Month: <span>April 2013</span>

Rubavu: Imvura yahitanye abana babiri

Imvura yaraye iguye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, yahitanye abana babiri bo mu mudugudu wa Kibuga Akagali ka Rusongati mu murenge wa Kanama nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge. Aba bana umwe yitwa Kamanzi afite imyaka umunani, undi w’imyaka 16 ni umuhungu utaramenyekana umwirondoro we kugeza ubu. Aba bana bishwe n’amazi y’umugezi wa witwa […]Irambuye

Urubyiruko rukwiye kureba icyo rwamarira igihugu -Hope Foundation

Ubwo basozaga umuganda udasanzwe bakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, abagize Umuryango Hope Foundation bavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko rw’u Rwanda rutekereze icyo rwamarira igihugu aho guhora bumva ko igihugu aricyo cyabamarira. Uru rubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ruvuga ko rwishyize hamwe ngo […]Irambuye

Imvano y’umunsi wo kubeshya

Ku itariki ya mbere Mata, buri mwaka ku isi abantu benshi baziko ari umunsi wo kubeshya. Mu bihugu byateye imbere uyu munsi urizihizwa cyane naho ino mu Rwanda ndetse no muri Afrika usanga batawuha agaciro cyane. Ku rubuga linternaute.com bavuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa(France), nyuma y’uko umwami Charles IX ategetse […]Irambuye

Miss Rwanda yakoze impanuka

Ubwo yari ari mu nzira yerekeza ku ishuri (KIST), Miss Rwanda 2012, Kayibanda Mutesi Aurore yakoze impanuka. Ku bw’amahirwe ntacyo yabaye ariko imodoka ye yangiritse imbere. Iyi impanuka Miss Rwanda yakoze muri iki gitondo yabereye mu masangano y’imihanda ihurira kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mikayile (Saint Michel), umwe uzamuka kuri Banki Nkuru y’u Rwanda, undi umanuka […]Irambuye

Kuwa 1 Mata 2013

Iyi ni imiturirwa ibiri y’impanga yuzuye mu mujyi wa Kigali. Ni inyubako z’Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB) ‘Doctors’ Plaza’ cyane ko hazashyirwamo n’ibitaro by’umutima. Izi nyubako zifite agaciro ka miliyari hafi zirindwi z’amanyarwanda. Photos/P Muzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE, ubona ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COM  Irambuye

en_USEnglish