Month: <span>June 2012</span>

Gen Kabarebe na Lt. Gen. Kayonga bari i Goma mu

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena nibwo Ministre w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga bambutse umupaka wa Grande Bariere i Rubavu bagana i Goma mu biganiro na bagenzi babo ba DRCongo mu gushaka umuti ku kibazo cy’imirwano hagati y’ingabo za DRCongo n’umutwe […]Irambuye

“Ba rwiyemezamirimo n’abatechnicien batanga amasoko bahana ruswa” – Tranperency Rwanda

Mu bushakashatsi umuryango wa Transparency International Rwanda washyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena ku bijyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta mu turere, wagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bapiganirwa amasoko n’abatechnicien b’Uturere bayatanga hagaragaramo ruswa ku mpande zombi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku ba technicien b’uturere, ari nabo batanga amasoko, ruswa igaragara bwa mbere mu […]Irambuye

“TBB” itsinda rya muzika rirashaka kwinjira mu yandi akomeye mu

Muri muzika mu Rwanda, hamenyerewe cyane amatsinda nka “ KGB”, “The Brothers”, “Urban Boys”, “Dream Boys”, “Just Family” n’ayandi menshi. TBB ni rimwe mu matsinda rizwi na bamwe , abarigize baratangaza ko nabo bagiye gukora bakinjira mu ruhando rw’ariya azwi cyane. Ibi babitangaje nyuma yo gushyira indirimbo yabo nshya hanze bise “Urukundo ni Indyadya” yakozwe […]Irambuye

Umujyi wa Kigali uzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 39

Mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali n’uturere dutatu tuwugize kuri uyu wa 27 nibwo bemeje ko umujyi wa Kigali uzakoresha miliyari 39 600 931 558 mu ngengo y’imari ya 2012/2013. 80% by’iyi ngengo y’imari havuzwe ko azakoreshwa mu bikorwa by’amajyambere, birimo kuvugurura ibikorwa remezo no kuzamura ibijyanye n’ubuzima. Naho miliyari 5,179,064752 angana na 13% azakoreshewa […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yemeje Cyanzayire nk’Umuvunyi Mukuru inahindura ubuyobozi bwa RDB

Inama y’abaministre yatereanye kuri uyu wa 27 Kamena yanzuye zimwe mu mpinduka mu buyobozi bw’inzego zitandukanye; Aloysie Cyanzayire wahoze ari prezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagizwe Umuvunyi Mukuru, John GARA yavanywe ku buyobozi bwa RDB agirwa prezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, ikigo cya RDB gishingwa Clare Akamanzi nk’umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Madamu MUTORO Antonia yagizwe prezida […]Irambuye

Abakoresha telephone bageze kuri miliyoni 4.6 – RURA

Abakoresha telephone zigendanwa biyongereyeho 2.4% mu kwezi kwa gatanu nkuko muri iki cyumweru byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA. RURA ivuga ko abakoresha telephone z’amasosiyete atatu kugeza ubu akorera mu Rwanda, bageze kuri 4 619 429 mu kwezi kwa gatanu, mu gihe mu kwezi kwa kane bari 4 508 […]Irambuye

UMUGANI WA CACANA

Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro ?» Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka […]Irambuye

Inkomoko y’insigamugani:”Bateye Rwaserera”.

Uyu mugani bawuca iyo babonye abantu basahinda bateye imvururu,ni ho bavuga ngo “Bateye rwaserera!”Wakomotse kuri Rwaserera w’i Rusororo mu Rukaryi (Kigali); ahagana mu mwaka wa 1700. Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima Rujugira, maze hatera akanda k’inzara kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukaryi n’u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’inzara karahava. Mu Rukaryi, i […]Irambuye

Amafoto: 50 Cent yarokotse impanuka yagonzwemo n’ikamyo

Uyu mu “raperi” yagize impanuka ikomeye mu rukerera rwo kuwa kabiri i New York, ahota yihutanwa kuri Queens Hospital nyuma y’uko imodoka ye yari itwawe n’undi muntu igoganye n’ikamyo. Urubuga rw’abafana be rwa ThisIs50.com rwatangaje iyi nkuru ruvuga ko iyi kamyo yanyuze hejuru y’iyi modoka ubusanzwe y’umutamenwa (bullet proof) gusa ntibyabujije abayirimo gukomereka. 50 Cent […]Irambuye

DRC: FDLR yishe abantu 20 ishimuta abana 16

Mu mpera z’icyumweru gishize umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta ya Kigali wishe abaturage b’abacongomani 20 ukomeretsa abandi benshi ahitwa Erobe na Misau mu gace ka Ihana mu birometero 80 uvuye mu gace ka Walikalé muri Kivu y’amajyaruguru. Umukuru w’agace ka Ihana, Mwami Seraphin Ngulu yabwiye Radio okapi dukesha iyi nkuru ko abarwanyi ba […]Irambuye

en_USEnglish