u Rwanda butari bwifashe neza cyane cyane mu gihembwe kibanza n’icya nyuma ahanini biturutse ku myanzuro y’ibihugu […]Irambuye

U Budage: Rwabukombe Onesphore yasabiwe igifungo cya Burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Frankfurt mu gihugu cy’u Budage  bwasabye Urukiko Rukuru muri iki gihugu guhanisha igifungo cya burundu Umunyarwanda Rwabukombe Onesphore  ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko   ngo ibyaha yakoze biremereye Ubushinjacyaha muri iki gihugu busanga umunyarwanda Rwabukombe Onesphore yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ko agomba guhanirwa […]Irambuye

S.Nirisarike azava mu ikipe ya Antwerp uyu mwaka urangiye

Myugariro Salomon Nilisarike azarangiza amasezerano afitanye n’ikipe ya Royal Antwerp mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, uyu musore akaba ashakishwa cyane n’ikipe ya Genk yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu,  Bubiligi, uyu musore w’Umuyarwanda yabitangirije Umuseke ko shampiyona nirangira azareba ahandi yerekeza. Mu minsi ishize uyu musore yadutangarije ko agiye guhindura ikipe aho […]Irambuye

Menya aho umuhanzi ukunda uba mu mahanga aherereye

Nyuma y’igihe kitari gito Abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’abahanzi bamwe na bamwe bibaza aho abahanzi baba mu mahanga baherereye,  aba ni bamwe mu bahanzi mwibuka cyangwa mukunda n’aho baherereye. -Abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi harimo : Ben Kipeti, Nyiranyamibwa Suzanne, Byumvuhore Jean Baptiste,Tuty, Coup Sec, No Stop, O G The General, Masabo Nyangezi, Code […]Irambuye

Amerika irasaba Sudani y’Epfo kurekura imfungwa enye zisigaye

Mu gihe mu minsi ishize igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyarekuye imfungwa za Politiki zakekwakagaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir ariko bakarekura abarindwi abandi bane bakaba basigarana, kuri ubu ubu Amerika irimo gusaba iki gihugu ko cyarekura n’aba bagiye. Aba bantu batawe muri yombi mu kwezi k’Ukuboza hagati nyuma yo kumvikana kw’amasasu menshi mu Murwa […]Irambuye

Luc Eymael azatoza Rayon Sports kugeza shampiyona irangiye

Umutoza Luc Eymael, Umubiligi watozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yamaze kwemeranya n’ikipe ya Rayon Sports kuyitoza mu gihe cy’amezi atandatu. Uyu mugabo wari umaze iminsi igera kuri itandatu mu biganiro na Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gutoza iyi kipe kugeza mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 31 ubwo shampiyona y’uyu mwaka izaba […]Irambuye

en_USEnglish