Month: <span>April 2013</span>

Los Angeles: Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ry’u Rwanda rizamurwa

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yatanze ikiganiro ku ishomari ry’Afurika n’iry’u Rwanda muri rusange muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Los Angeles aho yavuze ko ishoramari ry’u Rwanda ryazamuwe n’imiyoborerere myiza ndetse no gukorera mu mucyo. Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu yavuze ko kubahiriza amategeko kw’abanyagihugu n’impinduka z’imbere mu gihugu no gufatanya n’ibindi […]Irambuye

David Nduwimana yashyize ahagaragara Alubumu ye ya kabiri

Mu gihe cy’impeshyi mu buzima bwe, David Nduwimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ni bwo akunze kugaragara cyane mu ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo. Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize 2012, nibwo Nduwimana yerekanye ku mugaragaro umukunzi we Cassie uvuka mu gihugu cya Austrarilia. Kugeza ubu David Nduwimana, yasohoye alubumu ye kabiri yise ‘Yesu ni Inyishu’ ubu […]Irambuye

Mani Martin: nyuma ya Goma agiye kuririmba Kampala

Kuwa 6 Mata 2013 Mani Martin yaririmbiye i Goma muri DR Congo muri Amani Festival ihuza abahanzi bo mu karere baririmba ku mahoro n’ubumwe, ubu ari kwitegura kujya no kuririmba muri Uganda kuwa 06 Gicurasi uyu mwaka. Mani Martin yabwiye Umuseke.com ko muri Uganda azajya mu iserukiramuci ryitwa “DOADOA EAST AFRICAN PERFORMING ARTS MARKET” i […]Irambuye

Belgique: Uwihanganye Seleman na Kode mu gitaramo

Abahanzi b’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bakomeje kugerageza kuzamura impano yabo aho bari mu mahanga nubwo bavuga ko bitoroshye. Umwe muri bo, Uwihanganye Selemani ubarizwa mu gihugu cy’ububiligi yabwiye Umuseke.com ko bisaba gukora cyane kugirango ugire icyo ugeraho mu buhanzi mu Ububiligi. Yemeza ko we ku giti cye ubu ari gukora cyane ngo arebe ko […]Irambuye

Mali: Umufaransa wa 6 yahasize ubuzima

Kuri uyu wa mbere tariki 29 mata 2013 Stéphane Duval, wari umusikare w’umufaransa yaguye ku rugerero mu gihugu cya Mali, akaba abaye umusirikare wa gatandatu w’umufaransa uguye ku butaka bw’iki gihugu kuva tariki 11 Mutarama uyu mwaka ubwo ingabo z’ubufaransa zajyaga mu gihugu cya Mali kurwanya intagondwa zari zarigaruriye amajyaruguru ya Mali. Duval wari ufite […]Irambuye

Umwamikazi w’Ubuholandi Beatrix yeguye

Umwamikazi Beatrix w’Ubuholandi yeguye ku ngoma ku myaka ye 75 akaba yaramaze imyaka 33 ari umwamikazi, yeguye ku ngoma ye ngo ahe uyu mwanya umwanya umuhungu we, igikomangoma Willem Alexander. Willem Alexander w’imyaka 41, abaye umwami wa mbere w’Ubuholandi kuva mu mwaka wa 1890, umwamikazi Beatrix wari ufite abakunzi benshi mu gihugu cye akaba yari […]Irambuye

Rubavu: Bralirwa ishimangira ko izakomeza gufasha abacitse ku icumu

ku nshuro ya 19 uruganda rwa Bralirwa rwibutse abahoze ari abakozi barwo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 umuhango watangijwe n’urugendo rwekeza ku nkengero z’ikiyaga cya kivu ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi banajugunywa muri icyo kiyaga. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye aho abenshi bagarutse ahanini ku kwihanganisha abacitse ku cumu rya Jenoside babasaba gushimira Imana yabarinze bakaba […]Irambuye

Ngoma:Yakubise agafuni mu mutwe umugore w'umuturanyi

Habanabakize Ezekiel umusore w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagali ka Nyagasozi, Umurenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma ho mu ntara y’Iburasirazuba ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho guhohotera umugore amukubita agafuni mu mutwe. Umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2013 Habanabakize yawumaze mu kabari anywa inzoga z’inkorano bivugwa ko ari […]Irambuye

Kuwa 30 Mata 2013

Imisozi imwe mu burengerazuba bw’u Rwanda iri gukiruka itemwa ry’amashyamba ryayibayeho. Abayituriye ubu barishimira ko amashyamba ari kongera gushibuka iwabo. Photo/P Muzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COMIrambuye

Abapolisi bakomeye muri CID barafunze

Abapolisi batatu bo mu rwego rw’ubugenzacyaha CID barafunze aho bakurikiranyweho ibyaha bibiri;gufata nabi umutungo wafatiriwe n’ubuhemu nkuko amakuru agera ku Umuseke.com abyemeza. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda Allain Mukurarinda abajijwe na BBC niba muri bo harimo Senior Superintendent Albert Ndatsikira Gakara wari ukuriye ubugenzacyaha mu mujyi wa Kigali akaba n’umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali […]Irambuye

en_USEnglish