Month: <span>July 2012</span>

Rayon Sports yiteguye kwishyura umwenda Raoul Shungu yayireze

Byamejwe na Gakwaya Olivier, umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Rayon Sports ko iyi kipe yiteguye kwishyura Raoul Shungu ibyo imubereyemo nyuma y’uko abareze bikagera aho FIFA isaba FERWAFA kwishyuriza umutoza Raoul. Raoul yareze Rayon Sports muri FIFA ko yamwambuye 45 000USD (hafi miliyoni 27Rwf) ku masezerano bari bafite kugeza ubwo yirukanywe na Rayon mu kwa munani […]Irambuye

BBC Hardtalk: President Kagame yashimangiye ko nta bufasha u Rwanda

Mu kiganiro mpaka kuri Politiki n’ibindi gica kuri Television ya BBC, kuri uyu wa kane umutumirwa yari President w’u Rwanda Paul Kagame wabajijwe ibitandukanye cyane cyane ibishinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wigometse kuri Leta ya Kinshasa wa M23. President Kagame uri i Londres, yongeye gushimangira ko nta mpamvu iyo ariyo yose yatuma u Rwanda […]Irambuye

Jay Polly yemereye Umuseke.com ko umwana wavutse ari uwe

Kuwa kabiri tariki 10 Nyakanga umukunzi wa Jay Polly witwa Afsa Nirere yibarutse umwana w’umukobwa. Yaba nyina w’umwana na Jay Polly ntawari watangaje ise w’umwana kugeza ubwo Jay Polly ubwe kuri uyu wa kane abwiye Umuseke.com ko umwana ari uwe. Inkuru imaze kumenyekana ko Nirere yibarutse, hatangiye kuvugwa ko umwana wavutse kuri uwo wa kabiri […]Irambuye

Barack Obama: umwe mu bavandimwe be yibera ahadasobanutse muri Kenya

George Obama, umwe mu bavandimwe ba President wa America, yibera muri quartier nkene mu mujyi wa Nairobi. Ni umuhungu muto w’umwe mu bagore bane ba se wa Barack Obama. George yagiranye ikiganiro na Dinesh D’Souza mu gihe yakoraga film yitwa “2016: Obama’s America”. (2016: America ya Obama) George Hussein Onyango Obama aganira n’uyu mukozi w’amasanamu […]Irambuye

Breaking news: Nyina wa P-Square yitabye Imana

Umubyeyi w’abasore b’abavandimwe Peter na Paul Okoye bagize itsinda rya P-Square yitabye Imana kuri uyu gatatu nijoro azize indwara itaratangazwa. Abavandimwe Peter na Paul Okoye ndetse n’abandi bavandimwe babo nka Tony na Jude ntacyo baratangaza ku rupfu rwa nyina ubabyara Josephine Okoye. Abo hafi y’umuryangno wa ba Okoye, bavuga ko nyina w’aba baririmbyi afatwa mu […]Irambuye

Jay Polly ntabwo yasezeye muri PGGSS II

Ubwo yari ari mu kiganiro kuri City Radio kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, umuhanzi Jay Polly yasabwe gutanga ibisobanuro ku magambo aheruka kuvugira mu nama yahuje abahanzi bane basigaye mu irushanwa, abategura amarushanwa n’abanyamakuru. Mu kwisobanura uyu muhanzi yumviswe nabi ko yaba yasezeye muri PGGSS II, nyamara atasezeye nk’uko we abyemeza. […]Irambuye

Ban Ki-moon yahamagaye Kabila na Kagame abasaba kugira icyo bakora

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon kuwa gatatu tariki 11 Nyakanga yahamagaye ba President Joseph Kabila wa DRCongo na Paul Kagame w’u Rwanda abasaba kugira icyo bakora kugira ngo amahoro agaruke muri Kivu y’amajyaruguru. Martin Nesirky, umuvugizi wa UN, yatangaje ko kuwa gatatu, shebuja Ki-moon yahamageye aba bagabo bombi abaganiriza ku kibazo cy’intambara iri muri […]Irambuye

Ferwafa yahamagaje Jean Marie Ntagwabira kubyo yatangaje

Ku wa mbere tariki 16 Nyakanga saa tanu z’amanywa, umutoza Jean Marie Ntagwabira agomba kwitaba ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nkuko amakuru atugeraho abyemeza ngo yisobanure ku byo aherutse gutangaza mu kiganiro yatumiyemo abanyamakuru. Muri byinshi yatangaje kuwa gatanu tariki 6 Nyakanga ubwo yari yatumije abanyamakuru, Jean Marie Ntagwabira yavuze ko hari ruswa […]Irambuye

Rubavu : Musenyeri Bigirumwami arasabirwa gushyirwa mu Ntwari

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere, aratangaza ko abona Musenyeri Aloys Bigirumwami yakagombye gushyirwa mu rwego rw’Intwari, kuko gushyirwa mu batagatifu bifata igihe kirekire. Mgr Habiyambere yabitangaje ubwo Diyosezi ya Nyundo yizihizaga igihe Musenyeri Aloys Bigirumwami yahawe inkoni y’ubushumba bwayo, hashize imyaka 60. Mu myaka 60 ishize, Diyoseze Gatulika ya Nyundo na Kiliziya […]Irambuye

DRC: ingabo za UN ziteguye kubuza M23 kwinjira muri Goma

Ingabo z’Umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO bwo kurinda amahoro mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ngo ziri kongerewa umubare kugirango zirengere umujyi wa Goma ugererewe n’abarwanyi ba M23 nkuko bitangazwa n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye hariya. Intumwa ya UN, Roger Meece yatangaje ko ingaboza za MONUSCO ziteguye kurinda abatuye Goma no gukoma imbere ingabo za M23 […]Irambuye

en_USEnglish