Month: <span>February 2013</span>

Ikambi ya Nkamira yahawe miliyoni 3,6$ na Ambasade ya USA

Donald W Koran Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda niwe kuri uyu wa kane washyikirije inkambi y’agateganyo ya Nkamira i Rubavu inkunga ya miliyoni 3,6 y’amadorari yahawe umuryango wa HCR hariya ngo urusheho kwita ku banyecongo bahahungiye. Ambasaderi Koran yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ifashe impunzi z’abanyecongo zayihungiyeho, n’uburyo ngo yitaye ku mibereho yazo nkuko yabitangaje. […]Irambuye

I Kigali hateguwe imyiyereko idasanzwe y’abambaye bakikwiza

Ni imyiyereko yateguwe na Association des Jeunes Musulmans pour le Development (AJMD), aho abakobwa bazahiganwa mu kwimurika wambaye ukikwiza kandi ukagaragara neza. Hamenyerewe cyane ko mu myiyereko y’abanyamideri abenshi usanga bambaye ibito, ibigufi, cyangwa bicye. Iyi ntisanzwe kuko abazamurika bazaba bambaye bakikwiza hose nkuko ababiteguye babitangaza. Uyu muryango uharanira ahanini iterambere ry’abari n’abategarugori watangaje ko […]Irambuye

Joseph Ratzinger yasohotse i Vatican, ntakiri Papa

Joseph Ratzinger indege yamugurukanye kuri uyu wa 28 Gashyantare imuvana i Vatican mu ngoro y’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika imujyana muri chateaux yitwa Gandolfo hafi y’i Roma. Kuva saa mbili z’ijoro (ku isaha yo mu Rwanda) ntabwo aza kongera kwitwa Papa. Umurimo yakorwaga uraba ukorwa na Cardinal Tarcisio Bertone ugiye kuba ayobora imbaga y’abakilisitu gatolika babarirwa […]Irambuye

P-FLA: Kugenda amahanga, gucuruza ibiyobyabwenge, gereza, GUHINDUKA.

Iki ni ikiganiro kirambuye P-Fla yagiranye n’Umuseke.com kuri uyu wa 28 Gashyantare, ni ikiganiro ku buzima bwe ibyo yaciyemo, uburyo yafunzwe mu mahanga atandukanye acuruza ibiyobyabwenge, n’uko yaje guhinduka ubu akaba atanga inama ku rubyiruko. P Fla ni nde? Ni uwa he? Yitwa Murerwa Amani Hakizimana aka P Fla. Yavutse mu 1983 mu mujyi wa […]Irambuye

Igisimba kitazwi imiterere cyabonetse cyapfuye ku nyanja

Ni igisimba gitangaje kitigeze kiboneka mbere, gifite isura nk’iy’indogobe, umubiri nk’uw’ingurube, n’amajanja manini nk’ay’ikirura, cyagaragaye ku nkengero z’inyanja muri Pays de Galles cyapfuye. Iki kinyamaswa, nta cy’amoya avangavanze cyabonywe n’umusore witwa Peter Bailer ubwo yariho yigendagendera ku mucanga n’imbwa ye. Nyuma yo gufata amafoto yacyo akayashyira abakuru b’aho atuye habayeho impaka nyinshi bamwe bavuga ko […]Irambuye

Lt.Gen Kale Kayihura umuyobozi wa EAPCO yasuye Police y’u Rwanda

Lt Gen Kale Kayihura umuyobozi w’ihuriro ry’igipolisi cy’ibihugu byo mu karere k’Africa y’iburasirazuba kuri uyu wa kane, yatangiye uruzinduko mu Rwanda aho yaje gusura Police y’u Rwanda. Uyu muyobozi wa EAPCO (East African Police Cooperation) yaje mu Rwanda kureba imikorere ya Police yo mu Rwanda no kuvugana ku mikoranire y’u Rwanda na Police yo mu […]Irambuye

Mukwa gatanu nzigendera – Rafael Benitez

Nyuma yo gutsinda umukino wa Middleborough 2-0 muri FA Cup, Benitez yatangarije BBC ko mu kwa gatanu azasezera ku ikipe ya Chelsea kubera ko bamugize umutoza w’agateganyo kandi we kubwe abona ashoboye. Kandi ngo n’abafana ba Chelsea FC abona bamuvunisha. Abajijwe niba gutwara igikombe cya FA Cup bitaba ari intambwe nziza akomeje gutera muri Chelsea. […]Irambuye

Micho ni umutoza utanga ruswa – Adel Amrouche

Nyuma y’uko ahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Kenya, umubiligi Adel Amrouche yagiye mu bitangazamakuru avuga ko umutoza w’Amavubi Milutin Sredojovic Micho, nawe washakga kariya kazi, ko ari umuntu utanga za ruswa.  Amrouche yagize ati “ nta muntu utazi ko Micho nawe yari yatse aka kazi, ariko barakamwimye. Yiyiziye hano muri Kenya kuganira na […]Irambuye

FESPAD Gala Night JAZZ na AFROBEAT byanyuze abitabiriye

Muri Serena Hotel niho FESPAD yakomereje mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare, injyana za Jazz na Afrobeat nizo ahanini zacuranzwe n’abahanzi b’abahanga mu njyana nyafrica bari bahari. Femi Kuti umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria niwe wagaragaje cyane ubuhanga mu njyana ya Jazz ivanze na Afrobeat  asusurutsa abari aho karahava. Uyu mugabo yatangiye muzika mu […]Irambuye

en_USEnglish