Month: <span>March 2013</span>

Kigali: Hatangijwe gahunda yo gushyira ibyapa ku nyubako

Nyuma yo gushyira amazina y’imihanda ku byapa hakurikiyeho igikorwa cyo gushyira icyapa ku nyubako zose zikora ku mihanda mu mujyi wa Kagali. Iki gikorwa cyatangiye kuwa gatanu tariki 15 Werurwe gitangijwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo Prof Silas Lwakabamba. Mu minsi ishize nibwo, hatangijwe igikorwa cyo gushyiraho ibyapa by’amazina y’imihanda mu mujyi wa Kigali; ibi byakozwe […]Irambuye

M23 igice cya JM Runiga cyahungiye mu Rwanda

kuri uyu wa gatandatu imirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 wiciyemo ibice kubera ubwunvikane buke, yatumye abaturage ba Congo bongera guhungira mu Rwanda, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa leta akaba na minisitiri w’ububanye n’amahanga Louise Mushikiwabo. Mu bahunze hakaba harimo kandi abasirikare n’abayobozi b’umutwe wa M23 ku ruhande rwa Runiga Rugerero. Mu banyekongo binjiye mu Rwanda harimo […]Irambuye

Mbabazi, ku myaka 24 umunyarwandakazi wambere utwara indege

Esther Mbabazi ubu ni umupilote w’indege za Rwandair, ku myaka 24 y’amavuko, niwe munyarwandakazi wa mbere utwara indege z’ubucuruzi. Ubwo yari afite imyaka umunani se yitabye Imana azize impanuka y’indege yari arimo ubwo yagwaga nabi ku kibuga cy’indege muri Congo Kinshasa. Nyuma yaje kubwira abo mu muryango we ko ashaka kuziga gutwara indege nubwo yahitanye […]Irambuye

Groupe Urumuri yateguye igitaramo cyo gusengera igihugu

Groupe Urumuri yateguye igiterane cy’iminsi ine cy’amasengesho mu mugi wa Kigali, iki gikorwa kizatandira kuwa kane tariki ya 21/03/2013 kigeze ku cyumweru tariki ya 24/03/2013, kizabera kuri ADEPR Rubonobono mu Gatsata. Muhawenimana Naomi umuyobozi w’iri tsinda ry’abanyamasengesho, ngo nyuma yo gukora ibikorwa byinshi bitandukanye birimo amasengesho ahantu hatandukanye hafi yo mu ntara zose zo mu […]Irambuye

Abacuruza ibyarengeje igihe bagiye gufatirwa ibihano

Tariki ya 15 Werurwe ni umunsi ngarukamwaka wahariwe kurengera umuguzi. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba ari kumwe n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge(RBS) bazengurutse hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali, aho bagiye basura bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi butandukanye. Iki gikorwa cyari kigamije kureba ubuziranenge bw’ibicuruzwa, ibyarengeje igihe, kureba niba abacuruzi […]Irambuye

Nyagatare:Uruhinja rw’iminsi 9 rwibiwe mu bitaro

Abakozi b’ibitaro n’ababyeyi babyarira mu bitaro bya Nyagatare no mu bigo nderabuzima bikorana barasabwa kurushaho kwita ku mutekano w’abana babyaye, bakirinda gupfa kubaha uwo babonye. Ibi babisabye nyuma y’aho umubyeyi witwa Murekatete Donata yibiwe uruhinja yaramaze icyumweru abyaye. Tariki 06/03/2013 Murekatete Donata w’imyaka 22 utuye mu Murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare yabyariye uwana […]Irambuye

Ni ibihuha ntabwo ngiye kureka muzika – Kitoko

Hashize iminsi hari amakuru avuga ko umuhanzi Kitoko agiye kureka muzika, uyu muhanzi uzwi mu njyana ya Afrobeat yabwiye Umuseke.com ko ibyo bivugwa ari ibihuha adashobora kureka impano ye. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.com kuri uyu wa 15 Werurwe yagize ati “ Nanjye ngenda mbyumva, ngo ngiye kureka umuziki, sinzi uwabizanye. Gahunda mfite ni iyo kujya […]Irambuye

Inkunga ku Rwanda: Banki y’Isi yemeye andi m50$, EU itanga

Kuwa 14 Werurwe w’iki cyumweru Banki y’Isi yameje inkunga ya miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika (asaga miliyari 31.7 y’u Rwanda) igenewe gufasha u Rwanda guha imbaraga gahunda za Leta zo kugabanya ubukene. Kuri uyu wa 15 Werurwe Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (European Union) wo wasohoye itangazo ryemeza ko ugiye gutanga miliyoni 40€ yo kuvugurura imihanda mu […]Irambuye

SIDA iravuza ubuhuha mu bangavu bo muri Afurika y’Epfo

Nubwo hakozwe byinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri Afurika y’Epfu, ubu biravugwa ko hari umubare munini w’abana b’abakobwa b’abanyeshuri babana n’ubwo bwandu. Imibare yashizwe ahagaraga yemeza ko 28% by’aba abakobwa b’abangavu bo hirya no hino mu gihugu bamaze kwandura; ibi ndetse byemejwe na Minisitiri w’ubuzima muri Afurika y’Epfo Dr Aaron Motsoaledi. Aganira n’ikinyamakuru cyo […]Irambuye

en_USEnglish