Month: <span>June 2012</span>

Kigali: mu muganda abaturage batashye ibikorwa remezo bagizemo uruhare

30 – 06 – 2012 – Mu muganda utegura umunsi w’ubwigenge uzaba ejo tariki 1 Nyakanga, abaturage bo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge baboneyeho gutaha ibikorwa remezo nk’amashuri amazi n’amashanyarazi bagize uruhare rufatika mu kugirango bibagereho. Muri uyu muganda umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga wari waje kwifatanya nabo, yashimiye aba baturage […]Irambuye

Tom Cruise na Katie Holmes bagiye gutana

Umuryango wa Tom Cruise na Katie Holmes bazwi cyane i Hollywood bagiye gutana nyuma y’imyaka itanu bashakanye. Umunyamategeko w’uyu muryango Jonathan Wolfe niwe wemeje amakuru y’itana rya nyirabuja na sebuja bari bafitanye umwana w’imyaka itandatu witwa Suri. Naho Tom Cruise akaba we yari afite abandi bana babiri yabyaranye na Nicole Kidman mbere. Katie ngo yamaze […]Irambuye

Hanze y’u Rwanda abahanzi b’abanyarwanda bagenda barushaho gukundwa

Mu gihe mu Rwanda bigaragaraga ko bahaye agaciro umuziki waho ugereranyije no mu myaka nk’icumi ishize, hanze y’u Rwanda mu gihe benshi bamenyereye nka Nyungura Corneille, Cécile Kayirebwa, Paulin na Lambert, Stromae, Jali n’abandi, ubu hari abandi bahanzi bari kuzamuka kandi bakunzwe, muro bo twavuga uwitwa Joe Pat. Uyu musore w’umunyeshuri utuye mu mujyi wa […]Irambuye

Gushaka nabi imiyoborere myiza n’ubwisanzure nibyo byavuyemo amateka mabi –

Inama y’iminsi itatu yaberaga mu ngoro y’Intekonshingamategeko ku Kimihurura yigaga ibijyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere myiza muri Afurika, yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kamena, ubwo inzobere zitandukanye zagaragaje ko hakwiye gushakwa mu buryo bwiza Imiyoborere myiza n’ubwisanzure hashingiwe ku kubaha uburenganzira bwa buriwese, na demokarasi ya buri gihugu idashingiye ku gihugu ngo […]Irambuye

Kinamba: Ikamyo yagonze Taxi Minibus yuzuye abagenzi

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa 29 Kamena, ku Kinamba cya mbere uvuye Nyabugogo, Ikamyo yikorera izindi modoka yagonze Taxi Minibus iyiturutse inyuma zombie zigana mu cyerekezo kimwe cya Nyabugogo, ku bw’amahirwe kugeza ubu nta muntu biravugwa ko yaguye muri iyi mpanuka. Ubwo Umuseke.com wahageraga, twasanze iyi kamyo yagonze ababonye impanuka bavuga ko […]Irambuye

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwongeye gusubikwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 29/6/2012 Perezida w’urukiko rukuru rwa Kimihurura Alice Ruliza yatangaje ko urubanza rwa Ingabire Umuhoza rusubitswe, urukiko rwatangaje ko impamvu ari uko batararangiza gusuzuma neza ibyaha byose, Ingabire Umuhoza aregwa. Bimwe mu bimenyetso byagiye bitangwa ni uko Victoire yakoreshaga ikoranabuhanga rya Internet n’inama mu kurwanya no kwamagana leta y’u Rwanda, aho […]Irambuye

Nyuma yo kumushushanya nka King Kong, Balotelli yabiyeretse

Amasaha macye mbere y’umukino wa 1/2 cy’irangiza hagati ya Italy na Germany yari yashushanyijwe nk’ingagi ya King Kong. Mario Baruah Balotelli yeretse abafana uruhu rwe rwose nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ari nacyo cyarangije amahirwe y’Abadage yo kugera ku mukino wa nyuma. Mu kinyamakuru cya Gazetta Dello Sport hagaragaye igishushanyo (caricature) cyakozwe na Valerio […]Irambuye

Tumenye kanseri ifata abana yitwa Nephrobastoma

Abenshi bibaza ko kanseri ifata abakuze gusa ,nyamara abana nabo bagira ubwoko bwa kanseri zibafata nk’iyitwa lymphoma,nephroblastoma,retinoblastoma,… tugiye kureba kanseri yitwa Nephroblastoma. Nephroblastoma cyangwa “Wilms tumor” mu cyongereza ni ubwoko bwa kanseri ifata impyiko z’abana, iza ku mwanya wa 2 muri za kanseri zifata abana nyuma ya Lymphoma. Igitera iyi kanseri mu byukuri ntikizwi, ikunda […]Irambuye

APR FC yihanangirije Rayon Sport ku bitego 3 – 1

Mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza hagati ya APR FC yari yakiriye Rayon Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon yahatsindiwe ibitego 3 kuri 1, amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma asigara ari macye cyane. Mu mukino wari wahuruje imbaga y’abafana bari buzuye iyi Stade, ku munota wa kabiri gusa w’umukino Lionel Saint […]Irambuye

Burundi: Petero Nkurunziza yababariye imfungwa zirenga 10 000

Prezida w’Uburundi Petero Nkurunziza kuwa kabiri tariki 26 Kamena nibwo yasinye iteka riha imbabazi abagororwa barenga 10 000 mu gihe bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Uburundi “bwikukiye” nkuko babivuga. Abahawe imbabazi ni abari barakatiwe igifungo cy’imyaka kuva kuri itanu kumanura bari bafungiye ahantu barenga 10 000 mu gihe hasanganywe ubushobozi bwo gufunga abantu 3500. Willy […]Irambuye

en_USEnglish