Month: <span>January 2013</span>

RGB irashima abaturage Rubavu ibyo bagezeho

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere ubwo yari i Rubavu kuri uyu wa 31 Mutarama, yavuze ko ashimishijwe n’ibyo abatuye aka karere bagezeho mu kwiyubaka ahamya ko byose byaturutse ku miyoborere myiza nabo ubwabo bagizemo uruhare rukomeye. Hari mu bikorwa byahariwe by’ukwezi kwahariwe Imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu nyuma y’uko uyu muyobozi […]Irambuye

Sindayiheba, Intwari y’i Nyange yatewe grenade iranaraswa irarokoka

Phanuel Sindayiheba yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ubwo tariki 18 Werurwe 1997 abacengezi binjiraga m ishuri saa mbili z’ijoro bari muri etudes, yatewe grenade ku mugongo anaraswa urutugu rw’imoso, ariko ararokoka. Nyuma y’imyaka hafi 19, Sindayiheba ubu ni umugabo wubatse w’imyaka 39, afite umugore n’abana babiri, akora muri mu Muryango Nyafrica w’Ivugabutumwa, nka […]Irambuye

Ishyaka rya Deo Mushayidi rigiye kuza gukorera mu Rwanda

Kongere y’ishaka PDP-IMANZI yateranye ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2013 yavuze ko uburyo bwiza buboneye bwo gufasha Abanyarwanda ari ukuva aho bakorera mu Bubiligi bakaza gukorera mu Rwanda, ahafungiye uwarishinze ariwe Deogratias Mushayidi. Kuva ryavuka, ishyaka PDP-IMANZI (Pacte De Defense Du Peuple) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryakoreraga mu Bubiligi ariko ryanzuye ko rigiye […]Irambuye

Radio Inteko igiye kwimurirwa muri ORINFOR

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 Mutarama 2013; Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko Radio Inteko n’izindi zifuza gutangira gukora zishamikiye ku bigo bya leta zidakwiye kubaho. Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze asubiza Umunyamakuru Jean Lambert Gatare agaragaza impungenge ku iterambere ry’ibitangazamakuru, yabajije aho itangazamakuru ry’u Rwanda rigana mu gihe ibigo bya Leta bikomeje gushaka […]Irambuye

Bamuguye gitumo yikoreye urumogi

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rwamagana bwataye muri yombi umugabo witwa Muhire Rashid, nyuma yo kumufatana ibikapu 2 n’igice by’urumogi. Muhire ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Kigabiro, yafashwe tariki ya 30 z’uku kwezi mu Murenge wa Mwurire, Akagali ka Kadasumbwa, akaba yari atwaye ibiyobyabwenge yabihishe mu modoka yo mu bwoko bwa Carina […]Irambuye

Ibihugu hafi 40 bishobora kuzitabira FESPAD ya 8 mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, kiremeza ko ibihugu bigera kuri 40 byatumiwe mu iserukiramuco nyafrica ry’imbyino rya munani, FESPAD, riri gutegurwa mu Rwanda. FESPAD biteganyijwe ko izatangira tariki 23 Gashyantare 2013 nkuko byemejwe na Rica Rwigamba umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi wa RDB. Rica yavuze ko batumiye ibihugu bigera kuri 40, bitanu muri byatumiwe bimaze kwemeza […]Irambuye

Undi murinzi wa Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique

Umuvugizi w’Umutwe ushinze kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Lieutenant-Colonel Felix Bass, yatangaje ko Binansio Okuma wari uzwi cyane nka Binany, wari umurinzi wa bugufi wa Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique. Uyu murinzi wa Joseph Kony uyobora umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) yishwe n’ingabo za Uganda mu gitero zagabye mu muri iki […]Irambuye

Abapolisi 24 bahembwe na UN kubera imyitwarire myiza

Umuryango w’Abibumbye wahaye imidari y’ishimwe abapolisi 24 b’u Rwanda kubera kuba intangarugero mu myitwarire myiza mu kazi kabo mu kazi ko kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo boherejwemo. Kubashimira byabaye kuwa 29 Mutarama muri Sudan y’Epfo bikorwa na Mme Hilde Johnson uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa UN mu butumwa bwa UNMISS (the United Nations Mission in South […]Irambuye

Rwanda vs Uganda mu mukino wa gicuti

Ku itari ya 6 Gashyatare ni umunsi FIFA yagennye amakipe y’ibihugu yakinaho imikino ya gicuti, kuri uwo munsi Amavubi n’Imisambi ya Uganda bishobora kuzacakirana. Uyu mukino uzakinirwa kuri Stade Amahoro i Kigali, uzahuza amakipe y’amakeba mu karere n’ubwo Uganda ubu iri ku imbere cyane y’u Rwanda ku rutonde rwerekana uko umupira w’ibihugu wifashe. ku ruhande […]Irambuye

Byinshi ku ntwari z’u Rwanda

Uko umwaka utashye tariki ya mbere Gashyantare, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari. Intwari z’igihugu zifite ibikorwa by’ubutwari zakoze bituma zishyirwa mu nzego z’Intwari z’Igihugu zinyuranye nk’uko twabigarutse ho mu nkuru yacu y’ubushize. Mu nkuru twabagejejeho kuwa 29 Mutarama 2013 (kanda hano uyisome) twavuze inzego z’intwari z’igihugu arizo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Twanabaviriye imuzingo ibintu 9 biziranga […]Irambuye

en_USEnglish