Mu gihe abanyeshuri biga muri Kaminuza n’abitegura kuzijyamo, bakomeje gutakamba basaba ko ibyiciro by’ubudehe bitashingirwaho mu kurihirwa amafaranga y’ishuri, kuko ibyo byiciro ngo bitakozwe neza, Sosiyete sivile nayo yasohoye itangaza rizaba ko ayo amafaranga y‘ishuri atashingira ku byiciro by’ubudehe mu gihe bitaravugururwa bitaravugururwa. Itangazo bashyize ahagaraga ni iri rikurikira: Mu mwaka wa 2009 hashyizweho ibyiciro […]Irambuye
Mu nkuru ziherutse UM– USEKE wigeze ku bagezaho urutonde rw’ibitabo icumi byagize uruhare rukomeye kurusha ibindi mu bushakashatsi bwo kumenya imigabane y’Isi ndetse n’uduce twa kure tw’Isi. Ubu tugiye kubagezaho inzu y’ibitabo yari ibitse ibitabo by’agaciro kurusha ibindi mw’isi ya kera Amateka yayo Ubundi umujyi wa Alexandria ukomora inyito ku Mwami w’Abami w’Igihangange witwaga Alexandre […]Irambuye
Ikipe ya Rayon Sports ubu ikiri mu byishimo byo kubona ticket ya 1/2 cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, inyuma iracyafite ikibazo cy’umwenda w’ibihumbi 30 by’amadorali (miliyoni 20 Frw) igifitiye uwari umutoza wayo Raoul Shungu. Muri iki gihe Rayon iri mu byishimo, uyu munyecongo yumvikanye ku maradio mu Rwanda avuga ko nyuma yo kugenda […]Irambuye
27/Kamena – Imwe mu mbogamizi yagaragajwe mu kiganiro Komosiyo y’amatora yagiranye n’abanyamakuru harimo imyumvire y’uko ngo intumwa za Rubanda zaba zidakora ibyo zatumwe n’abazitoye iyo zimaze kugera mu nteko. Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko iyi ari imyumvire igomba gucika kuko ngo kwibaza gutyo ntaho bihuriye n’ukuri. Avuga ko abadepite batorwa iyo […]Irambuye
Urubanza rwa Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cya perezida Habyarimana, aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha by’intambara rwimuriwe muri Mata 2014, ngo bizaba ari amateka mu Bufaransa kuko azaba ariwe muntu wa mbere ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba uhaburanishirijwe. Uru rubanza ruzatangira tariki 4 Gashyantare kugera 28 […]Irambuye
Impeshyi irarimbanyije, amazi hamwe na hamwe mu gihugu yatangiye kuba ingume. Abavomyi henshi bavuga ko ibyabagaho cyera bita inkomati ku mariba ubu bitakibaho abantu batakirwanira ku mariba. Photos/RM Ruti Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza arasaba za kaminuza n’amashuri makuru gutyaza abanyamwuga, aho kuba inganda zicura impamyabumenyi. Ibi Dr Mugisha Innocent akaba yabivuze kuri uyu wa kane tariki 27/06/2013, ubwo abanyeshuri 806 barangije amasomo yabo mu mwaka w’amashuri 2012-2013 bahabwaga impamyabumenyi zabo ku mugaragaro. Ndengejeho Evariste wavuze mu izina ry’abanyeshuri […]Irambuye
Dakar – Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika ni uko kuri uyu wa kane Perezida Obama aho ari mu ruzinduko muri Senegal atumvikanye na Perezida Macky Sall ku bijyanye n’uburenganzira ku bahuje ibitsina bashaka kubana. Perezida Obama mu ijambo we na Macky Sall bavugaga, yigambye ko kuba amategeko ya Amerika ubu ari guha uburenganzira amatsinda y’abahuje […]Irambuye
U Rwanda rurateganya ko mu mwaka utaha umutungo uturuka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro uzikuba kabiri. Ibi ni itangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro Imena Evode. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 25 Kamena, Imena yatangaje ko umusaruro uva ku bucukuzi bw’amabuye uzava kuri miliyari 5, 46 z’amafaranga y’u Rwanda […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye mu Karere ka Muhanga rwahanishije imyaka ibiri n’ igice y’ igifungo batatu mu banyeshuri bane bashinjwaga gutwika ishuri ryisumbuye ryo mu Byimana nyuma yo kubahamya icyaha runahanisha umwe muri bo yakatiwe gufungwa umwaka umwe n’ igice. Mu rubanza rwasomwe mu minota 30, umucamanza Mukansanga Bernadette w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yagaragaje ko urukiko rwashingiye […]Irambuye