Air New Zealand yemeje ko umwe mu bapilote b’indege yabo koko yasinziriye atwaye indege yavaga London yerekeza Los Angeles nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru byaho. Uwo mupilote yari atwaye Boeing 777 ngo yafashe umwanya arasinzira cyane muri uru rugendo rumara nibura amasaha 10 mu kirere. Ibi ngo nubwo nta kibazo kinini byateje kuko atari wenyine mu kazu […]Irambuye
Umuhanzi Nasson, yatangarije Umuseke.com ko yumva afite ikizere cyinshi ko aza kuba ari mu bahanzi 10 bazajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igice cya gatatu, baza kumenyekana muri iyi week end. Uyu musore, ikizere afite ngo aragishingira ku kuba ngo yarakoze indirimbo zikamamara cyane. Ati “ Indirimbo nka “Amatsiko”, “Inkuru ibabaje”, “Nyigisha”, […]Irambuye
Wicaye nko kumbuga y’iwawe n’imbwa yawe cyangwa yanyu iri bugufi aho, uzitegereze, akenshi iyo wayuye nayo ihita ibikora ni ibyemejwe n’ubushakashatsi bushya. Wabyumva nk’ibisanzwe, ariko kuba iki gikorwa gihita gihinduka ngirana wabyibazaho kuko nta yindi nyamaswa ibigenza ityo. Kwayura ubwabyo ntabwo bikorwa n’inyamaswa nyinshi, usibye imbwa n’umuntu ibinti bisimba byayura habamo inkende, ibyondi n’ibindi bisabantu, […]Irambuye
Updated: Yageze i Kigali kuwa gatanu n’indege ya Qatar Airways avuye muri Jamaica iwabo. Bitandukanye n’abandi bahanzi bo ku rwego rwe aje yiyoroheje, nta barinzi nta bantu benshi inyuma ye. Kuwa gatandatu nibwo yataramiye abanyakigali mu mihango yo gusoza FESPAD. Anthony Moses Davis (amazina ye) ku myaka 39, yatangiye muzika iwabo muri Kingston, Jamaica afite […]Irambuye
Uyu munyarwandakazi wari warabonye ubwenegihugu bw’Ubuholandi kuri uyu wa 1 Werurwe 2013 yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 n’amezi munani y’igifungo kubera uruhare yagize muri Genocide mu Rwanda. Mu rukiko ruherereye mu mujyi wa La Haye, niho umucamanza René Elkerbout yavuze ko Basebya ahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi, gukora Genocide, ubufatanyacyaha mu gukora Genocide n’ibyaha by’intambara. Basebya ngo yajyaga guhanishwa […]Irambuye
Byatangajwe kuri uyu wa 1 Werurwe na Justine Greening umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe iterambere mpuzamahanga ko iyo nkunga yagenerwaga u Rwanda ubu izaba inyujijwe mu miryango nterankunga. Impamvu ngo ni uko iyo miryango nterankunga ariyo izajya ihita igera ku buryo butaziguye ku baturage bakeneye inkunga. Iyi nkunga ngo ntabwo izanyuzwa mu ngendo y’imari y’u […]Irambuye
Nyuma yo kwakira umuyobozi wa Police ya Uganda akabanayobora EAPCO, kuri uyu wa gatanu ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda bwakiriye ku Kacyiru umuyobozi wa Police ya Sudani y’Epfo Gen Pieng Deng Majok. IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u Rwanda yibukije ubufatanye bwa Police z’ibihugu byombi bukubiye mu masezerano bagiranye muri Gicurasi 2012. Ayo masezerano ngo […]Irambuye
Nubwo usanga bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Huye binubira umuco wo gusabiriza ugenda utera intambwe, bamwe mu bacururiza mu isoko rya Huye bo basa n’aho bamaze kwemeranya n’abasabiriza ko umunsi wa gatanu ari wo wahariwe gusabiriza kandi ko byibuze umuntu ucururiza muri iryo soko aba akwiye gufasha nibura abantu 2. Gusa, ngo ikibazo gihari […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013 ingabo z’abafaransa zahitanye abarwanyi ba Al Qaeda bagera kuri 40 n’u mukuru wabo Abdelhamid Abu Zeid mugace ka Tigargara gaherereye mu majyaruguru ya Mali ,ubwo babasangaga mu ndiri aho bari bihishe . Inkuru dukesha Reuters iravuga ko uyoboye ingabo zubufaransa zibungabunga umutekano mu gihugu cya Mali […]Irambuye