Month: <span>August 2013</span>

Umugabo wanjye yanze ko nsura mabukwe mu myaka irindwi tumaranye

Muraho! Mbanje kubashimira cyane uburyo mugeza ku basomyi b’urubuga rwanyu ibibazo abantu batandukanye bahura nabyo mu buzima kugira ngo abakunzi b’urubuga rwanyu bashobore gutanga inama ku bibazo abantu baba babagejejeho muzakomereze aho kuko byubaka benshi nanjye ndimo! Kubera uburyo uru rubuga rwanyu rwanyubatse mu buryo butandukanye kubera gukunda gusoma inkuru zo muri NKORE IKI? nanjye ndabinginze […]Irambuye

Iran- Yakatiwe gufungwa imyaka 10 kubera gutanga Bibiliya

Umuturage wo mu gihugu cya Iran wahindutse umukirisitu yakatiwe gufungwa imyaka 10 ashinja icyaha cyo “Guhungabanya umutekano wa leta” bitewe n’uko yakwirakwije Bibiliya nto zitwarwa mu mufuka nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Vatican bitanga amakuru Vatican Fides. Mohammad-Hadi Bordhar, ukomoka mu gace k’amajyaruguru ya Iran yafashwe mu Kuboza 2012 ku izina rya “Mostafa,” yemereye imbere y’urukiko […]Irambuye

Umujyi wa Kigali ugiye kuvugurura umuhanda Rwandex-Prince House n’indi ishaje

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bugiye kuvugurura imihanda imwe n’imwe y’umujyi mu rwego rwo kwagura inzira y’abagenzi mu mujyi uri guturwa cyane, ni umushinga uzasiga havuguruwe imihanda itandukanye yubatswe kera, hubakwe n’indi mishya. Ahimbisibwe Reuben, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali yatangarije UM– USEKE ko ari umushinga uzamara amezi 32. Biteganijwe kandi […]Irambuye

Kwigisha umukobwa ni ukwigisha igihugu- Prof Shyaka

Prof Shyaka Anastase yabivuze mu itangizwa ry’amahugurwa y’ihuriro ry’abayobozi b’abakobwa bo muri za Kaminuza  n’amashuri makuru “Girls’Leaders Forum(GLF),” kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Kanama 2013, muri Noblezza Hootel ku Kicukiro. Ihuriro ryatangiye mu mwaka wa 2012 rigamije guhuriza hamwe abakobwa b’abayobozi muri za Kaminuza mu rwego rwo kubatinyura no kubagaragariza ko na bo […]Irambuye

Ibitaro bya Butaro mu guhangana na Kanseri mu Rwanda no

Ibitaro by’ikitegererezo bisuzuma bikanavura kanseri (Butaro Ambulatory Cancer Center (BACC)) byafunguwe ku mugaragaro  mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama. BACC izatanga ubufasha bunyuranye mu bijyanye no kuvura indwara ya kanseri. Bumwe muri ubwo bufasha harimo kuvura kanseri hatangwa imiti inyuranye, kuyisuzuma, gutanga amahugurwa ku bijyanye n’iyo […]Irambuye

Nyanza: Umusore w’umurundi yiyahuye kuko yabenzwe n’inkumi

Umurundi w’imyaka 20 wabaga mu mudugudu wa Akintare mu Kagali ka Mulinja, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza tariki 19 Kanama 2013, ahagana saa tatu z’ijoro yiyahuye yimanitse mu kagozi nyuma yo kubengwa n’umukobwa. Uyu musore wari usanzwe ari umupagasi yari acumbikiwe n’uwitwa Mukamudenge ariko agakunda byimazeyo umukobwa witwa Janvière ngo bikaba ari […]Irambuye

Umwana w'imyaka 15 yafatanywe imifuka ibiri y'urumogi aruzanye i Kigali

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 19 Kanama 2013, mu bice bitandukanye by’Igihugu, Polisi yafashe urumogi rungana n’ibiro 30  n’udupfunyika 703 tw’urumogi. Abafatanye ibi biyobya bwenge bose ntawurengeje imyaka 20, umuto muri bo ni uw’imyaka 15 wari uzanye imifuka ibiri y’urumogi ayikuye mu Karere ka Kirehe ayizana mu Mujyi wa Kigali. Ku manywa y’ihangu, mu […]Irambuye

Jeannette Kagame yahembye urubyiruko rw’indashyikirwa

Madame Jeanette Kagame  yashikirishije ibihembo  barindwi mu rubyiruko zakoze ibikorwa  by’indashikirwa mu muhango wateguwe na Imbuto Foundation waberaga muri Serena Hotel mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 20/8/2013. Muri iki igikorwa kiba buri mwaka ibiri, habanje kubaho ibiganiro nyunguranabitekerezo ku nzitizi urubyiruko ruhura nazo mu mishinga yarwo aho bahabwaga ibisubizo n’ibitekerezo ku kugirango […]Irambuye

Muzika hari icyo imaze kutumarira abahanzi – Young Grace

Abayizera Grace uzwi nka Young Grace umwe mu bahanzikazi bakora injyana ya HipHop ubusanzwe usanga benshi baba bazi ko iyi njyana ikorwa n’abahungu, asanga muzika imaze kugira icyo imarira abahanzi bayikora. Young Grace yabwiye Umuseke ko ugeza ubu ari kubona itandukaniro ku mumaro wa muzika mu myaka ishize n’ubu. Ati: “Wasangaga mbere umuntu yarayikoraga kugirango […]Irambuye

Miss RWANDA ari muri Belarus mu marushanwa y’Isi

Kayibanda Mutesi Aurore nyampinga w’u Rwanda yerekeje mu gihugu cya Belarus mu burayi bw’uburasirazuba aho yahagarariye u Rwanda mu marushanwa yaba nyampinga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Amarushanwa arimo ni ayitwa ‘Miss Supranational’ ahuza aba banyampinga bahagarariye ibihugu byabo aho bahigana mu gusobanura neza ibyiza biranga igihugu cyabo n’ibyiza by’umuco w’igihugu cye nkuko bitangazwa […]Irambuye

en_USEnglish