Month: <span>July 2012</span>

Lady Gaga yongeye gutungurana mu myambarire idasanzwe

Uyu muririmbyikazi abamubonye ku kibuga cy’indege cya Los Angeles ubwo yari akubutse i Perth muri Australia asa nuwibagiwe kurenza ijipo (jupe) ku gapantaro kamwegereye kabonerana yari yambaye. Aka gapantaro karenzwaho akajipo cyangwa agapira karenga ku ‘kibuno’ nk’uko bisanzwe ku myambarire igezweho y’abakobwa Lady Gaga we ntakunda gukora ibisanzwe dore ko ako gapantaro ntacyo yarengejeho. Ibi […]Irambuye

Inyanya zirwanya kanseri ya 'Prostate'

Ikinyamakuru Passeportsante.net, kivuga ko inyanya ari zimwe mu mbuto zifite akamaro kanini yaba mu kuryoshya amafunguro yaba no mu kurwanya zimwe mu ndwara nka kanseri ifata mu duhago tw’intanga ngabo. Aya makuru atangaza ko inyanya zikungahaye ku ntungamibiri nka Vitamine C, provitamine A na vitamine nyinshi zitandukanye zo mu itsinda B, ibyo bigatuma kurya inyanya […]Irambuye

Nyarugenge: Ahakoreraga Akagera Motors, SECAM na BENALCO bagomba kuhava bitarenze

Abakoreraga imirimo y’ubucuruzi mu kibanza kinini kirimo Akagera Motors, SECAM na BENALCO rwagati mu mujyi wa Kigali bagomba kwimuka bitarenze tariki 25 Kanama uyu mwaka bagaha inzira ubwubatsi bw’imiturirwa izaba ihagaze miliyari 60 z’amanyarwanda. Ibi byatangajwe na Alphonse Nizeyimana umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, ko iki kibanza cya hegitari 3.5 kiri kuva […]Irambuye

Hari uburyo bwo gusomana bushobora kukwanduza SIDA

Aho iterambere ritangiye kuzamuka mu gihugu cyacu ntiribura kuzana n’indi mico usanga tutamenyereye, muri iki gihe urubyiruko rurangwa n’utuntu twinshi dushya baba babonye ku mateleviziyo,mu binyamakuru, interineti n’ibindi, muribyo gusomana usanga benshi mu babyiruka bavuga ko bakora kenshi. Nubwo babisobanurirwa kenshi bamwe muri uru rubyiruko usanga bagumana impungenge bibaza niba usomanye n’uwanduye agakoko gatera SIDA […]Irambuye

Muhayimpundu umaze imyaka 16 atwara imodoka ubu nta kibazo atikemurira

Mu Rwanda umwuga wo gutwara imodoka uracyafatwa nk’uw’abagabo gusa. Ikibigaragaza ni umubare mucye cyane w’abashoferi b’igitsina gore ugaragara mu Rwanda haba mu mujyi no mu cyaro. Ku bagore bacye bawukora nka Hadjat usanga umaze kubageza kuri byinshi. Umwe mu bagore batinyutse mbere y’abandi mu gutwara abantu n’ibyabo mu modoka rusange ni Mariam Muhayimpundu bakunda kwita […]Irambuye

Remera: Umuhanda wa Controle Technique nturi gukomeza kubakwa kubera kwitana

Umuhanda uva imbere y’irimbi ry’intwari iruhande rw’ahasuzumirwa ibinyabiziga i Remera wagarutsweho kenshi mugihe gishize ko ubangamiye cyane abawukoresha. Byari ibyishimo ku bawukoreshaga ubwo babonaga imashini zitangiye kuwukora mu mezi abiri ashize, nyamara ubu byarahagaze. Imirimo yo gukomeza gutunganya uyu muhanda yahagaritswe n’uko bamwe mu baturage banze kwisenyera amazu yabo yari mu agomba kwimukira umuhanda, kuko […]Irambuye

Amazina y’abana b’abakobwa agezweho muri uyu mwaka wa 2012

Mu nkuru iheruka twabagejejeho urutonde rw’amazina y’abana b’abahungu 20 agezweho muri uyu mwaka tunabasezeranya kuzabagezaho n’amazina y’abana b’abakobwa 20 agezweho. Turabagezaho inkomoko ,ubusobanuro,amateka n’itariki yizihizwaho. 1. EMMA Inkomoko :Rikomoka ku izina ry’iridage heim, « inzu », cyangwa ermin, « ikintu kinini, gifite imbaraga ». Amateka yaryo : Ushobora kubona iri zina ukagirango ni Emmanuel bahinnye(diminutif […]Irambuye

Ingabo za DRCongo 1 800 na General wazo zahungiye muri

Imirwano hagati y’ingabo za FARDC na M23 mu gace ka Rutchuru yahosheje, abarwanyi ba M23 ntawo kubakoma imbere uhari mu gace ka Rutchuru nyuma y’aho ubu ingabo za DRCongo zigera ku 1800 barwanaga zihungiye muri Uganda. Muri week end ishize, imirwano yabereye mu mujyi muto wa Bunagana ku mupaka wa Uganda na DRCongo wasize ingabo […]Irambuye

S. Africa: Urubanza rw’abakekwaho gushaka kwica Kayumba Nyamwasa rwakomeje

Kuri uyu wa kabiri i Johannesburg, urubanza rw’abakekwaho gushaka kwica Kayumba Faustin Nyamwasa rwakomeje humvwa abunganira abaregwa. Aba bakaba basize abacamanza bibaza ibibazo kuri Kayumba kubera ibyo batangaje. Mu kwezi gushize, Kayumba wahoze ari umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, yashinjaga uwari umushoferi we Richard Bachisa, ubu uri muri batandatu baregwa mu rubanza, kuza muri Africa y’Epfo […]Irambuye

U Rwanda na France basinye ubufatanye mu Ubuzima

Kuwa 9 Nyakanga 2012 , Chantal Bès uhagarariye umubano w’u Bufaransa mu Rwanda na Dr Agnes Binagwaho Ministre w’Ubuzima basinye amasezerano y’ubufatanye agamije kunoza ibyumvikanyweho mu mpera za 2011, bigakomeza muri uyu mwaka na n’ibizakorwa mu mwaka wa 2013. Aya masezerano ashimangira ubufatanye bwa za Kaminuza n’ibigo byigisha ibijyanye n’Ubuzima mu Rwanda no muri France, […]Irambuye

en_USEnglish