Month: <span>July 2012</span>

Abakozi bose ba Hopital Roi Faycal basabwe kongera kwandika basaba

Ministeri y’Ubuzima yahaye abakozi bose b’ibitaro by’umwami Faycal igihe kitarenze ukwezi cyo kongera bakandika amabaruwa asaba akazi bariho bakora ubu. Kuwa gatatu tariki 4 Nyakanga, ubwo aba bakozi bakoranaga inama na Minister Dr Agnes Binagwaho nibwo yababwiye ko bose bagomba kongera gusaba bushya akazi bafite. Ministre Dr Binagwaho yabasobanuriye ko impamvu yabyo ari uko ibi […]Irambuye

Ruhango: kwa Yezu Nyirimpuhwe benshi bizeye barahakirira

Ku cyumweru tariki 1 Nyakanga ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’Ubwigenge no kwibohora, mu Ruhango ahitwa mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe hari imbaga y’abantu baje mu isengesho rya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Muri iri sengesho ribanzirizwa n’igitambo cya Misa, mu nyigisho zatanzwe zimwe zanyuzagamo zikagaruka ku minsi mikuru u Rwanda rwizihije uwo munsi ariko […]Irambuye

Théoneste Bagosora na bagenzi be 7 bajyanywe gufungirwa muri Mali

Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriwe gucira imanza abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwohereje abafungwa bane gukorera igifungo cyabo mu bihugu bya Mali na Benin. Abo ni Théoneste Bagosora, Yusuf Munyakazi, Tharcise Renzaho na Dominique Ntawukukukyayo boherejwe muri Mali Naho Aloys Ntabakuze, Ildephonse Hategekimana, Gaspard Kanyarukiga na Callixte Kalimanzira bo boherezwa gufungirwa muri Benin. […]Irambuye

Karekezi Olivier yahesheje APR FC igikombe cy’Amahoro

Nubwo yinjiye mu gice cya kabiri asimbuye Ngoma Hegman, kuva yagera mu kibuga ibintu byahindutse ku ikipe ya APR yahise itangira kubona uburyo bwo gutsinda ibitego kugeza ubwo ubwe Karekezi atsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera. Nyuma y’uko Police FC ibonye igitego kuri penalty yatewe na Kagere Meddy wari ukorewe ikosa na Ngabo Albert mu […]Irambuye

Ruhango: Umuganga afunzwe akekwaho gusambanya umurwayi

Hagenimana Aimable w’imyaka 34 ukorera ku kigo nderabuzima cya Kigoma kiri mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi akekwaho gusambanya umurwayi w’imyaka 27 yarimo kuvura tariki 02/07/2012 mu gihe cya saa yine z’amanywa. Ubwo uwo murwayi twahisemo kudatangaza amazina ye muri iyi nkuru ku kubaha ubuzima bwe yari aje kuri iki kigo nderabuzima […]Irambuye

President Kagame yemeje ingingo z’itegeko zemera gukuramo inda ku mpamvu

Mu ntangiriro z’uyu mwaka hari impaka ku ngingo zigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha zemeraga gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe.   Izi mpamvu zitari zishyigikiwe n’inzego z’abanyamadini na sosiyete civile, ni impamvu zikubiye mu ngingo y’165 y’amategeko ahana gukuramo inda, zemeza ko umugore cyangwa umukobwa yakuramo inda bishingiye; 1° kuba umugore yatwaye inda […]Irambuye

Umubiligi Nyssens Yashyize yasohoye Igitabo ku mateka y’u Rwanda hagati

Umubiligi witwa Julien Nyssens yasohoye igitabo kivuga ku Rwanda hagati y’umwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961. Iki gitabo yagihaye izina “A pied d’oeuvre au Rwanda 1948-1961: Batwa, Bahutu, Batutsi ne sont que des prénoms, Banyarwanda est notre nom de famille”. Julien Nyssens wabaye umwe mu bayobozi bitwaga Administrateur de Territoire avuga ko yanditse iki gitabo […]Irambuye

Ese ni ryari umubyeyi wabyaye yakongera gusama?

Ababyeyi bamwe bakunze gusama ibyo bita gusamira ku kiriri,abandi bagasama hashize amezi runaka,umwaka se cyangwa imyaka,abenshi bibaza igihe ki umubyeyi wabyaye yamenyera ko yasama,kugira ngo abihaye gahunda yo kuboneza urubyaro bayikurikize. Umubyeyi umaze kubyara agira imisemburo yitwa prolactin imufasha kubona amashereka. Iyi misemburo ituma umugore atabasha gusama mu amezi atandatu (ku mugore wonsa kenshi ku […]Irambuye

Kigali USA Embassy: Bijihije imyaka 234 iki gihugu kibonye ubwigenge

Ambasade ya Leta z’unze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yizihije isabukuru y’imyaka 234 igihugu cyayo kimaze kigobotoye ingoyi ya gikoloni. Donald W. Koran ambasaderi wa USA mu Rwanda kuri uyu munsi yashimiye umubano wihariye w’u Rwanda na Amerika bikomeje kugirana Tariki 04/07/2012 nibwo i Washington muri Leta z’unze Ubumwe za Amerika zizihiza isabukuru y’ubwigenge, ariko […]Irambuye

Kuki abakinnyi bambara imishumi y’amabara ku mubiri?

Benshi mu bakunda imikino bagiye babona abakinnyi bambaye imishumi imeze nk’ibitambaro bifashe ku mubiri, bakibaza indwara bivura cyangwa niba atari amafiyeri y’abakinnyi. Rutahizamu Mario Balotelli nawe yari yayometse ku mubiri we igaragara ubwo yatsindaga igitego cya kabiri muri 1/2 cya Euro 2012 ubwo bakinaga n’abadage. Mu mikino ya Tennis ya Wembledon umukinnyi w’umuserbe Novak Djokovic […]Irambuye

en_USEnglish