Digiqole ad

2014: Ubukungu bw'u Rwanda buziyongera kuri 7,2%

Raporo nshya ya Banki y’Isi yasohotse kuwa kabiri iraha amahirwe menshi ubukungu bw’u Rwanda ko buzakomeza kwiyongera ku kigereranyo cya 7,2 %, ikigereranyo gitanga icyizere ku bukungu bw’u Rwanda.

Iyi raporo igaragaza ko umwaka ushize wa 2013, ubukungu bw’u Rwanda butari bwifashe neza cyane cyane mu gihembwe kibanza n’icya nyuma ahanini biturutse ku myanzuro y’ibihugu nterankunga byari byahagaritse amafaranga amafaranga y’inkunga byageneraga u Rwanda. 

Peace Aimée, impuguke mu by’ubukungu muri Banki y’Isi yagize ati “Ingaruka z’ikibazo cy’ihagarikwa ry’inkunga u Rwanda rwanyuzemo, zakomeje gukururuka kugera mu gihembwe cya gatatu cya 2013, binatuma kugera ku ntego y’umuvuduko w’ubukungu wa 6,6% bigorana.”

Muri uyu mwaka wa 2014 ariko ngo gahunda zishamikiye kuri Politiki z’ubukungu zitandukanye nk’ubukangurambaga buhamye mu kwakira imisoro n’ubundi butunzi bwose bwinjira mu isanduku y’igihugu (recettes nationals), ibikorwa Leta iteganya gushyiramo amafaranga, inkunga zitandukanye, n’ibindi bitandukanye bizaba umusingi w’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Iyi raporo y’isi kandi yagaragaje ko umubare w’abaturage bafite imirimo mu Rwanda ukiri hasi, ku kigereranyo cya 53 %, gusa ngo hari intego yo kuzamura iyi mibare ikagera ku ijanisha riri hagati ya 64 na 67 mu mwaka wa 2050.

Raporo ya Banki y’Isi ntabwo itandukanye n’ibyatangajwe na Fitch Ratings kuri uyu wa 30 Mutarama byo bivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka ku kigero cya 8% biturutse ahanini ku kudahungabana kwa politiki y’u Rwanda.

Fitch Ratings nk’uko byatangajwe na Reuters ivuga ko umubare munini w’abashoramari ubu umaze kumva ko hari inyungu nini mu gikorana n’u Rwanda kubera amahirwe no korohereza abajyanayo imari.

Amadeni ya Leta ngo ari hasi ugereranyije (29% by’umusaruro w’imbere mu gihugu, GDP, wa 2013) kandi ngo menshi muri aya madeni ni ayo iki gihugu gifitiye abaterankunga bayo bazwi, ibi ngo bisobanuye ko amadeni Leta ifite agereranyije ugereranyije n’ibindi bihugu.

Abahanga bo muri Fitch Group ikora Fitch Ratings bavuga ko uburyo bwo kwegeranya imisoro bw’u Rwanda bukomeye kandi butanga ikizere ku kugabanya inkunga u Rwanda ruhabwa.

Aba bahanga bavuga ko mu myaka iri imbere, inkunga igihugu cy’u Rwanda gihabwa zishobora kuzaba inguzanyo aho kuba inkunga batera ingengo y’imari y’igihugu. Aha kandi ngo hakaba hiyongeraho ubushake bw’Ubushinwa, ikindi gihangange ku isi cyakangukiye gukorana n’ibihugu bya Africa mu kubiha inguzanyo y’iterambere y’igihe kinini.

Inzobere mu bukungu za Fitch zatangaje ko uburyo bwo gukusanya imisoro mu Rwanda buzazamura Umusaruro w’imbere mu gihugu (GDP) ku kigereranyo cya 17.1%  mu mwaka w’imisoro wa 2016, uvuye kuri 14.2% wariho mu mwaka w’imisoro wa 2013 (FY13).

Kimwe mu bishingirwaho ni ukwiyongera kw’abatanga umusoro ku nyongeragaciro, kugabanya ibyo koroshya imisoro ku bikomoka ku mabuye y’agaciro n’ubuhinzi.

Kuzamuka kw’imisoro aba bahanga bavuga ko kuzagabanya kubeshwaho no gutungwa n’inkunga guhagaze ku kigero cya 40% ku ngengo y’imari ya Leta kuva mu 2008.

Kwiyongera kw’imisoro n’abasoreshwa gukorwa mu buryo bwizewe kandi bucunzwe cyane ndetse no kugenzura neza umutungo w’igihugu ngo ni kimwe mu bizatuma ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kuzamuka neza mu myaka iri kuza nk’uko izi mpuguke zibitangaza.

Kohereza hanze ibicuruzwa bikomoka bucukuzi bw’amabuye, icyayi n’ikawa nabyo ngo biri mu bizamura ubukungu bw’u Rwanda kuko uko iminsi igenda isimburana niko ibiciro by’ibi bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga bikomeza nabyo kuzamuka kuko ababikenera bagenda baba benshi.

Ikisumbuye kuri ibi impuguke za Fitch zivuga ko ari politiki itajegajega kandi ifite ijambo mu karere.

Izi nzobere za Fitch zivuga ko ibimenyetso bigaragara ku Rwanda bituma imiryango mpuzamahanga nka IMF (International Monetary Fund), amabanki akomeye ku Isi, abashoramari bakomeye ku isi ndetse na Banki y’isi bikomeza kugirira ikizere u Rwanda nk’igihugu kiri ku muvuduko mwiza w’ubukungu.


ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibi birerekana ko igihugu cyacu kirimo kiratera imbere erega tuzagera naho tutatekerezaga kandi ibi tubikesha ubuyobozi bwiza.

    • Ariko sha nti mukabe abana ubuse ubukungu bwahano iwacu butera imbere gute?aho ibi babivugiye imyaka ntibaye hafi 10years ubuse ubukungu buzamuka he urebye ukuntu umuturage atashobora kwivuza yabuze amaf.y’ubwisungane?kwa muganga!ubu bagiye kujya batwereka inzu z’abashimwa n’abaherwe nabo batarenze icyenda hano mugihugu maze batubwire ngo turi kuzamuka ?Hano mugihu muzanyereke umushinga twakoze utarimo imfashanyo nihagarara bizagenda bite?ahubwo nje mbona kugirango ubukungu bwigihugu kugirango butere imbere hakabaye kubanza bita k’umuturage bikaruta imiturigwa mumugi hanyuma buri muturage agakangurigwa guhinga ibyo yifuza kuburyo bwakijyambere abifashijwemo na agronome na veternaire wawuwundi wirigwana na’abaturage ataruwo kwirigwa yigendera kuri moto bwakwira agataha akangisha ko ari muri FPR ngibyo ntabindi .ntimuyinyonge UN itabashinja kuniga itangaza makuru se

  • Ubuse ko mwavuze ko ubukungu buziyongera murikubona nibura urwanda ruzangaja abakozi bangana iki murwego rwokugabanya ubushomeri bwugarije igihugu cyacu?cg ni imibare mwikoreye gusa?niba mutatubesha?

  • Congo mwirirwa muvuga ko nta kigenda ndetse ko byabayobeye ifite hejuru ya 8%

  • bitewe nubuyobozi bwiza dufite ntawasidikanya ko bitazagerwaho ahubwo nikanarenga

Comments are closed.

en_USEnglish