Month: <span>June 2012</span>

Ku bushake bwe Tubanambazi wari ukuriye inkambi ya Nakivara yatahutse

Tubanambazi Danat wari wari umukuru w’inkambi ya Nakivari mu gihugu cya Uganda yatahutse kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Kamena 2012, ubwo yageraga i Kigali akaba yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru amaze kwakirwa n’abayobozi ba Minisiteri ifite mu nshingano impunzi n’ibiza MIDIMAR. Mu masaha ya saa 11h00 i Kigali nibwo Tubanambazi uvuga ko yitwaga Perezida w’inkambi […]Irambuye

Ababyeyi mu burasirazuba bategetswe kwita ku isuku y’abana babo

Komite y’Umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba yateranye kuwa 29 Gicurasi yemeje ko ababyeyi bagiye gushyirwaho igitutu kugirango bite ku isuku y’abana babo kuko ngo hari abakabya kutita ku bana babo. Guhera kuri iyi tariki ya mbere Kanama, ababyeyi bafite abana basa nabi cyane bagomba kwita ku isku yabo batabikora bakihanangirizwa n’ubuyobozi kuko benshi muri aba babyeyi […]Irambuye

Mu cyaro cya Kidudu bari bataragerwaho n’itumanaho none baribonye

Abaturage bo mu mudugudu wa Kidudu Akagali ka Gicaca mu murenge wa Musenyi uhana imbibi n’Uburundi mu karere ka Bugesera, bari muri hantu hacye mu gihugu hari hataragera itumanaho rya telephone zigendanwa. Abaturage muri uriya mudugudu bakaba bagiye nabo kujya bakoresha telephone ngendanwa bari iwabo nyuma y’uko kuri uyu wa 31 Gicurasi MTN ihatashye umunara […]Irambuye

Paul Muvunyi agiye kugaruka muri Rayon ashyiremo miliyoni 500

Umunyemari Paul Muvunyi wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sport yaba agiye kuyigarukamo nk’umuyobozi nanone, ndetse agashyiramo miliyoni 500 z’amanyarwanda ngo itere imbere. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izuba rirashe, Muvunyi yavuze ko agiye kugaruka muri Rayon Sport afatanye n’abandi kuyubaka ibe ikipe ikomeye kurushaho. Paul Muvunyi ati: “Rayon muri iyi minsi irasa naho ntaho ihagaze, nta […]Irambuye

Basanze ifi nzima mu bihaha by’umwana

Umwana w’imyaka 12 witwa Anil, byabaye ngombwa ko abagwa nyuma y’uko bamusanzemo ifi mu bihaha, iyi fi akaba yari yayimize. Uyu mwana w’ahitwa Khargone muri Inde ubwo yariho yagana n’abandi mu mugezi, yamize bunguri ifi ya centimeter 9 imujya mu bihaha. Yajyanywe kwa muganga adahumeka neza, ariko hataramenyekana icyo yabaye, ibyuma byaje kugaragaza ko mu […]Irambuye

Rwanda Motor yemerewe na TATA kuyihagararira mu Rwanda

Sosiyete izana ama modoka mu rwanda Rwanda Motor yabonye uburenganzira buyemerera guhagararira TATA, isosoyete ikora amamodoka mu Ubuhinde, umuhango wabaye  kuri uyu wa kane tariki 31/5/2012 ku cyicaro cya Rwanda motor i Gikondo. Rwanda Motor imenyerewe ku isoko ry’imodoka mu rwanda nk’ihagarariye HYUNDAI, LAND ROVER na SUZUKI ubu hiyongereyho TATA, uruganda rwa kane ku isi […]Irambuye

Impunzi z’abanyarwanda zatumwe n’abandi zanzuye ko zigiye gutaha

Impunzi umunani z’Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bakaba baba mu Nkambi ya Kimya II boherejwe n’abandi kureba uko u Rwanda rumeze, nyuma yo kumara iminsi 3 batambagizwa u Rwanda bafashe icyemezo cyo gutahuka no gukangurira abo basize gutaha. Muri iyi minsi 3 bamaze mu Rwanda basuye intara zose z’igihugu, bareba uko inzego zikora bajyanwa ko kureba […]Irambuye

en_USEnglish